URUKUNDO NYARUKUNDO EP 6:Umutesi asabye imbabazi

Cyuzuzo ageze mu cyumba yafunguye ka gapapuro Umutesi yamuhaye ngo arebe ibyanditsemo. Karagiraga kati:

" Kuri Cyuzuzo nakunze, nkunda, nzahora nkunda;

Nkwandikiye iyi baruwa ngirango ngusabe imbabazi mbikuye ku mutima. Ndabizi ko nagukoshereje bitavugwa ariko ndakwinginze umbabarire ibyo nagukoreye. Wirengagize byose kuko nange naje gusanga imyitwarire nagize idakwiye mu rukundo, niyemeza kwikosora. Wibuke ibihe byiza twagize tukirikumwe ungarukire kuko nange iyo mbyibutse nibaza niba nazongera kubona ibyishimo nka biriya utakiri umwami w’umutima wange bikanyobera. Reka ndeke kuvuga menshi, ngo ararekwa ntashira ariko nagirango ngusabe unyemerere umpe amahirwe nkwereke ibisobanuro by’urukundo ruzira uburyarya n’ubuhemu ntabashije kukwereka mu gihe cyashize. Nkumbuye ya nseko, indoro, inganzo yawe; nako ngukumbuye wese.
Ugire ibihe byiza.

Uguhoza ku mutima Umutesi Solange."

Cyuzuzo amaze gusoma iyi baruwa ayirambika ku meza, akurura umusego araryama ariyumvira, ahita yeguka afata ya baruwa arayica, uduce twayo araduhekenya, akingura idirishya atujugunya hanze, maze ariryamira.

Bukeye, Igitego yariteguye ngo atahe, nuko Cyuzuzo aramuherekeza amugeza Nyabugogo aramutegera, amusezeraho arataha.

Ikiruhuko kirangiye, Igitego yasubiye ku ishuri yumva atazarota asoje umwaka na we ngo asange umukunzi we mu buzima bwo hanze y’ishuri. Akihagera yakubitanye n’ibaruwa Cyuzuzo yari yamwandikiye amushishikariza kwiga neza, amwihanganisha mu mwaka wose agiye kumara atamubona hafi ye nk’uko byahoze, anamwizeza ko azajya amusura kenshi kuko yari yabonye n’akazi mu isosiyete y’ubwishingizi kazajya kamuha ubushobozi. Igitego byaramushimishije ndetse bimwongerera imbaraga zo kwiga ashyizeho umwete na we.

Umunsi umwe ari kuwa gatandatu, Umutesi yari ari mu ishuri na bagenzi be bakora umukoro bari babahaye gukorera mu matsinda, yumva umwe mu bakobwa bari bicaye imbere y’ishuri abajije bagenzi be ati: «Uriya si Cyuzuzo we?» Undi ati: «Ni we nyine.» Yungamo ati: «Noneho yageze hanze abera kimwe umubosi nezaneza!» Umutesi aritaye mu gutwi ati: «Natanzwe.» Asohoka nk’iya gatera ntawe abwiye, akataza agana aho Cyuzuzo yari ahagaze. Agiye kuhagera yakubiswe n’inkuba abonye Cyuzuzo arikumwe n’Igitego barebana akana ko mu jisho. Asubira inyuma aseta ibirenge anakubita agatoki ku kandi ati: «Age, nge.»

Kuva ubwo Umutesi yanze Igitego urunuka, ariko akabura icyo yamukoraho. Byakubitiyeho ko biga mu ishuri rimwe kandi akaba ari n’umuhanga noneho biramubangamira, aragenda arabyimba hafi yo guturika. Mu ishuri aho gukurikira amasomo yabaga amuhanze amaso amusabira ibibi byose bibaho. Umwarimu yamubaza yasubiza neza undi bikamurya ahantu, bagira ngo barasohotse bagahurira mu kibuga mu myitozo y’ikipe ya Volley ball, umukobwa aragenda abura amahoro nezaneza.

Ibiruhuko bigeze, Umutesi yatashye atarwiyambitse, yihangana umunsi umwe, uwa kabiri yikoraho yerekeza Kacyiru kureba Cyuzuzo. Yahasanze umukozi amubwira ko Cyuzuzo adahari ava ku kazi nijoro. Umutesi amubaza aho akorera, undi arahamurangira. Aragenda, ageze hirya ariyumvira aragaruka abwira umukozi ati: «Ufite numero ze za telefoni?» Umukozi aramuhakanira. Umutesi ati: «Naza umubwire ko umukobwa bita Umutesi yaje amushaka akamubura. Uti aragushaka cyane uzigore uze kumureba i Nyamirambo.» Umutesi yatahanye agahinda, ariko atinya gusanga Cyuzuzo ku kazi.

Umutesi yategereje ko Cyuzuzo yaza kureba icyo amushakira araheba. Abonye igihe cyo gusubira ku ishuri kigiye kugera batabonanye, arifata ajya kumureba aho akorera. Agezeyo bamubwira ko atakoze, arakomeza yerekeza iwabo. Ageze ku muryango w’igipangu yumvise amajwi y’abasore baharira bajya impaka ku mikino y’amakipe yo mu Bwongereza, umutima uraruhuka ati: «Ndasubijwe». Afata agatambaro yihanagura icyuya mu maso, akomanga ku gipangu umuzamu arakingura, amuha ikaze. Umutesi akinjira yacitse intege asanze abo yumvaga baganira ari Rudomoro wari umukozi wo kwa Migambi waganiraga n’abandi basore atazi. Ariyumanganya arabasuhuza, ataragira icyo abaza, Rudomoro aratanguranwa ati: «Dada, urashaka Cyuzuzo se? Uramuhushije tu.» Umutesi ati: «Yagiye he se ko atari ku kazi?» Rudomoro ati: «Uyu munsi yiriwe ashaka ibyangombwa agiye kujya mu mahugurwa muri Nijeriya.» Mutesi arahagarara ariyumvira, abasezeraho aragenda.

Hashize akanya Cyuzuzo aba arahageze arikumwe na Kamali. Rudomoro amusanganiza inkuru y’uko Umutesi yagarutse kumureba. Kamali abyumvise abwira Cyuzuzo atebya ati: «Ariko uragira ngo umwana w’abandi aziyahure sha? Waje tukajya kumureba.» Cyuzuzo araseka, yinjira mu cyumba abika agakapu yari afite, yicara ku gitanda ariyumvira, hashize akanya arasohoka abwira Kanamugire ati: «Tujyane i Nyamirambo.» Kanamugire arabyemera, yatsa imodoka baragenda.

Bageze iwabo w’Umutesi basanze ari kumesa na murumuna we bitegura gusubira ku ishuri. Umutesi ababonye imyenda ayisigira murumuna we, aragenda arabasuhuza, abaha ikaze mu ruganiriro. Bicayeho akanya gato maze Kamali arisohokera yigira kwicara mu modoka kugira ngo abahe umwanya baganire bisanzuye.

Kamali akimara gusohoka, Umutesi ntiyatinze mu makona yahise abwira Cyuzuzo ati: «Cyuzu, nk’uko nabikwandikiye muri ya baruwa, naricaye nsubiza ubwenge ku gihe, ntekereje aho urukundo rwacu rwari rugeze n’uburyo uyu munsi bimeze, nsanga nkwiye kugusaba imbabazi z’amakosa nakoze. Nakubereye umukunzi gito ariko ndakwinginze ongera ungirire ikizere kuko nasanze ntawundi musore nabona unyura umutima wange ngo nongere kumva uburyohe bw’urukundo nk’uko byari bimeze tukiri kumwe.»

Cyuzuzo aceceka akanya, mu gihe atarasubiza, Umutesi yungamo ati: «Cyuzu, warambabariye? Uracyankunda se?» Cyuzuzo yubura amaso aramureba maze aramubwira ati: «Umute, biranshimishije kuba warasubije ubwenge ku gihe ukabona ko ibyo warimo ntaho bishobora kukugeza usibye kukwicira ahazaza hawe ukazisanga ugeze aharindimuka. Umute, nagukunze n’umutima wange wose ndizera ko ibyo utabishidikanyaho na gato. Nyuma y’ibyabaye byose waragiye uricecekera ntiwafata n’umwanya ngo undebe tubiganireho nibura umfashe kubyakira. Imana yabonye akababaro kange impa umuhoza arabinyibagiza byose. Narakubabariye na mbere y’uko unyandikira, ahasigaye niba koko mu gihe gishize waramenye gukunda icyo ari cyo, uzakore uko ushoboye undi muhungu muzakundana umuhe umunezero utampaye. Ruhuka rwose nta rubanza ngufiteho na ruto, umunezero nashakaga narawubonye.»

Umutesi areba Cyuzuzo amarira amuzenga mu maso ati: «Cyuzu, ibuka ko ari nge wabaye urukundo rwawe rwa mbere, ugirire ko ari wowe nigiyeho gukunda umpe amahirwe ya nyuma nkwereke itandukaniro ry’Umutesi wari uzi n’Umutesi mushya, nkuhamirize isomo ryiza nize mu gihe cyose maze ndi kure yawe....»

...Biracyaza

UMWANDITSI: RENZAHO Christophe

Art: Idi Basengo

Iyi nkuru izajya ibageraho buri wa mbere , ku wa Gatatu no ku wa gatanu

Ushaka gutera inkunga ubwanditsi bw’izi nkuru ndende, wabunyuza kuri 0788696317 cyangwa 0727696317

Ibice byabanje:

Umusogongero w’inkuru Ndende, EP1: URUKUNDO NYARUKUNDO

URUKUNDO NYARUKUNDO EP 2:Cyuzuzo arabutswe inkumi itagira uko isa !

URUKUNDO NYARUKUNDO EP 3: Cyuzuzo ararikocoye !

URUKUNDO NYARUKUNDO EP4: Cyuzuzo akubiswe n’inkuba

URUKUNDO NYARUKUNDO EP 5: Cyuzuzo abonye umuhoza

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • Chris

    Ariko hano ntabwo ubutumwa bujyaho!!!!???

    - 13/09/2019 - 01:05
Tanga Igitekerezo