U Bubiligi: Rachel Ella, umunyarwandakazi ushaka kuzamura izina rye mu bushorishori

Rachel Ella ni umuhanzi w’umunyarwanda ukorera ubuhanzi bwe mu Bubiligi aho yageze muri 2004. Kuva yatangira muzika avuga ko benshi bakomeje kumubwira ko afite impano, na we akaba ari gukora uko ashoboye ngo agera kure hashoboka mu buhanzi bwe.

Amazina ye nyakuri ni Ndanyuzwe Rachel Ella. Aririmba injyana ya RnB na Soul. Muri 2006 nibwo yinjiye mu buhanzi, atangirira mu matsinda atandukanye. Muri 2013 yatangiye kuririmba ku giti cye, ahera ku ndirimbo yise ‘ Silent cry’ yakorewe na Aron Nitunga, akurikizaho iyo yise’ Golden’. Nyuma yaho yashyize hanze izindi zinyuranye zirimo ‘Love like this’, ‘Made this far’ n’izindi zinyuranye. Iyo aheruka gushyira hanze ifite n’amashusho ni ‘Better’.

Yatangiye arebera ku bahanzi banyuranye…arashaka kugira izina rikomeye na we muri muzika

Rachel Ella yatangarije rwandamagazine.com ko mu gutangira muzika yagiye arebera ku bahanzi banyuranye barimo Mali music, Whitney Houston, Lecrae n’abandi. Kuva yatangira muzika, yakoze ibitaramo byo kumenyekanisha indirimbo ze mu Bubiligi ndetse akanatumirwa mu bindi mu Bwongereza, intego ye ngo ni ukugaragaza impano ye ku rwego mpuzamahanga.

Ati “ Ndashaka gukora cyane kuburyo nzagera ku bikorwa byinshi bishoboka, nkashyira hanze albums nyinshi kandi indirimbo zanjye zikagira benshi zifasha kubera amagambo yazo. Ibitaramo ngenda ntumirwamo mu Bubiligi no mu Bwongereza bizamfasha kumenyekanisha muzika yanjye, nzakora cyane, ndabizi ko nzabigeraho.”

Ari mu myiteguro yo kumurika album ye ya mbere

Nyuma y’imyaka 3 akora muzika ku giti cye, Rachel avuga ko ikimuraje ishinga ari ugushyira hanze album ye ya mbere yise ‘Better’, mu minsi ya vuba ikazaba yageze ku masoko agurishirizwaho indirimbo mu buryo bwa ‘Digital’.

Ati “ Ubu byaroroshye kugeza muzika ku isi hose. Nzagurishiriza muzika yanjye mu buryo buri ‘Digital’ kandi ndatekereza ko aribwo buryo bwiza bwamfasha kuyigeza mu bihugu byinshi. Imirimo myinshi yarakozwe, hasigaye ibintu bike ubundi nkayishyira hanze.

Arashimira Abanyarwanda aho baba ku isi hose

Abanyarwanda baba mu bihugu bitandukanye ni bamwe mubo Rachel Ella ashimira by’umwihariko ku buryo bakomeza kumutera imbaraga no kumushyigikira muri muzika.

Ati “ Abantu bo mu gihugu ukomokamo iyo bagushyigikiye, ntakabuza utera imbere. Hari Abanyarwanda benshi baba muri Belgique bakunda kuntera imbaraga mu buryo bunyuranye mu buhanzi bwanjye ndetse n’abandi bo mu bindi bihugu. Ndabashimira cyane kuko ni ikintu gikomeye kandi nzirikana urukundo banyereka, nanjye ngomba gukora uko nshoboye nkabereka ko batavunikiye ubusa.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo