Inkoko itekanye umuceri yirahirwa n’abageze muri Fantastic Restaurant bose !

Fantastic Restaurant ni imwe mu zikomeye zamaze kuba ubukombe mu Mujyi wa Kigali. Uretse servisi nziza iyi resitora isanzwe itanga , hari umwihariko n’ udushya ifite utasangana ayandi maresitora, ibi bikaba ari na byo bituma igaragaza itandukaniro mu yandi aherereye muri Kigali.

Kuri ubu abantu benshi bari gukunda inkoko yaho itekanye umuceri wa Basmati ihaza abantu batanu bazi kurya, ariko ba bandi baryoherwa ubudasigaza.

Ni inkoko nyarwanda iba itetse ku buryo bwa gihanga ikanatekwa mu ipilawu y’umuceri wa Basmati. Ni umwe mu mwihariko ukomeje kuranga Fantastic Restaurant ndetse ikomeje kwishimirwa no kwirahirwa n’abakiriya . Iyi nkoko ihaza abantu 5 bazi kurya.

Ubuyobozi bwa Fantastic Restaurant butangaza ko nyuma y’uko babonye ko imaze gukundwa na benshi no kuba isangano ry’abazi icyitwa indyo iryoshye, bashyizeho uburyo bwo kuyigeza no ku bakiriya babo aho bari , aho uyishaka ahamagara umurongo utishyurwa 1314, akayigezwaho aho ari mu kanya nk’ako guhumbya.

Abashaka gutanga ’commande’ yayo ngo bagere muri Fantastic yamaze gushya neza na bo bahamagara ku murongo wavuzwe haruguru, bakagera kuri resitora basanga amafunguro abategereje.

Inkoko itetswe mu muceri wa Basmati ikomeje kwirahirwa n’abagana Fantastic Restaurant

Muri Fantastic Restaurant uhasanga amafunguro y’inteko zinyuranye zisaga 100. Uhasanga kandi wireless y’ubuntu igufasha gukoresha internet. Ibi bituma umuntu wahagannye akomeza akazi ke cyangwa izindi gahunda kuburyo bumworoheye yifatira ifunguro n’icyo kunywa .

Muri Fantastic Restaurant kandi niho ushobora kurebera imipira irenze 5 icyarimwe yo muri Shampiyona zitandukanye zikomeye zo ku isi.

Kugeza ubu Fantastic Restaurant niyo ikora amasaha 24/24 bageza ku bakiriya serivisi zose kandi mu minsi 7 igize icyumweru.

Kuwa gatatu, ku wa Gatanu no ku wa Gatandatu abagana Fantastic bataramirwa na Fantastic band guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugeza saa saba z’ijoro. Ku wa Kane wa buri cyumweru, Orchestre Impala niyo isusurutsa abagana Fantastic Restaurant.

Fantastic Restaurant iherereye mu Mujyi wa Kigali iruhande rwa Rond point nini ku muhanda KN 2 Ave, imbere y’ahahoze hitwa Kwa Venant.

Muri Fantastic Restaurant uhasanga amafunguro y’ubwoko bwose kandi ateguranywe ubuhanga

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
Tanga Igitekerezo