URUKUNDO NYARUKUNDO EP 2:Cyuzuzo arabutswe inkumi itagira uko isa !

....Kuva uwo munsi Uwera ntiyatuje. Yumvaga ko kuba ari we mukobwa wenyine wabashije kwifotozanya na Cyuzuzo mu magana y’ababyifuzaga bimuha amahirwe yo gukundana na we. Yari abizi neza ko ntawundi mukobwa mu kigo ufitanye ubucuti bwihariye na Cyuzuzo kandi byari bimaze kuba nk’umuco ko buri mukinnyi wese aba afite umukobwa bakundana mu kigo. Yatangiye kujya amusanga aho ahagaze mu gihe cy’akaruhuko akamusuhuza bakaganiraho, rimwe na rimwe bajya kurya akinyuza aho ari akamubwira ati: «Muryoherewe». Cyuzuzo yabifataga nk’ibisanzwe ariko buhorobuhoro atangira kubona ko hari ikibyihishe inyuma.

Umunsi umwe Cyuzuzo na bagenzi be bakinanaga bari bicaye mu nsi y’igiti cy’ipera inyuma y’inyubako bararagamo batera igiparu byacitse. Uwitwa Minani ari na we wari kapiteni w’ikipe araterura ati: «Ariko ubundi mbayobora nka nde mundusha gutereta sha. Uziko ari nge usigaye ntagira umukunzi mu ikipe yose.» Cyuzuzo ati «Humura turi babiri abo byacanze.» Bose biyamirira icyarimwe bati: «Yayayaya! Sigaho kutubeshya izuba riva wowe rwose.» Minani yungamo ati: «Wimbeshya sha wowe warabirangije Cyuzu. Niba nta mukunzi ugira, Uwera muba mupanga iyihe mishinga?» Cyuzuzo aratangara cyane ati: «Ese ni we utumye mwese muhakanira icyarimwe ngo ndabeshya. Nta kidasanzwe nganira na Uwera rwose. Uwababwira ukuntu mutinya buriya ahubwo.» Bose baraseka, maze Minani ati: «Icecekere sha icyo utazatubwira amaso yacu azatwereka. Gusa Uwera yatsinze igitego abandi bakobwa batagira ingano baguhigiraga barabuze aho baguhera.»

Cyuzuzo ibyo yabwiraga bagenzi be ni ukuri. Uwera yaramukundaga akabigaragaza ariko Cyuzuzo yari atariyumvamo ibyo gutereta abakobwa kuburyo n’iyo babaga barikumwe yaburaga ibyo amubwira. Barinze basoza ikiciro rusange Uwera yaraheze mu gihirahiro, batandukana uko.

Cyuzuzo yakomereje ikiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye mu Rwunge rw’Amashuri rwa Butare. Yari amaze kuba intyoza mu mupira w’amaguru kuburyo yahise yinjira mu ikipe y’ikigo ku munsi wa mbere w’imyitozo kubera ubuhanga yagaragaje.

Umunsi umwe ikipe yabo yakinye umukino wa gicuti n’ikipe y’Ishuri ryisumbuye ryitiriwe Kristu Umwami rya Nyanza mu rwego rwo kwizihiza umunsi mukuru w’uburezi gatolika. Umupira watangiranye imbaraga nyinshi, bigaragara ko amakipe yombi yari yiteguye bihagije. Abanyeshuri b’ibigo byombi na bo bari babukereye biteguye gushyigikira amakipe yabo.

Byageze mu minota ya nyuma y’igice cya mbere cy’umukino bikiri ubusa ku busa. Mu gihe ba rutahizamu ku mpande zombi bakoraga ibishoboka byose ngo barebe ko hagira uwiba umugono abakinnyi b’inyuma akanyeganyeza urucundura, umupira waje kurengera ku ruhande rw’epfo ahegereye izamu ry’ikipe ya Nyanza, Cyuzuzo amanuka awukurikiye ngo awugarure bwangu arengure. Umwe mu bakobwa bari hirya gato ariruka arawumutanga, arawufata arawumuhereza, nuko arahindukira asubira aho bagenzi be bari bahagaze. Cyuzuzo yakiriye umupira aho kurengura aguma ahagaze yitegereza uwo mukobwa utagira uko asa werekezaga hirya asanga bagenzi be. Kamanzi wari utegereje ko Cyuzuzo arengura ati: «Cyuzuzo gira vuba iminota irashize.» Cyuzuzo arikanga ahita arengura.

Cyuzuzo yasubiye mu kibuga n’imbaraga zidasanzwe, ashakisha igitego nk’uwagitumwe, bidatinze afungura amazamu atsinda igitego cya mbere cy’ikipe ye. Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye ari igitego kimwe ku busa.

Mu gice cya kabiri cy’umukino, ikipe y’Urwunge rw’Amashuri rwa Butare yinjije ibindi bitego bibiri harimo kimwe cya Cyuzuzo. Ikipe y’Ishuri ryisumbuye ryitiriwe Kristu Umwami rya Nyanza Nyanza nayo yinjiza igitego kimwe, bityo umukino urangira Butare itsinze Nyanza ibitego bitatu kuri kimwe.

Umukino usoje, mu gihe bishimiraga insinzi, Kamanzi yegereye Cyuzuzo atangira kumuserereza kuko yari yabonye ibyamubayeho igihe yajyaga kurengura. Cyuzuzo na we ntiyihishira ahubwo aboneraho kubaza Kamanzi niba azi iryo hogoza ryatumye yibagirwa urugamba rutoroshye yari ariho. Kamanzi ati: «Yitwa Umutesi yiga mu wa gatatu.» Yungamo ati: «Uburanga arabahiga bose muri iki kigo kabisa.» Cyuzuzo araseka ati: «Ivugire nge amagambo yashize ivuga kabisa.»

Umunsi umwe Cyuzuzo yagiye kunywa icyayi muri kantine, asanga intebe zuzuye bamwe bahagaze hanze, na we yaka icyayi n’umugati arasohoka. Yubuye amaso arabukwa Umutesi ahagaze hirya gato na bagenzi be, aturuka inyuma atamubonye aramutungura ati: «Umute, bampe iki se?» Umutesi ahindukiye atungurwa no kubona ari Cyuzuzo umuhamagaye dore ko atiyumvishaga ko yaba azi izina rye. Ariyumanganya ati: «Baguhe icyo ushaka rwose wadutsindiye ikipe yari yaratwandagaje umwaka ushize.»

Baganiriyeho akanya gato amasaha yo kujya mu ishuri aba arageze. Bavanye kuri Kantine berekeza ku mashuri, bageze aho Umutesi yigiraga Cyuzuzo aramusezera agiye kugenda, Umutesi aramubwira ati: «Wambabariye ukambwira uko wamenye izina ryange. Nge nakumenye kuko uri umusitari muri ruhago ariko nge byantunguye gusanga unzi pe!» Cyuzuzo araseka maze ararikocora ati: «Umukobwa mwiza nkawe se ni nde utakumenya koko?» Umutesi aramwenyura n’udusoni twinshi ati: «Ni uko wivugira nyine naho ubundi …» Cyuzuzo ati: «Naho ubundi iki se ko ahubwo ubwiza bwawe bwahogoje benshi!»

....Biracyaza

UMWANDITSI: RENZAHO Christophe

Art: Idi Basengo

Iyi nkuru izajya ibageraho buri wa mbere na buri wa gatanu

Kanda hano usome agace kabanje

Ushaka gutera inkunga ubwanditsi bw’izi nkuru ndende, wabunyuza kuri 0788696317 cyangwa 0727696317

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(2)
  • Ntwari Mucyo

    Ni byiza

    - 23/08/2019 - 13:27
  • NKURUNZIZA Gisa Grégoire

    Andika ubutumwa. wallah unshubije muri byabihe nanjye nibuka uko muri za 2006 byangendekeye njya muwakane wayisumbuye, ngasanga umwana wumukobwa warurigukubura kumarembo nabagenzibe akandasa mubwonko nkimubona. Reka nkomeze ndebeko Cyuzuzo byamugekeye nkuko nanjye byangendekeye nyuma

    - 6/09/2019 - 03:47
Tanga Igitekerezo