Airtel Rwanda yazanye packs zo guhamagara zihendutse kandi zikubiyemo byose

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Ugushyingo 2020 Airtel Rwanda yazaniye abanyarwanda igisubizo mu bijyanye no guhamagara ishyiraho packs za mbere zihendukiye bose kandi zikubiyemo byose. Ibi bije nyuma yo kuvugurura pack zose zari zisanzwe Isanzure, Tera Stori, Imirongo Yose na Byose combo Packs.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, umuyobozi mukuru wa AAirtel Rwanda bwana Amit Chawla yagize ati “ Gahunda yiswe Va Ku Giti, Dore Umurongo ni gahunda igamije gushimangira uko aritwe murongo wizewe igaragaza ubwizerwe, gukorera mu mucyo n’ubwisanzure bwo guhamagara imirongo yose.”

Pack yo guhamagara iyoboye izindi ya Isanzure ubu irasobanutse kandi irizewe. Irasobanutse kuko abakiriya bose babasha kubona pack zimwe hatitawe ku myaka cyangwa urwego rw’abazikoresha.

Muri uwo murongo kandi, pack yamenyekanye cyane ya Tera Stori yaravuguruwe itanga iminota myinshi mu rwego rwo guha abakiriya ubushobozi ubwisanzure bwo guhamagara ku mirongo yose, ikaba izanye na pack yisumbuyeho igura 5,000 ugahabwa iminota 3,000 uhamagaza Airtel n’iminota 500 uhamagaza indi mirongo.

Mw’ijambo rye ubwo hatangizwaga iyi gahunda bwana Amit Chawla yunzemo ati “ Twavuguruye pack zacu zo guhamagara imirongo yose, zizwi nka pack nka Pack z’Imirongo Yose, aho abakiriya bazajya bakubirwa kabiri iminota bakabasha guhamagara imirongo yose. Urugero, bashobora kugura pack ya frw 200 gusa iminota 20 uhamagaza Airtel n’iminota 20 uhamagaza undi murongo.”

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo