Nkurangire iduka ricuruza telefone rikanagenera ibihembo abarigana(AMAFOTO)

MAJOHN Smartphone, Iduka ricuruza telefone n’ibikoresho byazo ryahembye umukiliya wayo watsinze amabazwa risanzwe ritegura buri mwaka mu rwego rwo kwiyegereza no gukomeza kuba hafi y’abakiliya baryo.

Uwatsindiye ibihembo mu gikorwa ngarukamwaka cyabaga ku nshuro ya kabiri ni Uwayo Diane wahembwe ‘smartphone’ ifite agaciro k’ibihumbi 40 by’amafaranga y’u Rwanda (40.000 FRW) nyuma yo guhiga abandi mu gusubiza ibibazo iri duka ritanga ribicishije ku rukuta rwaryo rwa Instagram.

Uwayo Diane yatsindiye iki gihembo nyuma y’uko hateranijwe amanota bikagaragara ko ari we wagize menshi kurusha abandi mu basubije ibibazo byabajijwe ku bikorwa bya ‘MAJOHN Smartphone’ quiz itangwa mu mpera za buri mwaka akaba yaragize amanota 106.

Uretse iki gikorwa cyo guhemba abitabira iri bazwa, MAJOHN Smartphone inafite umwihariko wo guhemba umuntu wese uyirangiye umukiliya akagura telefone muri iri duka. Ni ukuvuga ko iyo ubarangiye umukiliya akagura telefone, bahita baguhemba.

MAJOHN Smartphone icuruza iranguza ibikoresho [accessoires] bya telefone ku babicuruza aho baba bari hose kandi ikagira umwihariko wo kuborohereza mu kubibagezaho aho bari. Bacuruza kandi ibikoresho byose byerekeranye na telefone.

Iyo ugeze aho iri duka riherereye rwagati mu Mujyi wa Kigali, wakiranwa urugwiro n’abakozi bayo maze ugasanganizwa telefone z’ubwoko bwose n’ibikoresho byazo byose bicuruzwa ku giciro gito cyane.

MAJOHN Smartphone bakorera mu mujyi wa Kigali ku nyubako ya City Plazza.
Ukeneye gukorana na bo ngo bakuranguze ibikoresho byose bya telefone, wabahamagara kuri nomero 0788305609 cyangwa 0 788 548 470.

Uwayo Diane (iburyo) yahawe igihembo na MAJOHN Smartphone kubera gutsinda ibibazo bya MaJohn Smartphone Quiz

Uwayo Diane ashyikirizwa ibihembo bye n’umukozi wa MAJOHN Smartphone

Byari ibyishimo kuri we

Telefone z’ubwoko bwose kandi zigezweho uzazisanga muri MAJOHN Smartphone kandi ku giciro cyiza cyane

Bazakwakirana urugwiro muri MAJOHN Smartphone

Nta cyo uzatuburana muri MAJOHN Smartphone. Izi ni screen protector

Baranguza ’accessoires’ za telefone bakanazikugereza aho ukorera

Bagane nawe utengamare mu isi y’ikoranabuhanga rigezweho

MAJOHN Smartphone ni igisubizo ku bifuza telefone n’ibindi bikoresho byazo byose

Baragutegereje ngo baguhe serivisi zose wifuza kuri telefone zogezweho n’ibikoresho byazo

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo