Airtel yorohereje abakiliya bayo kubona serivise zose icyarimwe bakanakorera amafaranga binyuze muri “Ba Kizigenza Muri Karitsiye”

Kuri uyu wa Mbere tariki 11 Gicurasi 2020, Airtel Rwanda yamuritse ku mugaragaro urubuga rumwe rukumbi ruzafasha abakiriya bayo kwiha serivisi itanga, ibi byose bikaba bizagendana n’ubukangurambaga yise "Ba Kizigenza muri karitsiye" buzajya bunatangwamo ibihembo.

My Airtel app ni uburyo bushya Airtel Rwanda yazaniye abakiriya bayo buzajya bubafasha kwiha serivisi zitandukanye binjiriye ahantu hamwe, zirimo kwishyura fagitire kuri interineti, kureba uko ibikorwa byo kwishyura byagenze, kugura ama inite na interineti, kohererezanya amafaranga kuri Airtel Money n’izindi serivisi zitandukanye zirimo gukura no gushyira amafaranga kuri konti ya banki.

Avuga ku birebana n’ubu bukangurambaga, Umuyobozi mukuru wa Airtel Rwanda, Amit Chawla yagize ati " Ubushakashatsi ku byo abakiriya bakunze gukenera, tumaze no kumva neza ko bakeneye urubuga bakoreraho ibintu byose bitabatwaye umwanya, kandi bakabikora ku buryo buboroheye. Nzi ko cyorezo cyatubereye imbogamizi mu birebana no kuba hafi y’abacu tukaba rero twizeye ko kohererezanya ama inite n’amafaranga kuri Airtel Money bizabafasha mu bihe bitoroshye."

Yakomeje agira ati "Gukoresha iyi app yo kwihereza biroroshye, birizewe kandi bizorohereza abakiriya ba Airtel gukora ibintu byinshi harimo kureba ama inite na interineti bafite kuri telefoni zabo, amafaranga bafite kuri Airtel Money, banana she kongera ama inite, kureba no kugura am a paki(packs) zitandukanye, kugura ibicuruzwa na serivisi, ndetse bazaba banabasha kutugezaho ibibazo n’ibitekerezo byabo ku mbuga nkoranyambaga zacu."

Amit Chawla uyobora Airtel Rwanda avuga ko uru rubuga barushyizeho ngo rufashe abakiriya kwihereza serivisi bitabatwaye umwanya

Akarusho kandi ni uko uru rubuga rwo kwihereza rwazanye n’ibihembo, dore ko Airtel izajya ihemba uwo yise "Kizigenza muri karitsiye", aho kugira ngo ube’Kizigenza muri karitsiye usabwa kumanura(kudownoldinga) iyi app ya "My Airtel app" yo kwihereza, ukagurira abawe ama inite ubundi ugahita usubizwa 5% by’ayo uguriye inshuti n’abavandimwe ako kanya.

Ni mu gihe kandi ishyirwa banze ry’ububasha bwo kwihereza serivisi bwahawe abakiriya ba Airtel Rwanda, ari kimwe mu bikorwa bigaragaza umuhati w’iyi sosiyeti itanga serivisi z’itumanaho kugeza ku bakiriya bayo serivisi nziza zijyanye n’ikoranabuhanga, kubaha ubushobozi bwo kwicungira ibikorwa byose byo ku mirongo yabo ya Airtel nta wundi bitabaje, kandi iminsi yose mu masaha 24 kuri 24; cyane cyane muri ibi bihe byo gukaza ingamba zo gukumira icyorezo cya coronavirus (COVID-19) cyugarije isi.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo