UNICEF na AIRTEL AFRICA batangije ubufatanye bugamije gufasha abana n’imiryango bibasiwe na COVID-19

Kuri uyu wa 20 Gicurasi 2020 I Dakar muri Senegal na Nairobi muri Kenya ,umuryango w’abibumbye wita kubana Unicef watangaje ko watangiye ubufatanye n’ikigo cy’Itumanaho cya Airtel Africa bugamije guha abana amahirwe yo kwigira kuri murandasi no kubafasha kubona amafaranga y’imiryango yabo binyuze mu kohererezanya kuri telephone .

Muri ubwo bufatanye, UNICEF na Airtel Africa bazakoresha ikoranabuhanga rigendanwa kugira ngo bigirire akamaro abana bagera kuri miliyoni 133 bafite imyaka yo kwiga muri iki gihe bahuye n’ifungwa ry’ishuri mu bihugu 13 byo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara mu gihe cy’icyorezo cya COVID-19.

Ifungwa ry’amashuri ryabaye ingaruka mbi ku myigire y’abana imeze neza ndetse Impuguke mu burezi zivuga ko ingufu nyinshi zakozwe mu kongera amahirwe yo kwiga neza mu myaka 10 ishize zishobora gupfa ubusa cyangwa zigahinduka rwose .

Ikindi nuko imiryango myinshi kw’isi ikennye iki cyorezo kikaba cyarateye igabanuka n’igihombo ry’ibyinjizwa ndetse rikanabuza abantu kugenda no kujya ku mashuri ari kure tutibagiwe no kugeraho n’ibikoresho by’ikoranabuhanga bigezweho iki kikaba ari kimwe mu bisubizo bya UNICEF kugira ngo abana bakomeze bige banafite ikoranabuhanga mu rugo .

Muri ubu bufatanye AIRTEL AFRICA izatanga uburyo bwo kwigira kuri Interineti ku buntu aho hashyizweho imbuga ziriho amasomo bifuza ikindi kandi nuko bizaha abana amahirwe yo kugera kure ku bintu by’ikiranabuhanga rigezweho nta kiguzi.

Iki cyorezo cya COVID-19 yagize uruhare ku makuru n’uburezi ku rugero rutigeze rubaho kw’isi aho abana benshi batari mu mashuri kandi baziko bishobora kuzatera umubare munini w’abana gusubira inyuma mu myigire yabo ndetse no gucika intege

Ni ku bw’ibyo Ubu bufatanye bwa UNICEF na AIRTEL AFRICAbuzatanga umusaruro ku bana n’imiryango yibasiwe n’iki cyorezo kufunga amashuri no kugabanya inzitizi z’amafaranga ku miryango imwe itishoboye hano muri Afurika ndetse n’iyahuye n’ibibazo by’ubukungu n’imibereho myiza byose byatewe n’ihagarikwa ry’imirimo yinjiza amafaranga ,ibindia kandi bizafasha mu bundi buryo bwo guhangana n’inzara bikomeje kwiyongera muri iki gihe cya Coronavirus.4

Umuyobozi Mukuru wa Airtel Africa , Raghunath Mandava ati “ ibi hamwe n’ibindi bikorwa bitandukanye bifitanye isano na COVID-19 ,Iyi n’inkunga duha za Guverinoma n’Abaturage tukaba Twishimiye no gufatanya na UNICEF mu gufasha Abana .

Umuyobozi Mukuru wa Airtel Africa , Raghunath Mandava

Yakomeje agira ati " Dushyigikira gahunda za Unicef kw’isi hose tugamije ibikorerwa abana ,naone ni gahunda igaragagaza ubufatanye bw’isi yose ndetse n’abafatanyabikorwa b’abikorera ku giti cyabo ko bose bashobora gufatanya kugira ngo Miliyoni z’abana b’Abakobwa,Abahungu .abakuwe mu byabo intambara ,Abafite ubumuga butandukanye,Abakobwa bafite ibibazo by’ihohoterwa ,Ubuzima Bwiza ndetse n’umutekano muri rusange ."

Mu gusoza Ijambo rye bwana Raghunath Mandava yavuze ko ubu bufatanye bwa UNICEF na AIRTEL AFRICA buzagirira akamaro miliyoni z’abana n’imiryango bo mu bihugu 13 byo muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara aribyo Tchad, Congo, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Gabon, Kenya, Madagasikari, Malawi, Niger, Nijeriya, u Rwanda, Tanzaniya, Uganda na Zambiya.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo