Ibyihariye kuri Kaminuza ya UHTGL ikataje mu gutanga ubumenyi no gushyigikira impano z’Abanyarwanda (Amafoto)

Kaminuza ya UHTGL (Université des Hautes Technologies de Grands Lacs) iherereye i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ikaba itanga impamyabumenyi z’icyiciro cya Mbere cya Kaminuza (A1), icya Kabiri (A0), icya Gatatu (Masters) n’impanyabushobozi y’ikirenga (Doctorat), yaguye ibikorwa byayo bigera no mu gushyigikira impano z’Abanyarwanda muri siporo zitandukanye.

Ni kaminuza ifite amashami atandukanye arimo ajyanye na tekiniki abarizwa muri Institut Superiéur des Techniques de l’UHTGL (IST- UHTGL) kuva mu 2018 n’andi asanzwe abarizwa muri UHTGL yatangiye mu 2012.

Bijyanye no kugira imfashanyigisho zigezweho n’abarimu b’inzobere barimo abaturuka mu mahanga, UHTGL ifasha abayigana kugira ubumenyi bubemerera guhatanira akazi ku isoko ry’umurimo cyangwa bakawihangira.

Nyuma y’imyaka itatu ubagannye, uba ubonye impamyabumenyi y’icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (licence), mu yindi myaka ibiri ukabona iy’icyiciro cya Gatatu (Masters) naho mu yindi myaka itatu ukabona impamyabushobozi y’ikirenga (Phd).

UHTGL ifitanye imikoranire n’Ibitaro bikuru bya Ruhengeli ndetse n’ibya Rutongo aho abanyeshuri bayo biga ibiyanye n’ubuvuzi bajya kwimenyereza umwuga.

Hatangiye kwakirwa abanyeshuri bashya

Guhera tariki ya 1 Ukwakira 2022, ubuyobozi bwa Kaminuza ya UHTGL bwatangiye kwakira abanyeshuri bashya bashaka kuyigamo mu mwaka w’amashuri wa 2022-2023.

Kwiyandikisha bikorwa buri munsi ku cyicaro cyayo i Goma, AV.DU FLEUVE, NO67, Q.KASIKA, COM.KARISIMBI, hateganye na INPP kuva saa Mbiri za mu gitondo kugeza saa Kumi z’umugoroba.

Abashaka kwiga muri UHTGL biyandikisha mu mashami arimo Sciences de l’homme et de la Société, Sciences Juridique, Politique et Administrative, Sciences Economiques et de Gestion, Psychologie et Sciences de l’Education, Sciences Agronomiques et Environment na Sciences de l’information et de la communication.

Abashaka kwiga muri Institut Supérieur des Techniques de l’Université des Hautes Technologies des Grands Lacs « IST-UHTGL» biyandikisha muri Sciences de la Santé habarizwamo (Techniques Médicales na Santé Publique), Sciences appliquées, Sciences commerciales et Financières, Domaine de Bâtiment et Travaux Publics, Architecture na Domaine d’Informatique de Gestion.

Ukeneye ibindi bisobanura yifashisha uburyo bwa e-mail kuri [email protected], [email protected] na [email protected] cyangwa agahamagara +243976270032, +243997722105, +250788729543, +250785636111 na +250788512965.

UHTGL yiyemeje gushyigikira impano z’abakiri bato mu Rwanda

Ibikorwa bya Kaminuza ya UHTGL ntibigarukira mu gutanga ubumenyi bwo mu ishuri gusa kuko yanashyize imbaraga mu bijyanye no gushyigikira impano z’Abanyarwanda bakiri bato binyuze mu mikino.

Mu bikorwa bya siporo iyi Kaminuza ishyigikira mu Rwanda harimo gutera inkunga ikipe ya Young Boys Nyabihu FC ibarizwa mu Karere ka Nyabihu.

Iheruka kandi kuba umwe mu baterankunga b’irushanwa ryo gusiganwa ku magare ryitiriwe ‘Visit Musanze’ ryegukanywe na Ntakirutimana Joseph ku wa 13 Ukwakira 2022 hagamijwe gushaka abafite impano muri uwo mukino.

Président du Conseil d’Administration C.T Kazungu Sebihogo Christophe

Secrétaire Général Académique Bahati Nzabanita Justin

Chef de Section de Techiniques Médicales Madimba Kalengayi Oracle Dady

IT Niyonzima Jean Baptiste

Secrétaire de Direction Asifiwe Mahusi Viviane

Isomero rya UHTGL

Ni kaminuza ifite imfashanyigisho zitandukanye

Bamwe mu banyeshuri ba UHTGL bajya kwimenyereza mu Bitaro bikuru bya Ruhengeli

UHTGL igira n’amashami y’ibijyanye na tekinike

Bamwe mu banyeshuri barangije muri UHTGL

UHTGL yateye inkunga Isiganwa ry’amagare rya ’Visit Musanze’

Umuyobozi wa Kaminuza ya UHTGL atanga ibihembo hamwe na Perezida wa Young Boys Nyabihu FC, Duhirimana Placide ’Baby Rich’

UHTGL ifasha kandi ikipe y’umupira w’amaguru ya Young Boys Nyabihu FC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo