SKOL yashyize hanze icupa rishya rya Skol Lager inatangiza ubufatanye na Comedy Knights (PHOTO+VIDEO)

Uruganda ‘Skol Brewery Ltd Rwanda’ rwenga ibinyobwa rwashyize hanze ku mugaragaro icupa rishya rya Skol Lager , hanatangizwa ubufatanye bw’uru ruganda n’itsinda ry’abanyarwenya bagize Comedy Knights nk’abazabafasha mu bukangurambaga Live Laugh Lager.

Ni umuhango wabereye ku Kicukiro kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Kanama 2019. Wabereye ahasanzwe hazwi nka Plus 250.

Guhindura icupa risanzwe ngo byaturutse mu bushakashatsi bakoze bakumva ibitekerezo by’abakunzi b’iki kinyobwa ndetse ngo binagendanye no kuyiha ishusho nziza kurushaho nkuko byatangajwe n’umuyobozi ushinzwe kwamamaza Ibikorwa bya Skol, Benurugo Emilienne.

Ati " Icyo twahinduye ni ishusho yayo kugira ngo ibe yabasha kwinjira mu muryango w’ibindi binyobwa bikorwa na Skol kandi ikomeza kugira na wa mwimerere, ikanakomeza kuba ikinyobwa mpuzamahanga .”

Live Laugh Lager (baho , seka winywera Lager) nibwo bukangurambaga bazakoresha mu kurushaho gukundisha iki kinyobwa abakiriya babo bafatanyije n’itsinda rya Comedy Knights ndetse hahise hatangizwa ku mugaragaro ubu bufatanye bwabo.

Emilienne yavuze ko bazajya bakora ibitaramo bitandukanye by’abanyarwenya ari nako bakoresha amarushanwa y’urwenya ku mbuga nkoranyambaga, kuri za Radio n’ahandi hatandukanye , inzenya zitsinze zigashyirwa ku macupa (buri cupa rizajya riba ririho urwenya).

Emilienne ati " Turashaka ko abantu bazajya bahora bisekera banywa Skol Lager bikabafasha no kubona ubwiza bw’ubuzima binywera inzoga yoroshye kunywebwa ariko ikaba ikoranye ubuhanga."

Ubundi buryo buzakoreshwa muri ubu bukangurambaga ni uko abanyarwenya bazajya bajya mu tubari dutandukanye, bagakora ibitaramo, bigafasha abakiriya ba Skol kubasha kunywa Lager ari nako nabo bagira uruhare muri ibyo bitaramo, bagatera inzenya. Emilienne yatangaje ko ubu ari na bumwe mu buryo bwo guteza imbere impano z’abanyarwenya batandukanye.

Nubwo hahinduwe ishusho y’icupa, uruganda rwa Skol rutangaza ko ntakizahinduka ku giciro cya Skol Lager cyangwa uburyohe bwayo.

Uru ruganda rusanganywe ku isoko ibinyobwa bitarimo umusemburo nka; Skol Panache n’ibirimo umusemburo nka; Skol Select, Skol Malt, Skol 5, Virunga Mist, Virunga Gold na Skol Canette.

Uretse kuba bagiye no kuzamura impano z’abanyarwenya mu Rwanda, uruganda rwa Skol rusanzwe ari umuterankunga mukuru wa Rayon Sports ndetse banatera inkunga irushanwa ry’amagare kuko banatera inkunga Fly Cycling Club kuri ubu iri no mu Bubiligi aho yagiye gukorera imyitozo y’iminsi 40 ku nkunga y’uru ruganda.

Buri cupa rizajya riba ririho urwenya

Khalim ushinzwe itangazamakuru muri Skol Rwanda niwe wayoboye ikiganiro n’itangazamakuru

Umuyobozi ushinzwe kwamamaza Ibikorwa bya Skol, Benurugo Emilienne

Emilienne yavuze ko bahaye Skol Lager isura nshya

Anita Haguma ushinzwe imenyekanisha bikorwa muri Skol

Paul Norris ushinzwe ubucuruzi no kumenyekanisha ibikorwa bya Skol muri Afurika yose na we yari muri uyu muhango...yavuze ko bakomeza gushyira imbaraga mu guhaza isoko ryabo rigenda ryaguka

Abanyamakuru babajije ibibazo bitandukanye

Skol yatangije ubufatanye n’itsinda rya Comedy Knights mu bukangurambaga bise Live Laugh Lager (baho , seka winywera Lager)

Emilienne ati "Uburyohe n’igiciro ntibihinduka"

Abanyarwenya Michael, Babu, Kibonge, Joshua na Bob bahise bakora igitaramo cya mbere muri byinshi bizaranga Live Laugh Lager

PHOTO: RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo