AIRTEL Rwanda yashyizeho inyongera ya 20% ku bakiriya bayo bagura interineti bakoresheje Airtel Money

Kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Nyakanga 2021, Airtel Rwanda yatangije poromosi yo yo guha inyongera ya 20% ku bakiriya bayo bazajya bagura interineti bakoresheje Airtel Money.

Iyi poromosiyo ije ikurikira indi iherutse gutangizwa yo kohererezanya amafaranga ku buntu, poromosiyo yatumye abakiriya bose babasha kohereza amafaranga agera kuri miliyoni 2 kuri bagenzi babo b’abafatabuguzi ba Airtel Money ku buntu.

Atangiza ikigikorwa, bwana Amit Chawla yagize ati“ Uyu munsi twashoboje abafatabuguzi bacu kubona ibirenze kuri Airtel Money cyane cyane mu gihe baguze interineti”.

Abakiriya bashobora gukanda *500# cyangwa bagakoresha My Airtel App, iyi ikaba ari app yo kwihereza ifasha abakiriya ba Airtel kubona serivisi zose kuri telefone.

Yakomeje agira ati“ Abakiriyabashobora kwigurira interineti y’ukwezi ndetse n’iy’icyumweru bakoresheje Airtel Money, hanyuma poromosiyo yatangijwe uyumunsi ikabahesha interineti irenze kuyo baguze ku rugero rwa 20%. Urugero, umukiriya uguze interineti ya 30GB kuFRw 10,000 azahabwa inyongera ya 6GB za interineti kubera gusa ko yahisemo kugura akoresheje Airtel Money. Ibibisobanuye ko umukiriya wishyuye 10,000 azahabwa 36GB bitandukanye n’uko yari gukoresha ubundi buryo agura interineti agahabwa 30GB”.

Bwana Chalwa yakanguriye abakiriya ba Airtel gukoresha uburyo bwa cashless mu rwego rwo gukomeza guhangana n’icyorezocya Covid-19.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo