Nkurangire aho wowe n’inshuti zawe mwasanga ihene itekanye ubuhanga (AMAFOTO)

Inyama ni kimwe mu biribwa bikundwa na benshi ariko nanone zigakundwa cyane zokejwe. Mattina Motel ikomeje kudabagiza abakunda inyama zokejwe mu buryo bwihariye. Kuri ubu bakaba baramaze gutangira kugeza ku bakiriya ihene itekanye ubuhanga.

Ni ihene iba yokeje mu ifuru, irimo umuceri ku buryo abayihariye bose bagenda bayirahira.

Uretse izo nyama z’ihene itekanye umuceri imaze kuba urukererezabagenzi, muri Mattina Motel uhasanga izindi nyama z’ubwoko bwose ukunda haba iz’inka, ifi, inkoko, Akabenzi, Saucisson , Boudin (Pudding), n’izindi zinyuranye.

Si inyama gusa kuko uhasanga ibyo kunywa by’amoko yose, Buffet kuva ku wa mbere kugeza ku wa Gatanu, ibyumba by’amacumbi, ahantu ho gukorera inama z’ubukwe, ibirori by’isaburu z’amavuko, n’izindi serivisi zose za Hotel.

Kuri ubu bubatse amafuru bokerezamo Pizza zifite uburyohe bwihariye. Muri iyi minsi banashyizeho ’Promotion’ ya Pizza. Umukiriya agura 2 akongezwa indi ya 3.

Akandi gashya ubu Mattina yazanye ni uko ubu yazanye ’Containers’ zishobora kubika ibiryo bikagumana ubushyuhe amasaha 12.

Abagana Mattina Motel guhera saa kumi z’umugoroba, bashyiriweho Happy Hour aho umukiriya uguze inzoga 4 zisanzwe zingerwa mu Rwanda yongezwa indi ya 5.

Ubu muri Mattina, uragura Pizza 2, ukongezwa iya 3 Photo:Internet

Gerayo Amahoro barayubahiriza

Mu rwego rwo gufasha abakiriya babo kwisanzura no gutarama ntampungenge, kabonne n’ubwo baba basomye ku gasembuye, ubu Mattina yashyizeho umushoferi utwara abakiriya babagana bafite imodoka, akabageza mu rugo ntakindi kiguzi.

Guhera ku wa kane kugeza ku wa Gatandatu, haba hari abahanzi baririmba umuziki wa Karaoke n’igisope bataramira abagana Mattina guhera saa mbiri z’ijoro kugeza mu rukerera.

Matina Motel bakunda kwita kwa Maitre Freddy iherereye mu Mujyi wa Kigali hirya gato y’ahahoze ‘Traffic Police’, hafi y’ahari kubakwa Umurenge wa Nyarugenge.

Ukeneye ibindi bisobanuro cyangwa gukora ‘Reservation’, uhamagara numero yabo :0788351307.

Muri Mattina uhasanga iyi hene itekanye umuceri ikomeje gukundwa n’abatari bake

Bafite abahanga mu kotsa inyama

Ni ihene iba itekanye ubuhanga , ikagira uburyohe bwihariye

Inyama zaho zotswa n’abahanga

Muri Mattina bafite Buffet yihariye

Mushobora no kuhakorera iminsi mikuru inyuranye...Babategurira aho kwicara mu buryo bunogeye ijisho

PHOTO: RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo