Airtel Rwanda igiye kujya ikubira kabiri interineti abaguze Smartphones nshya za TECNO Camon 16 na TECNO Spark 5 Pro

Kuri uri uyu wa Kabiri tariki 15 Nzeri 2020, Airtel Rwanda yatangije gahunda yo gukubira kabiri interineti umuntu wese uguze Smartphone nshya ari ku murongo wa Airtel mu gihe cy’amezi 3.

Iyi gahunda igamije kugabanya ubusumbane mu bakoresha ikoranabuhanga mu gihugu cyane cyane muri ibi bihe aho kugura interineti bisigaye bihenze kuri benshi. Airtel Rwanda ifite intego yo gukora itandukaniro itanga interineti ihendutse kuri bose.

Mu murongo w’iyi gahunda, Airtel yanatangiye imikoranire na TECNO, iki kikaba ari ikigo kiza kw’isonga mu gucuruza Smartphones mu Rwanda.

Muri iyi mikoranire , abakiriya bazajya bagura Smartphone ya TECNO Camon 16 Series cyangwa TECNO Spark 5 pro ku iduka rya TECNO cyangwa ishami rya Airtel aho ariho hose mu gihugu bazajya bakubirwa kabiri interineti baguze kuri Smartphones zabo nshya mu gihe cy’amezi 3 banahabwe Gigabytes 7 (GB7) mu gihe baguriye ku ishami rya Airtel. .

Urugero nk’umukiriya uguze interineti y’ukwezi y’ama frw 10,000 imuha GB30 , azajya abona GB 60 yiyongeraho GB7. Ibi bisobanuye ko uwo mukiriya azahita abona GB 67.

Avuga kuri iyi mikoranire, umuyobozi mukuru wa Airtel Rwanda, bwana Amit Chawla yagize ati " Interineti niryo shingiro ry’impinduka mu bijyanye n’itumanaho kw’isi yose. Nk’abemera izi mpinduka, twe nka Airtel twakoze ishoramari rikomeye mu bijyanye n’ikoranabuhanga no gushyiraho umurongo w’itumanaho duharanira kugeza interineti nziza ku bakoresha simatifoni mu Rwanda. Iyi mikoranire izanye impinduka mu bijyanye no guhendukirwa ikanaha agaciro abakiriya."

Yakomeje agira ati " Iyi gahunda nshya izongera imikoreshereze ya interineti bijyanye n’uko Airtel isanzwe ari umuyoboro wa telefone zigezweho. Ibi birerekana umuhati wacu mu guha agaciro ibyo tugeza ku bakiriya.”

Avuga kuri iyi mikoranire, bwana Didier Dushime, ukuriye ishami rishinzwe ubufatanmye n’iterambere muri Trannsion Rwanda, yagize ati " Iyi mikoranire izafasha abakoresha TECNO Camon 16 kugera ku byo bifuza haba mu buzima bwabo bwite haba no mu kazi kabo banatume abandi abakoresha izindi telefone bagira inzozi baharanira kugeraho. Nk’uko TECNO Camon 16 yazanye impinduka mu bijyanye n’amafoto, twihaye intego yo kugeza ku banyarwanda telefone z’udushya kandi nziza zikoresha interineti ya make izatuma ubuzima burushaho kuryohera abanyarwanda."

Kugira ngo abakiriya babashe kuryoherwa n’iyi gahunda, bazasabwa gusa gukanda *407# batangire kuyikoresha bakimara gushyiramo simukadi ya Airtel ku nshuro ya mbere bagakurikiza amabwiriza. Nyuma bazakanda *255*2# bagure ipaki yabo ya mbere bakubirwe kabiri ako kanya.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo