Hirana Clément ni umunyarwanda ubarizwa mu Bufaransa. Akora imyiyerekano y’abubatse umubiri ku buryo bw’umwuga ndetse amaze kwegukana imidali 2 izamuhesha kujya guhatana mu marushanwa ya World Beauty Fitness and Fashion. Ni amarushanwa yifuza kuzatsinda akazamura ibendera ry’u Rwanda ku rwego rw’isi.
Yabitangiye ari imyitozo isanzwe aza kubigira umwuga
Hirana Clément yagiye mu Bufaransa muri 2010. Uretse umukino wo kwiruka yakoraga bitari iby’umwuga, mu Bufaransa yahigiraga umwuga wo guteka, kubaga, kubika ndetse no gutaka ( Boucherie, Charcuterie, trataire). Muri aya masomo habamo n’igice cyo kumenya akamaro k’ibiryo ku mubiri . Yaje gukomeza amasomo ye anakora imyitozo ngororamubiri, nyuma aza kwiyandikisha muri salle y’imyitozo yitwa le36 Boulevard iherereye muri Bretagne mu Mujyi wa Rennes.
Icyo gihe Hirana yakoraga imyitozo yo gusimbuka imigozi , kwiruka ariko akomeza no guterura n’ ibyuma. Muri 2012 ngo nibwo abasore bagendanaga batangiye kumubwira ko ari kugenda ahinduka ku bigendanye n’umubiri . Muri 2013 nibwo habayeho gutora abantu 3 bafite umubiri wubatse neza aho yakoreraga imyitozo. Icyo gihe yabaye uwa 3 akurikiye abandi bahungu 2 bari basanzwe ari abanyamwuga mu mukino wa ‘Bodybuiding’.
Icyo gihe ngo umuhungu usanzwe ukora akazi ko gufotora witwa Karekezi Pierre amaze kubibona , yamuteye imbaraga , amubwira ko n’ibindi azabigeraho, atangira kumufasha gutegura irushanwa rya Muscle Show ryabaye tariki 29 Werurwe 2016, ribera i Paris. Ni irushanwa ribera mu Bufaransa inshuro imwe mu mwaka. Icyo gihe Hirana yegukanye umwanya mbere . Ubaye uwa mbere muri iryo rushanwa ahabwa ibihembo bingana n’ibihumbi 8 by’ama ‘Euro’.
Ayo bakuyemo, we na Karekezi Pierre bahise bayakoresha mu gutegura irindi rushanwa ryitwa Musclemania rizwi cyane ryagiye rinyuramo abantu bazwi b’ibihangange nka Simeon Penda banditse amazina muri ‘Fitness moderne’. Ni irushanwa ryahuje ibihugu binyuranye birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ubufaransa, Autriche, ibihugu bya Aziya n’ahandi. Irushanwa rya Musclemania ryabaye ku itariki 15 Ukwakira 2016. Harimo ibyiciro byinshi: Men’s physique, Men’s Classic, Bodybuilding, Modeling ndetse na Mannequin. Hirana Clément we yahatanye muri Men’s Classic, arangiza ku mwanya wa 2.
Ati “ Nishimiye kubasha kwegukana uyu mwanya kuko twari duhanganye n’abo mu bihugu bikomeye kandi byabigize umwuga. Kuba umunyarwanda yakwegukana umwanya nk’uriya ni ishema ku Rwanda rwose.”
Umudali yegukanye muri Muscle Show
Igihembo yahawe ubwo yegukanaga umwanya wa 2 mu irushanwa rya Musclemania
Ihuriro ryo mu Bubiligi naryo ryaramuhembye
Ku itariki 3 Ukuboza 2016 nibwo ihuriro ryitwa ‘Nshuti Modeling’ ryahembye abanyarwanda bakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu mwaka wa 2016 mu bafite impano baba mu bihugu by’i Burayi. Ni igikorwa cyabereye i Bruxelles mu Bubiligi. Uretse abafite impano, hanahembwe abikorera ku giti cyabo bakorana bya hafi na ‘Nshuti Modeling’ mu guhemba urubyiruko rw’Abanyarwanda bafite impano. Hirana Clément nawe icyo gihe yahawe igihembo nk’umwe mu bakoze ibikorwa by’intashyikirwa.
Ubwo Hirana yahembwaga ‘Nshuti Modeling’ nk’uwageze ku bikorwa by’indashyikirwa muri 2016
Uko amarushanwa akorwa
Hirana Clément avuga ko mu gihe cyo kurushanwa, abantu bareshya kandi banganya ibiro babashyira mu cyiciro kimwe, hakarebwa uwumye kurusha abandi kandi ufite umubyimba kubarusha. Akomeza avuga ko buri cyiciro kigira uburyo bwihariye mu kwiyerekana. Mu marushanwa ya Muscle Show yakoze tariki 29 yari ari mu cyiciro cya Men’s Physiques y’abatarengeje m 1.75 z’uburebure kandi bari hasi ya KG 75.
Uku niko biyerekana, bakareba ufite umubyimba kurusha abandi, kandi ufite umubiri wumye
Arashaka kuzamura ‘Fitness’ mu Rwanda
Hirana Clément atangaza ko intego ye ari ukumenyekanisha u Rwanda mu rwego mpuzamahanga, yitwara neza akegukana imidali myinshi, amafaranga azakuramo akazayifashisha mu kuzamura urwego ‘fitness’ iriho mu Rwanda.
Ati “ Ubu ibyinshi ninjye ubyikuraho, ngafashwa cyane na Karekezi Pierre kuko niwe umperekeza mu maruhanwa yose. Ndi kubaka ubushobozi bwazamfasha kubaka Fitness mu Rwanda ikagera ku rwego mpuzamahanga. Ubwo maze kwegukana imidali ku rwego mpuzamahanga, ndateganya kwegera n’abaterankunga bakamfasha kuko ubushobozi bwo ndabizi ko Abanyarwanda babufite.”
Agiye kwitabira World Beauty Fitness and Fashion...akeneye gushyigikirwa n’Abanyarwanda
Hagati ya tariki 14 na 15 Mata 2017, Hirana azitabira andi marushanwa ya World Beauty Fitness and Fashion ku rwego rw’isi azabera i Londres mu Bwongereza. Ubusanzwe aya marushanwa abera muri Austalia, USA no mu Bwongereza. Hirana avuga ko uyitabira agomba nibura kuba yaregukanye imidali 2 mu mwaka umwe. Kuri ubu icyo akeneye ngo ni uko Abanyarwanda azaba ahagarariye bazamuba inyuma no bakamushyigikira haba ku mbuga nkoranyambaga z’iri rushanwa cyangwa kugera aho amarushanwa azabera.
Ati “ Izina ry’ikipe nkoresha ni Abe Team ariko amazina nkoresha ni ayanjye bwite. Mba mpagarariye u Rwanda n’Abanyarwanda, niyo mpamvu nshaka ko muri ariya marushanwa bazanshyikira, bakampa inyuma, nanjye sinzabatenguha….”
Hirana yongeyeho ko nihagira igihinduka ku matariki yavuzwe haruguru yazabitangaza ubundi Abanyarwanda bakamenya neza igihe n’amasaha bazakurikiranira aya marushanwa. Kubwe ngo intego ye ni ukwegukana umwanya wa mbere .
Ati “ WBFF yitabirwa n’abasore bavuye ku isi hose kandi ho ntabyiciro bagira. Ubaye uwa mbere ubwo aba abaye uwa mbere ntabindi. Niyo ntego mfite, kuzamura ibendera ry’u Rwanda. Ubu akandi kazi nabaye ngahagaritse, ndi gukora imyitozo no kuruhuka gusa, sinshaka kongera kuba uwa 2.”
Hirana yatangarije Rwandamagazine.com ko imyitozo ayigeze kure, yibanda ku myitozo isanzwe igeretseho no kurya indyo iboneye imufasha kubaka umubiri.
Kuba Abanyarwanda batarumva neza ko umuntu ashobora kwiyerekana yambaye umwambaro w’imbere asanga aricyo kikiri imbogamizi ku bantu bakora imyiyereko nk’iyi ariko ngo yumva ko uko iminsi ihita imyumvire izagenda ihinduka.






















/B_ART_COM>