Barcelona vs Liverpool:Impamvu ukwiriye kuwurebera muri muri Monaco Café

Kuri uyu wa wa Gatatu guhera saa tatu z’ijoro, FC Barcelone irakira Liverpool kuri Camp Nou mu wundi mukino wa ½ muri UEFA Champions League utegerejwe n’abatari bake. Ni umukino ukwiriye kurebera muri Monaco Cafe kubera impamvu zinyuranye.

Niba ukunda umupira w’amaguru, by’umwihariko ukaba ukunda kurebera umupira ahantu heza bafite amashusho meza, ukwiriye kurebera uyu mukino muri Monaco Café.

Nkuko bimenyerewe, Monaco Café yerekana imikino yose kuri ’Screens’ nini utasanga ahandi muri Kigali. Serivisi nziza isanzwe muri Monaco Café nayo ni indi mpamvu yatuma uharebera uyu mukino w’ishiraniro.

Barcelone yageze muri ½ nyuma yo gusezerera Manchester United, yegukanye igikombe cya shampiyona ya Espagne mu mpera z’icyumweru gishize, irashaka kongera kugera ku mukino wa nyuma w’iri rushanwa rihuza amakipe akomeye i Burayi nk’uko yabikoze mu 2015.

FC Barcelone irasa n’ifite ikipe yayo yuzuye kuko kugeza ubu umukinnyi udahari ari Rafinha ufite imvune y’igihe kirere mu gihe Lionel Messi na Philippe Coutinho buri umwe yakinnye iminota 45 mu mukino ikipe yabo iheruka gutsindamo Levante ku wa Gatandatu.

Liverpool yajyanye abakinnyi 23 muri Espagne barimo Roberto Firmino wasibye umukino uheruka kubera imvune. Alex-Oxlade Chamberlain ameze neza nyuma yo gukira imvune mu gihe kandi umukinnyi ukiri muto Rhian Brewster na we yajyanye na bagenzi be.

Mu mikino ine iheruka guhuriza amakipe yombi ku kibuga cya FC Barcelone, Liverpool yatsinze inshuro ebyiri, banganya izindi ebyiri.

Muri Monaco Cafe uranahasanga Estrella Damm yamamaza na Barcelona

Indi mpamvu ukwiriye kurebera uyu mukino muri Monaco Cafe ni uko baraba bagabanyije ibiciro ku binyobwa cyane cyane ku kinyobwa bwa Estrella aho ugura imwe bakakongeza indi.

Estella Damm ni inzoga yihariye ikomoka muri Espagne ikomeje kwishimirwa n’abagana Monaco Café ari nayo yemerewe kuyizana mu Rwanda.
Estella Damm yenzwe bwa mbere na August Kuentzmann Damm mu mwaka wa 1876. Kuentzmann Damm akomoka mu Mujyi wa Barcelona. Mu rurimi rw’icye ‘espagnol’, Estella bisobanura Inyenyeri.

Estrella yamamazwa na FC Barcelona

Kuri ubu Estella Damm imaze kwamamara cyane ku isi kuko yamamazwa n’ikipe ya FC Barcelona. Ikorwa n’urwengero rwitwa Damm ruherereye i Barcelona muri Espagne. Estella Damm yagumanye umwihariko August Kuentzmann Damm yayenganaga ubwo yari atangiye kuyikora mu mwaka wavuze haruguru. Ikunzwe cyane mu bihugu by’i Burayi.

Nibwo bwa mbere izanywe mu Rwanda ndetse ikomeje kwishimirwa cyane n’abagana Monaco café kuko ariho gusa wasanga Estella Damm. Estella Damm kandi inagira ikindi kinyobwa kidasembuye.

Mu mujyi wa Barcelona bayifata nk’inzoga ya mbere haba mu buryohe cyangwa se mu gukoranwa ubuhanga nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru Itinari mu nkuru cyahaye umutwe ugira uti “La Bière Bien-Aimée De Barcelone - Estrella Damm’ yo muri Werurwe uyu mwaka. Uretse inzoga yayo, hanabaho Estrella Damm idasembuye.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo