Airtel Rwanda yafunguye ku mugaragaro amashami 7 mashya hamwe n’amaduka 30 atagirwamo serivisi za Airtel Money

Kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Ukuboza 2020, Airtel Rwanda yafunguye amashami mashya 7 hamwe n’amaduka 30 atagirwamo serivisi za Airtel Money muri Kigali.

Ibi bikaba bitumye umubare w’amashami ya Airtel muri Kigali ugera kuri 15 hiyogereyeho icyiswe “Amaduka ya Airtel Money” yashyizweho mu rwego rwo korohereza abakiriya kubona serivisi za Airtel Money.

Umuyobozi mukuru wa Airtel Rwanda, bwana Amit Chalwa yagize ati“ Tunejejwe no kufungura ku mugaragaro amashami mashya 7(arindwi) hahiyogereyeho ahazajya hatangirwa serivisi za Airtel Money hageze kuri 30 muri Kigali”.
Yuzemo agira ati “Ibi biratugeza ku mashami 15 muri Kigali ‘amashami 44 mu gihugu hose.” Ibi yabitagaje ubwo yafunguraga rimwe muri ayo mashami mu mujyi wa Kigali.

Uyu muhango watangiraye n’ishyirwaho ry’uburyo bushya yo gutanga serivisi za Airtel Money yiswe amaduki ya Airtel Money, bujyanye no gufasha aba agents n’abacuruzi basanzwe kugeza serivisi za Airtel Moey ku bakiriya hose mu gihugu. Ibi bikaba bije byiyogera kuri za kiyosike zigera ku 1,000 zari zisazwe zikora.

Yakomeje kandi agira ati“ Amashami yacu ya Airtel Money azafasha aba ajenti bacu kugera ku bubiko bwacu biboroheye mu rwego rwo gukomeza gufasha abakiriya”
Muri serivisi zitagirwa ku mashami ya Airtel harimo:

• Gutaga serivisi za Airtel Money harimo kubitsa, kubikuza no gufasha abakiriya gushyiramo umubare w’ibanga
• Kurinda aba agnti kudashirirwa muri telefone zabo.
• Gutaga izindi serivisi zirimo gushyira simukadi nshyashya ku murogo, gukora swap n’izindi serivisi umukiriya yakenera.

Bwana Amit Chawla kandi yagize ati “Tuzakomeza gushora mu bijyaye kwagura ibikorwa byacu kaba mbasaba gukagurira abakiriya kugana aya mashami mashya tukabafasha.”

Mu mashami mashya atangirwamo serivisi za Airtel Money harimo Athenee, Downtown, Zindiro, Masaka hafi y’ibitaro, Kisimenti, Kimisagara, Kagarama, Gasanze, Gatenga, Masoro, Busanza, Nyabisindu, Kabuga, Masaka Dubai world, Murambi, Bumbogo, Ndera, Nyabugogomaterne, Biryogo, Gikomero, Miduha, Giporoso, Kicukiro Centre, Rusheshe, Ziniya, na Gakinjiro.

Airtel Africa Limited ni ikigo nyafurika gikorera mu bihugu 14 by’afurika. Airtel Africa ikaba yarihaye intego yo gutaga serivisi z’itumanaho rikoresha telefone zihedutse kandi ziragwa n’udushya . Ikaba iterwa inkunga ‘umunyamigabane mukuru, Bharti Airtel. Itanga serivisi nyinshi harimo serivisi zo guhamagara na interineti zikoresha ikoranabuhanga rya 2G, 3G na 4G hamwe na serivisi zo guhererekanya amafaranga kuri ‘Airtel Money’. Mu mpera z’ Ukuboza 2019, Airtel Africa yari imaze kugira abafatabuguzi barega miliyoni 100 mu bihugu byose ikoreramo.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo