Airtel Rwanda yakuyeho kwishyura mu kohererezanya amafaranga

Kuri uyu wa Gatatu tariki 2 Kamena 2021, Airtel Rwanda yakuyeho ku mugaragaro kwishyura mu gihe abakiliya bayo bohererezanya amafaranga.

Airtel Rwanda nk’ikigo cya mbere gikomeje kugaragaza umuvuduko mu gutanga serivisi zijyanye no guhamagara, interineti ndetse no kohereza no kwakira amafaranga, cyatangaje uyu munsi ko gikuyeho amafaranga yatangwaga mu koherezanya amafaranga.

Ni muri gahunda yiswe P2P (bisobanuye hagati y’umuntu n’undi) izwi nka serivisi ikoreshwa n’abanyarwanda babarirwa muri za miliyoni bohererezanya amafaranga buri munsi.

Ubwo yatangarizaga abakozi ibijyanye n’izi mpinduka, Umuyobozi mukuru wa Airtel Rwanda, Bwana Amit Chawla yagize ati

Airtel izi neza imbogamizi abakiriya bahuye nazo kubera icyorezo cya Covid-19, akaba ari nayo mpamvu twifuje gufasha abakiriya kohereza no kwakira amafaranga ayo ari yo yose buri munsi mu gihe kirambuye.

Yakomeje agira ati "Tunejejwe cyane no gufasha abakiriya kuba bakohereza amafaranga agera kuri 2.000.000 RWF inshuro zigera kuri 3 ku munsi kandi ku buntu. Abanyarwanda ubu bafite amahirwe yo kuba bazigama, ku buryo mu gihe runaka bashobora kuba yabaye menshi , bityo abakiriya ba Airtel bakabasha kuyakoresha mu bindi bintu bitandukanye bakeneye."

Umuyobozi mukuru wa Airtel Rwanda kandi yavuze ko biyemeje gukomeza gushyiraho gahunda ziha agaciro abakiriya, aboneraho gusaba buri muturarwanda gukoresha Airtel Money kuko ahandi hose bazabaca amafaranga ngo babahe serivisi yo kohererezanya amafaranga.

Iyi gahunda ije nyuma y’aho hagabanyijwe ibiciro byo kubikuza ku mu agent, byatumye Airtel Money ihenduka ku kigero cya 20% ugereranije n’ahandi.

Ni mu gihe izi mpinduka zije ziyongera ku ishyirwaho ry’amaduka atangirwamo serivisi za Airtel Money zafunguwe mu rwego rwo kunganira amashami asanzwe ya Airtel, dore ko kuri ubu aya maduka, yiswe amashami na service center bigera kuri 75 biboneka muri buri karitsiye zo mu mugi wa Kigali akaba afasha abakiriya n’aba agent kuba babitsa bakanabikuza umubare uwo ariwo wose w’amafaranga mu cyumweru hamwe n’igabanuka ry’igiciro cya simukadi ya Airtel, ishobora kugurwa muri Agent cyangwa Service Centre ku 200 RWF gusa, mbere ikaba yagurwaga 500 RWF.

Airtel nicyo kigo cyonyine mu Rwanda cyemerera abantu kohererezanya amafaranga ku buntu, aho abakiriya ba Airtel Money bashobora kohererezanya amafaranga nta kiguzi, izi zikaba ari impinduka zikomeye ziborohereza koherereza amafaranga inshuti n’abavandimwe.

Ni mu gihe mu mpera z’Ukuboza 2019 abakiriya ba Airtel Africa babarirwaga muri miliyoni 100.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo