URUKUNDO NYARUKUNDO EP 5: Cyuzuzo abonye umuhoza

...Cyuzuzo yiteguye ibizamini bisoza umwaka wa gatanu neza, agerageza kwirengagiza intimba yatewe n’Umutesi nubwo ibihe byiza bagiranye mu myaka ibiri bari bamaranye bakundana kubyibagirwa byari byaramunaniye.

Mu biruhuko Cyuzuzo yatangiye kwitegura ibizamini bisoza amashuri yisumbuye, ibimurangaza abyima umwanya cyane ko isomo Umutesi yamuhaye ryatumye atekereza kabiri mu byo yakoraga byose. Muri ibyo biruhuko, Karenzi se wa Igitego yaje kubasura ashaka no kubaza Cyuzuzo amakuru arambuye ku Rwunge rw’Amashuri rwa Butare kuko Igitego yashaka kuhakomereza umwaka wa gatanu.

Aho bari baramwohereje mu wa kane ntiyari yarahishimiye. Cyuzuzo amaze kumenya iyo nkuru yarayishimiye ariko ntiyabishyuhamo kuko yari asigaye afite ibyiyumviro bitari byiza ku bakobwa. Byabaye amahire ubusabe bwa se wa Igitego ubuyobozi bw’Urwunge rw’Amashuri rwa Butare burabwakira, Igitego ahakomereza umwaka wa gatanu w’ikiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye.

Igitego akigera mu kigo yasanze ntawundi muntu ahazi uretse Cyuzuzo, bityo akajya amwisunga ngo amufashe kumenyera ikigo. Kugira ngo arusheho kwibona mu kigo yahise aninjira mu ikipe y’umukino wa «Volley ball» dore ko yari asanzwe anawukina guhera mu mashuri abanza.

Iyo Igitego yabaga ari kumwe na Cyuzuzo yabonaga yarahindutse atakiri uwo yari azi, atakishima na gato. Igitego yabanje kugira ngo bizashira, hashize ibyumweru bibiri nta gihindutse yiyemeza kubikurikirana ngo amenye impamvu yabyo. Yabajije abakobwa bagenzi be bakinanaga, maze bararebana baraseka. Umutesi ntiyaripfana aramubaza ati: «Urabishakira iki se muko?» Igitego ati: «Nge byarantunguye ni ukuri. Uzi ukuntu yari umusore ugira urugwiro. Mba numva nakora ibishoboka byose akongera kwishima rwose.» Umutesi aramubwira ati: «Shikora rero ndumva waraje uje ma.» Umutesi amaze kuvuga ibyo ahita agenda, bagenzi be basigarana na Igitego bumiwe. Bamusobanurira inkomoko y’ishavu n’agahinda biranga Cyuzuzo, Igitego yifata ku munwa.

Igitego yakomeje gutekereza ku makuru mashya yamenye kuri Cyuzuzo, yiyemeza gukora uko ashoboye akamugarurira umunezero. Kuva ubwo yatangiye kujya afata umwanya uhagije wo kumuganiriza, ndetse mu biganiro bagirana atangira kujya azanamo utuganiro dusanzwe n’udukuru dusekeje mu gihe mbere bahuraga amubaza ibijyanye n’amasomo gusa. Igitego yari amaze kuba umukobwa ufite ubwenge, uzi kuganira no kwisanzura ku bantu kuburyo bitamutwaye igihe kinini kugarurira Cyuzuzo umucyo mu maso. Ni mu gihe kandi Cyuzuzo na we yirindaga kuryana karungu umwana bareranywe nk’uko yari asigaye abigenza ku bandi bakobwa bageragezaga kumuvugisha.

Umunsi umwe hari ku cyumweru bitaga «Icyumweru cy’ubutembere»; ukaba ari umunsi abanyeshuri bahabwaga rimwe mu gihembwe ngo batembere hanze y’ikigo. Igitego asaba Cyuzuzo ko bajyana gusura mubyara we wigaga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, Cyuzuzo arabyemera. Bamanutse umuhanda bafatanye agatoki ku kandi ari na ko banyuranamo n’urujya n’uruza rw’abanyeshuri batemberaga umujyi wa Huye. Bageze aho mubyara wa Igitego yabaga, bagenzi be barabakiriye kuko Igitego bari baziranye, bababwira ko mubyara we yatashye. Cyuzuzo na Igitego baricaye baganira n’abo bakobwa banafata amazimano babakirije. Igihe cyo gutaha kigeze barabaherekeje, bageze imbere gato Cyuzuzo ababwira ko bashaka kubanza gusura ishyamba rya Aruboretumu ya Kaminuza, nuko uwitwa Karigirwa ati: «Byiza cyane! Mutembere hose murebe ibitatse Kaminuza y’u Rwanda yose.» Yungamo ati: «Kandi ndabona atari shyashya nubwo utatubwiye Igite ?» Bose baraseka maze babasezeraho baragenda.

Igitego na Cyuzuzo batambagiye ishyamba rya Aruboretumu batera urwenya, bageze imbere gato bicara mu nsi y’igiti baraganira. Hashize akanya Igitego yitegereza Cyuzuzo aramubwira ati: «Cyuzu, ndashima Imana ko wongeye kuba uwo nari nzi mu buto. Nkigera muri kiriya kigo nahangayikishijwe n’uko nasanze warahindutse, niyemeza gukora uko nshoboye ngo nongere kukubona useka, none uyu munsi ndashima Imana ko uri umusore wa mbere wishimye mu kigo cyose.»

Cyuzuzo araseka, areba Igitego mu maso akanya gato, asa n’uwijimye mu maso, arahaguruka afata ukuboko Igitego aramuhagurutsa, barebana mu maso akanya batavuga, amarira azenga mu maso ya Cyuzuzo, Igitego abibonye nawe biba uko. Cyuzuzo aramwiyegereza aramuhobera aramubwira ati: «Igitego mwana twareranywe kuva mu buto, ndagushimira ko wankuye ibuzimu ukansubiza ibumuntu.»

Barongera baricara maze Cyuzuzo amutekerereza inzira y’urukundo rwe na Umutesi, abisoje Igitego amubwira na we ibyamubayeho abajije bagenzi be icyo Cyuzuzo yabaye. Birangiye bose baraceceka bararebana, Cyuzuzo yongera guhagurutsa Igitego barahagarara barebana mu maso, maze aramubwira ati: «Igitego mwana twakuranye, ku bwawe nongeye kubona umucyo nyuma y’inzira y’icuraburindi nanyuzemo, ku bwawe nongeye gususuruka nyuma y’igihe kitari gito narasuherewe, ku bwawe nongeye gutwenga nyuma y’igihe kinini naranyazwe inseko, ku bwawe nagaruye itoto ry’ubuto kandi nari ntangiye gusaza imburagihe, ku bwawe umutima wange uratuje nyuma y’igihe kinini nikoreye intimba yendaga kunturitsa umutima.»

Aceceka akanya, maze yungamo ati: «Igite, nyemerera uyu munezero wagaruye muri nge tuzawubanemo iteka ryose. Igite, ndagukunda.»

Igitego amaze kumva ayo magambo aceceka akanya gato, areba Cyuzuzo, buri umwe yibona mu mboni z’amaso y’undi kubera amarira y’ibyishimo yazengaga mu maso yabo bombi, nuko Igitego aramwenyura aramubwira ati: «Cyuzu, kuva mu buto bwacu, ngukunda bitaryarya. Ndashimira Imana yakungaruriye. Amarira warijijwe n’abanyamusozi nzayaguhoza, mparanire ko ubuzima bwacu bwarangwa n’umunezero utavangiye.»

Igitego na Cyuzuzo bakundanye urukundo ruzira uburyarya, bakagirana inama zibafasha kuzuza inshingano bari bafite yo kwiga no gutsinda, kuburyo Cyuzuzo yabonye itandukaniro ry’urukundo nyarwo n’agakungu kadafite intego yahozemo na Umutesi.

Igitego yakoze ibizami bisoza umwaka wa gatanu atuje ndetse atahana amanota meza. Cyuzuzo na we yinjiye mu gihe cy’ibizamini bisoza amashuri yisumbuye aryohewe n’ubuzima, bituma anabitsinda kuburyo yatashye yizeye umusaruro ushimishije.

Muri icyo kiruhuko Igitego yahoraga yikanga uruzinduko rwa Cyuzuzo, bigatuma atagira urugendo rwa kure afata ngo umukunzi we atazaza kumusura akamubura. Umunsi umwe, kuwa kabiri mu masaha y’igicamunsi, Igitego avuye mu isoko guhaha abona imodoka yo kwa Migambi iparitse iwabo ku muharuro. Yinjira mu ruganiriro afite amatsiko menshi, asanga nyina ari kuganiriza Cyuzuzo na Kamali wari umushoferi w’iwabo. Cyuzuzo amurabutswe arahaguruka aramuhobera. Igitego ajya kubika ibyo yari avuye guhaha, agaruka mu ruganiriro. Hashize akanya Nyiraneza, nyina wa Igitego arababwira ati: «Ubwo Igitego aje reka mbe nsubiye mu turimo twange, nabe abaganiriza.»

