Nkumbuye ’Maman’ na Pamela - The Ben ageze i Kigali (PHOTO&VIDEO)

Ubwo yari ageze ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali, umuhanzi The Ben yavuze akumbuye cyane umubyeyi we (Maman) ndetse na Pamela yambitse impeta akamusaba ko bazabana.

Agahagana ku isaha ya saa moya za mugitondo, nibwo The Ben yari ageze ku kibuga mpuzamahanga cya Kanombe. Aje gukora igitaramo cyiswe Rwanda Re-Birth cyateguwe na East Gold company. Giteganyijwe tariki 6 Kanama 2022 muri Kigali Arena.

The Ben uheruka gukorera igitaramo gikomeye mu Rwanda muri 2019, yasezeranyije abafana be n’abakunda umuziki nyarwanda ko abateganyiriza igitaramo batigeze babonesha amaso nubwo yanze kugira byinshi akivugaho kuko ngo yaba amennye ibanga.

Mubo akumbuye , yavuze ko akumbuye cyane ’Maman ’ ndetse na Fiancée we Pamela.

Uretse The Ben, iki gitaramo kizaririmbamo abahanzi nka Bwiza, Kenny Sol na Chris Eazy bari mu bashya ariko bagezweho mu muziki na Bushali wanahuriye ku rubyiniro na The Ben mu 2019.

Kizayoborwa na Anita Pendo afatanyije na MC Tino. DJ Toxxyk afatanyije n’itsinda ry’abakobwa bashya muri uyu mwuga ariko bagezweho, DJ Higa na DJ Rusam nibo bazasusurutsa abazacyitabira.

Kwinjira muri iki gitaramo ni ibihumbi 10 Frw mu myanya isanzwe, ibihumbi 20 Frw hasi mu kibuga, mu myanya y’icyubahiro bikaba ibihumbi 20 Frw naho VVIP bikaba ibihumbi 50 Frw, mu gihe abanyeshuri bazinjirira ku bihumbi 5 Frw ku bazaba baguze amatike mbere.

Abazagurira amatike ku muryango mu myanya isanzwe bazayagura ibihumbi 15 Frw, mu gihe VIP bizaba ari ibihumbi 25 Frw kimwe no mu kibuga hagati naho VVIP bikaba ibihumbi 55 Frw. Itike y’ibihumbi 200 Frw ikagurwa ibihumbi 250 Frw.

Amatike ari kugurirwa kuri ticqet.rw

Yakiriwe neza

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo