Inkuru Zamamaza

Uko umufana wa Rayon Sports yatunga ikarita ya MK Card

Uko umufana wa Rayon Sports yatunga ikarita ya MK Card

Nyuma y’uko ikarita ya MK Card ikomeje gushingirwaho kugira ngo abafana ba Rayon Sports babashe gutera inkunga ikipe yabo binyuze muri serivisi bakura ku bafatanyabikorwa batandukanye bakorana n’iyi kipe, CCMU ishinzwe kwamamaza ibikorwa bya Rayon Sports irakomeza gushishikariza abafana b’iyi kipe gukomeza kwiyandikisha no gufata amakarita yabo.

Mugabo Valentin ukuriye CCMU yatangarije Rwandamagaize.com ko ubu igikorwa bari gukora ari ugukangurira abafana batarabona amakarita , kwiyandikisha, bakayahabwa ndetse ngo n’abiyandikishije bakaba bajya kuyafata.

Ati " Ubu ikarita ya MK Card niyo shingiro kugira ngo abafana babashe gutera inkunga kandi ntakindi kiguzi batswe uretse gusa serivisi baba batse ku bafatanyabikorwa bacu barimo MOGAS, Gas Oil, La Palisse Hotel na RITCO. Gutunga ikarita nicyo cy’ibanze umufana asabwa ariko akanibuka kuyikoresha asaba serivisi ku bafatanyabikorwa bacu."

Yunzemo ati " Nka CCMU hari igihe tuzajya dufata iminsi dutangaza, abantu baze kwiyandikisha kuri RITCO bahitse batahana amakarita."

Kugeza ubu umufana wa Rayon Sports wese ashobora kwiyandikisha ku cyicaro gikuru cya MK Sky Vision giherereye ku Kimihurura, kuri Stations za Mogas cyangwa se ahakorera RITCO hose.

Mu gufata ikarita , umufana wa Rayon Sports agana aho yiyandikishirije , ku cyicaro cya MK Sky Vision ku Kimihurura, aho RITCO ikorera hose cyangwa se agahamagara 0788777555 cyangwa 0784967566.

Kugeza ubu abafana ba Rayon Sports bafite amakarita bayakoresha bagura ibikomoka kuri Peteroli kuri Stations za Mogas na Gas Oil, hakagira amafaranga agahita ajya muri Rayon Sports kuri litiro imwe aguze.

Ahandi iyi karita izatangira gukoreshwa guhera mu cyumweru gitaha ni igihe umufana wa Rayon Sports ateze imodoka za RITCO, hari amafaranga nabwo azajya ahabwa Rayon Sports kuri iyo tike.

Gukorera siporo muri La Palisse Hotel Nyandungu, abafana ba Rayon Sports bazajya bagabanyirizwa 50% naho ibyo kurya no kunywa baganyirizwe 30%. Ni amafaranga azajya agabanyirizwa abafana ba Rayon Sports bafite amakarita ya MK Card.

Umushinga wa MK Card wazanywe na MK Sky Vision nk’umwe muyizafasha Rayon Sports kwibukira Stade ’Gikundiro Stadium’.

Inzira umufana wa Rayon Sports yanyuramo abona ikarita ya MK Card

Muvunyi Paul, Perezida w’icyubahiro wa Rayon Sports na Munyakazi Sadate uyobora Rayon Sports ni bamwe mu bazifashe mbere nyuma y’uko uyu mushinga utangijwe ku mugaragaro tariki 13 Nyakanga 2019

Ubu ikarita ya MK Card niyo abafana ba Rayon Sports bari kwifashisha mu gutera inkunga ikipe yabo mu kuzabasha kwiyubakira Stade

Twagirayezu Thadee, Visi Perezida wa Rayon Sports ubwo yari amaze gufata iyi karita

Kunywesha ibikomoka kuri Peteroli kuri Mogas byinjiriza Rayon Sports 65 FRW kuri Litiro

Umufana ahita ahabwa icyemeza ko yakoresheje iyi karita, akanabona amafaranga yinjije muri Rayon Sports

TANGA IGITEKEREZO

Ibitekerezo(5)

###### - 9/10/2019 - 11:19

Iragurwa cg nubuntu

N
Ntakirutimana Oscar - 9/10/2019 - 12:10

Iki gikorwa ni nyamibwa Ngaha rero aho Rayon ibera Ubukombe!iyi ngomba kuyitunga kuko nishema ryange nk’umu Rayon

P
Pascal uwamahoro - 10/10/2019 - 06:14

Mwatubwira niba igurwa cg Ari ubuntu.igurwa angahe? Muntara iboneka Ute?

U
Uwimana David - 10/10/2019 - 08:29

Nkunda Rayon Sports, nubwo ndi umfana wa Etincelles. Niyo mpamvu ngomba kugura iyi karita njatera inkunga ikipe nkunda. Ahubwo sinzi niba hari umufana wa reyo utari wayitunga.

V
Viateur - 10/10/2019 - 08:59

mutubwire niba ikora nka tap and go cyangwa mudusobanurire uko ikora mubirambure