Cyuzuzo yabwiye Igitego ko yari aje kubatumira mu birori by’isabukuru y’imyaka makumyabiri ababyeyi be bamaze babana nk’umugore n’umugabo, amubwira ko nyina yabyemeye, Igitego arishima cyane. Batera ibiparu hamwe na Kamali dore ko na we yari umusore utabaruta cyane, bugorobye barasezera barataha.

Ku mugoroba Karenzi atashye, umugore we Nyiraneza aramubwira ati: «Wahombye, umuhungu wa Migambi yadusuye uyu munsi udahari.» Karenzi ati: «Cyuzuzo se?» Undi ati: «Yego rwose ubu yabaye umugabo, yaje no mu modoka ya se.» Karenzi ati: «Urwo ruzinduko rutunguranye se rwari urw’amahoro di?» Nyiraneza ati: «Ni amahoro gusa se ahubwo ko ari urw’ibyishimo.» Yungamo ati: «Ubu ku cyumweru twese twabukereye ngo dutumiwe mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 Migambi n’umugore we Mukamwiza bamaze bashyingiranywe.» Kabera ati: «Yego ye! Ibyo birori ntitwabitangwamo rwose.» Yungamo ati: «Ariko abanyakigali barakimara na bo ye.» Abaza umugore we ati: «Harya twebwe ubu ibaye imyaka ingahe Nyirane?» Nyiraneza ati: «Si cumi n’icyenda se? Ntiwibuka ko iyo nkumi yawe ejobundi yujuje cumi n’umunani.» Kabera ati: «Uziko ari byo koko. Nanyaruke atuzanire akabyeri kwa Mugabo natwe tuyizihize.» Bose baraseka, maze Igitego aranyaruka azana icyo kunywa baraganira. Bateye urwenya bagera mu gihe cy’ubusore n’ubukumi bwabo, aho bamenyaniye kugeza babanye, bakomereza mu bihe byabo bya mbere babana, bageze mu gihe bari bamaze kwibaruka baserereza Igitego n’agakungu ke na Cyuzuzo, baraseka baratembagara. Uwo munsi barawizihije koko karahava.

Ku cyumweru Igitego yabyutse mu gitondo cya kare akubura ku muhariro no mu gikari, akora isuku mu nzu mu gihe Nyiraneza yatunganyaga amafunguro, nuko baritegura barafungura, bajya ku muhanda gutega imodoka berekeza i Kigali.

Bageze kwa Migambi mu saha ya saa tanu, basanga imyiteguro igeze kure. Igitego yahise atangira gufasha abateguraga amafunguro. Cyuzuzo yajyanye na Kamali kuzana ibinyobwa byo kuzimana abitabira ibirori, mu kugaruka bageze ku irembo arabukwa imbere yabo Umuraza wicaranaga n’Umutesi ku ishuri. Cyuzuzo ava mu mudoka aramusuhuza, amubaza iyo ajya undi amutungira agatoki iwabo, amubwira ko bahimukiye muri iyo minsi. Cyuzuzo na we amwereka iwabo ndetse amutumira mu birori by’isabukuru y’ababyeyi be.

Ku isaha ya saa cyenda umunsi mukuru wari utangiye. Byari ibirori bishyushye birimo abantu b’ingeri zose, baba abakuru n’abato dore ko yaba Cyuzuzo ndetse n’ababyeyi be buri wese yari yagerageje gutumira benshi mu bo baziranye. Migambi n’umugore we Mukamwiza bafashe ijambo bashimira abitabiriye ibirori, bafatanya kubabwira amateka yabo kuva bamenyanye kugeza babaye umuryango, bageze ku ya vuba basaba umuhungu wabo w’Ikinege Cyuzuzo gukomerezaho. Cyuzuzo yavuze ashyiramo n’urwenya rw’abato abantu baraseka barizihirwa koko.

Hakurikiyeho umwanya w’umuziki, Migambi n’umugore we Nyiraneza bafungura urubuga maze abari aho baranyeganyega. Karenzi n’umugore we bahise basezera ngo batahe, Migambi abaha umushoferi we arabatahana. Igitego we bamuhaye uruhushya ngo asabane na bagenzi be, atahe ku munsi ukurikiraho. Mu gihe Cyuzuzo yegeranyaga urubyiruko ngo bashyushye ibirori yatunguwe no kubona Umutesi mu bitabiriye ibirori. Ntiyiriwe yibaza byinshi ku buryo yajemo kuko yabonye arikumwe n’Umuraza. Yarabasuhuje arababwira ati: «Mwisanzure kandi muryoherwe n’ibirori.»

Bacinye akadiho karahava, abakobwa bose basimburanwa mu kubyinisha Cyuzuzo, na we ntiyabangira dore ko yagombaga kubaha ikaze iwabo. Bigeze hagati, Igitego yagiye kwicara hirya gato, Cyuzuzo arahamusanga baba biganirira, abandi bakomeza kuzunguza imibyimba. Igitego yabajije Cyuzuzo uburyo Umutesi yaje muri ibyo birori, undi amubwira ko yahuye n’Umuraza akamutumira, bityo akaba adashidikanya ko ari we wamuzanye. Mu gihe bakiganira, Umuraza aba araje ati: «Ko umuziki mwawuduhariye Cyuzu?» Cyuzuzo ati: «Twari tunaniwe ariko tumaze kuruhuka reka tuze tubemeze.» Bose baraseka, nuko Umuraza amubwira ko we n’Umutesi bashaka gutaha, Cyuzuzo ahagurutsa Igitego barabaherekeza. Babagejeje aho bategera imodoka, barabasezera. Mu gusezera, Umutesi yapfumbatije Cyuzuzo agapapuro, Cyuzuzo arakabika maze afata umukunzi we ukuboko barataha.

Bageze imuhira bicaye ahiherereye baraganira. Igitego yabajije ibibazo byinshi Cyuzuzo bitewe n’impungenge yari atewe no kubona ko Umutesi atarazibukira Cyuzuzo. Cyuzuzo yamuremye agatima, bakomeza kuganira byinshi bibakomeza mu rukundo rwabo. Igihe cyo kujya kuryama kigeze, Cyuzuzo atungura Igitego amutura igisigo agira ati:

Mvuge iki ndeke iki mukundwa
Ko undutira ibyisi byose!
Wowe ungaragariza urukundo rusesuye
Soko yo gususuruka kwange
Rumuri rumurikira umutima wange
Zuba ryo ku gasusuruko
Rimwe risusurutsa uwasuherewe
Si ukubeshya si no gukabya
Tutari kumwe ubuzima ntibushoboka
Kuko Rurema yakungabiye
Ngo umbere ibyishimo bidashira
By’umutima nakweguriye ibihe byose.
Nasanze ubarusha byose byiza
Nguhitamo ngukunda urutagereranywa
Tuza mukundwa sinzigera nkubangikanya.

Igitego amaze kumva iki gisiko aceceka akanya gato, maze na we akora mu nganzo ati:

Cyuzuzo cy’ubuzima bwange
Ntagufite ndi igice
Urwo ngukunda ntirugerereranywa
Ruzira uburyarya no kubangikanywa
Ndagusabye nawe uzandinde ishavu
Iyakumpaye ikomeze ikundindire.
Nuko basezeranaho bajya kuryama.

Cyuzuzo ageze mu cyumba yafunguye ka gapapuro Umutesi yamuhaye ngo arebe ibyanditsemo. Karagiraga kati:

...Biracyaza

UMWANDITSI: RENZAHO Christophe

Art: Idi Basengo

Iyi nkuru izajya ibageraho buri wa mbere , ku wa Gatatu no ku wa gatanu

Ushaka gutera inkunga ubwanditsi bw’izi nkuru ndende, wabunyuza kuri 0788696317 cyangwa 0727696317

Soma hano uduce twabanje:

Umusogongero w’inkuru Ndende, EP1: URUKUNDO NYARUKUNDO

URUKUNDO NYARUKUNDO EP 2:Cyuzuzo arabutswe inkumi itagira uko isa !

URUKUNDO NYARUKUNDO EP 3: Cyuzuzo ararikocoye !

URUKUNDO NYARUKUNDO EP4: Cyuzuzo akubiswe n’inkuba

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • NKURUNZIZA Gisa Grégoire

    Andika ubutumwa. Ubu nkiyi rwivanga ngoni Umutesi ije kuvangira abandi bana murukundo bahuuuuuuu? rekankomeze umusomyi aramara impungenge

    - 6/09/2019 - 04:41
Tanga Igitekerezo