Airtel Rwanda na WorldRemit mu bufatanye bwo koroshya ibirebana no kohererezanya amafaranga

Sosiyete y’Itumanaho ya Airtel Rwanda yatangije ubufatanye n’ikigo gitanga serivisi zo kohererezanya amafaranga kuri internet, WorldRemit, bwitezweho gufasha abakoresha Airtel Money mu Rwanda kwakira amafaranga bohererejwe n’abakoresha WorldRemit baherereye mu bice byose by’isi ako kanya.

Kohereza amafaranga kuri Airtel Money ukoresheje World Remit ni bumwe mu buryo bwihuse, bworoshye kandi buhendutse bwo gufasha inshuti n’umuryango aho baba baherereye hose mu gihugu

Kuri uyu wa Mbere tariki 22 Kamena 2020 nibwo Airtel Rwanda batangije ubu bufatanye.

Ni ubufatanye buzafasha abari mu Rwanda bakoresha Airtel Money kwakira ako kanya amafaranga bohererejwe n’abari mu bihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada, u Bubiligi, U Bwongereza, Australie, U Bufaransa, Suède, Norvège, u Buholandi n’u Budage.

Nyuma y’itangizwa ry’ubu bufatanye, abakiriya ba World Remit baherereye mu bice byose by’isi barabasha gusura urubuga rwa World Remit, bahitemo Airtel Money bakurikize amabwiriza.

Ubwo yatangizaga ubu bufatanye, umuyobozi mukuru wa Airtel Rwanda , Amit Chawla yagize ati "Twishimiye ubu bufatanye na World Remit kuko buzafasha abakiriya bacu kwakira amafaranga bohererejwe n’inshuti n’imiryango yabo aho bari hose kw’isi kandi bitabagoye. Ibi biradufasha muri gahunda yacu yo korohereza abakiriya bacu gukoresha Airtel Money muri gahunda zabo za buri munsi. "

WorldRemit yorohereza abantu batuye mu bihugu bigera kuri 50 mu bice bitandukanye by’isi kohereza amafaranga kuri Airtel Money mu Rwanda. Icyo basabwa ni uku downloadinga app ku buntu cyangwa bakiyandikisha ku rubuga bagatangira koherereza amafaranga inshuti n’imiryango yabo mu Rwanda uyu munsi

Umuyobozi wa World Remit mu Rwanda, Carine Umurerwa yagize ati “ Dushimishijwe cyane no gufatanya na Airtel Money mu gufasha abanyarwanda kubona ubufasha bw’amafaranga bagenerwa n’ababo baba mu bihugu byo hanze. Ibi bikaba bifite akamaro kanini muri ibi bihe by’ingamba zo kuguma mu rugo. Ubu bufatanye buzadufasha guha abakiriya ubundi buryo bwo guhererekanya amafaranga tunakomeza kubagezaho serivisi zinoze kandi zizewe.

Airtel Money ifasha abakiriya bayo kohererezanya amafaranga haba mu gihugu cyangwa hanze y’igihugu, kwishyura ibintu by’ingenzi, kuzigama amafaranga, kugura ama inite no guhabwa serivisi zitandukanye zirebana n’ubukungu.

WorldRemit nicyo kigo kiza kw’isonga mu kohereza amafaranga menshi kuri telefone z’abantu. Hejuru ya kimwe cya kabiri cy’amafaranga World Remit yohereza muri Afurika iyohereza kuri telefone.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo