UCL: Abarebera imikino muri Monaco Café barakirizwa icupa rya Estella Damm

Kuri uyu wa Kabiri nibwo imikino ya UEFA Champions League ikomeza mu cyiciro cy’amatsinda. Abarebera muri Monaco Café imikino iteganyijwe uyu munsi, ku muryango barakirizwa icupa ry’ubuntu ry’inzoga nshya mu Rwanda yitwa Estella Damm.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Nzeri 2018 hateganyijwe imikino ikomeye. Imikino iri bwerekanirwe muri Monaco Café harimo uhuza Liverpool na Paris Saint Germain, Tottenham na Inter de Milan ndetse n’uhuza Barcelona na PSV.

Umwihariko w’uyu munsi kuri iyi mikino ya UEFA Champions League ni uko buri muntu urebera iyi mikino muri Monaco café ari buhabwe icupa ry’ubuntu rya Estella Damm kandi akayirebera kuri ‘Ecrans/ Screens’ za rutura utasanga ahandi.

Estella Damm, ni inzoga nshya mu Rwanda ikomoka muri Espagne ndetse ikaba imaze kwamamara kuko yamamazwa n’ikipe ya FC Barcelona.

Mu rurimi rw’icye ‘espagnol’, Estella bisobanura Inyenyeri. Ikorwa n’urwengero rwitwa Damm ruherereye i Barcelona muri Espagne.

Estella Damm yagumanye umwihariko August Kuentzmann Damm yayenganaga ubwo yari atangiye kuyikora mu mwaka wa 1876. Ikunzwe cyane mu bihugu by’i Burayi. Mu mujyi wa Barcelona bayifata nk’inzoga ya mbere haba mu buryohe cyangwa se mu gukoranwa ubuhanga.

Nibwo bwa mbere izanywe mu Rwanda. Muri Monaco café niho wasanga gusa Estella Damm.

Monaco café iherereye mu Mujyi wa Kigali , mu nyubako ya T 2000, mu nyubako yo hasi, mu marembo magari ya T 2000.

Uretse kuba wahasanga Estella Damm, muri Monaco café kandi uhasanga Burger cyangwa Pizza nziza. Unahasanga ibiribwa by’ubwoko bwose kandi biteguranywe ubuhanga n’umwihariko ugereranyije n’ahandi kandi ari ku giciro buri wese yibonamo.

Muri Monaco Café harimo umwanya wa Restaurant, umwanya wa Bar ndetse n’ahantu abana basohokanye n’ababyeyi bidagadurira , ‘Jungle adventure’. ‘Jungle adventure’ irimo ibikinisho n’ibindi byose umwana yakenera ngo yidagadure.

Ecrans zerekaniweho igikombe cy’isi muri Monaco café ninazo zizajya zerekanirwaho imikino ya UEFA Champions League

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • N.Pato

    Mwaramutse neza mwanditse. mwambwiye igiciro gisanzwe iyo nzoga ugura ugiye kuhagura bisanzwe munambwire niba nayo wayigura ukajyana n’icupa bidasabye kuyihanywera. Murakoze mukomerezaho mukutugezaho inkuru zicukumbuye

    - 19/09/2018 - 11:38
Tanga Igitekerezo