Udushya Zoom Innovation ikorera abafite ubukwe

Zoom Innovation ni kompanyi ikora ibigendanye no gufata amafoto n’amashusho agendanye n’igihe kandi ku giciro buri wese yibonamo haba mu minsi mikuru inyuranye, ibirori, gufotora abantu ku giti cyabo n’ibindi. Kuva yatangira gukora ikomeje kuganwa na benshi kubera ubunararibonye muri aka kazi no gutanga serivisi inoze.

Serivisi nziza

Gushaka amafaranga biravuna, ukababara iyo ubona umuntu ayatesha agaciro aguha serivisi itari nziza. Ikintu cy’ibanze Zoom Innovation ikora ni ukubaha no guha agaciro umukiriya n’amafaranga ye imugenera serivisi nziza. Kugerera igihe ahari bubere ubukwe, kubahiriza amasezerano ni bimwe mu bituma Zoom Innovation ikomeje kuganwa na benshi.

‘Love Story Documentary’

Mbere y’ubukwe, Zoom Innovation ikorera abageni filime mbarankuru(Documentaire/Documentary ) ivuga ubuzima bwabo babayemo mbere y’uwo munsi, ndetse n’ubuhamya bw’ababazi maze ikerekwa inshuti n’abavandimwe ku munsi w’ibirori nyirizina(Projction)kuri ecran/screen ya rutura, ababwitabiriye bakabona koko icyabahuje gituma bagiye kubana akaramata.

Gufasha abifotoza guhanga udushya

Amafoto aba meza bitewe n’uburyo yafashwemo ariko n’uburyo abifoza bameze birushaho gutuma aryohera ijisho. Zoom Innovation ifasha abageni guhanga udushya mu myifotoreze yabo kuburyo uzayareba atazarambirwa.

Kwereka abari mu mahanga ya kure uko ubukwe buri kugenda

Zoom Innovation ishobora gukora Live streaming(kwerekana ubukwe imbonankubone) kuburyo aho inshuti, abafandimwe n’umuryango bari kure bashobora kureba ubukwe imbonankubone.

Muri iki gihe abantu bake aribo bashobora kwitabira ubukwe, abatabashije kuhagera bashobora kwerekwa uko umuhango nyirizina uru kugenda bakamera nk’abahibereye.

Kwereka abataratashye ubukwe uko umuhango wagenze

Zoom Innovation ishobora gukorera abageni na serivisi yo kubashyirira amafoto yabo kuri internet , babishaka bakabashyiriraho ijambo ry’ibanga (Password) kuburyo atabonwa na buri wese cyangwa se ntirishyirweho igihe ba nyiri ubwite batabishaka.Ubu buryo butuma n’abantu batabashije kwitabira ubukwe babona amafoto mugihe wabahaye umubare w’ibanga, n’iyo baba bari mu mahanga ya kure.

Uretse ubukwe, Zoom Innovation inatanga serivisi yo gufotora no gufata amashusho y’abafite umubatizo, abafite iminsi mikuru y’amavuko, inama n’ibindi binyuranye.

Zoom Innovation ikorera kwa Rubangura muri etage ya mbere mu muryango 116. Uramutse ufite ibirori ushaka ko Zoom Innovation izagufatira amafoto n’amashusho, ukaba ushaka gufata umwanya mbere wabahamagara kuri 0788305765 cyangwa 0788875938.

Ukeneye kureba amafoto meza bafotoye wabakurikira ku mbuga nkoranyambaga zabo.

Kuri Facebook bitwa Zoom innovation, kuri Instagram bitwa ZOOM IMAGE naho kuri Twitter bitwa ZOOM_INNOVATION Rwanda

Zoom innovationifasha abakoze ubukwe kubika ibirori byabo mu mafoto asa neza kandi adateye isoni kuyereka ababagana

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo