Niki cyashituye icyamamare Joss Stone ngo akorane indirimbo na Deo Munyakazi?

Munyakazi Deo ni umwe mu bakibyiruka bafite ubuhanga bukomeye mu gucuranga inanga. Ubuhanga bwe bukomeje gutungura benshi barimo n’ibyamamare bagiye bafatanya gucuranga, harimo na Joss Stone wavuye mu Rwanda bakoranye indirimbo.

Munyakazi Deo yatangiye gucuranga inanga muri 2012 ubwo yari afite imyaka 20. Yabyigishijwe n’umusaza Mushabizi uzwi cyane mu nanga yitwa ‘Zaninka’. Kuko yabigiyemo abishaka kandi ashyizeho umwete ngo ntibyamutwaye igihe kirekire kumenya gucuranga iki gicurangisho gakondo cya Kinyarwanda.

Amaze kugira indirimbo 3 acuranga yifashije inanga: ’Twimakaze umuco’,’Urakwiriye Mwami’, n’indi itarimo amagambo(instrumental) ariko inogeye amatwi akaba yitegura gushyira hanze amashusho yayo. Nkuko buri muntu wese wiga gucuranga inanga ahera kuzabamubanjirije, ubu Munyakazi Deo abasha gusubiramo adategwa inanga zo ha mbere zigera kuri 15, ndetse akaba afite n’ize bwite.

Kuba ababyiruka batita ku nanga ngo nibyo byamuteye umuhate wo kwiga uko bayikirigita

Munyakazi Deo asanzwe azi no gucurangisha ibindi bicurangisho bya kizungu nka Piano na Guitar. Iyo umubjije impamvu yahisemo no kwiga gucuranga inanga kandi akiri muto mugihe isanzwe izwiho gucurangwa n’abasheshe akanguhe, Munyakazi akubwira ko yabitangiye kuko yabonaga biri gukendera mu rungano rwe.

Ati “ Nabonye ko inanga ari igikoresho gifite umwihariko cy’Abanywarwanda, mbona ko ibyuma by’abazungu n’ubundi ari ibyabo, ntitwabicuranga ngo tubibarushe mpitamo kwiga inanga yacu kuko ni kimwe mubiranga umuco wacu kandi nabonaga hari Abanyarwanda bayumva nk’umugani cyane cyane urubyiruko…ngira umuhate wo kuyiga…”

“ …Kugira ngo mu rungano rwanjye inanga itazazimira cyane ko na ba Sebatunzi, Kabarira, Kirusu, Ruhindiri,…batakiriho. Numvise ko ngomba gusigasira umuco wacu nkoresheje inanga.”

Yakoranye indirimbo n’icyamamare Joss Stone

Mu myaka 2 ishize, Deo Munyakazi amaze gukorana ibitaramo bitandukanye n’ibyamamare byakoreye ibitaramo mu Rwanda. Uheruka ni Umuririmbyi Joscelyn Eve Stoker uzwi nka Joss Stone ukunzwe cyane mu Bwongereza no mu bindi bihugu by’i Burayi. Azwi cyane mu ndirimbo nka “The Answer”, “While You’re Out Looking for Sugar”, “The Love We Had ”, “Spoiled ”,” Karma”, “Tell Me ’Bout It”, “Super Duper Love”, “You Had Me”.

Joss Stone yazamutse cyane mu muziki mu mwaka wa 2003 abifashijwemo na album ye The Soul Sessions. Muri 2009 yasohoye indi album yise “Colour Me Free!” ibasha kugera ku mwanya wa cumi mu zari zikunzwe cyane kuri Billboard.

Muri 2011 yasohoye album ya gatanu yise “LP1,” nayo iboneka mu icumi za mbere zakunzwe kuri Billboard. Mu gihe cyose amaze aririmba, Stone yacuruje kopi za album zirenga miliyoni 14 ku Isi hose ndetse by’akarusho mu mwaka wa 2000 yabaye umuhanzi w’Umwongereza wacuruje cyane kurusha abandi mu gihe cye.

Stone yatwaye ibihembo bikomeye mu muziki ku Isi harimo bibiri muri Brit Awards ndetse na Grammy Award yatwaye umwaka ushize, icyo gihe yari mu byiciro bitanu.

Ku itariki 1 Kamena 2017 mu Mujyi wa Kigali muri Marriot Hotel niho uyu muhanzikazi yakoreye igitaramo, ku nshuro ya mbere yari aje mu Rwanda. Uretse kuba barakoranye iki gitaramo, Deo Munyakazi yanakoranye indirimbo na Joss Stone ndetse n’amashusho yayo yamaze gushyirwa hanze.

Uko yamenyanye na Joss Stone kugeza bakoranye indirimbo

Deo Munyakazi yatangarije Rwandamagazine.com ko kugira ngo amenyane na Joss Stone byaturutse mu kumukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.

Ati “Naramukurikiraga cyane ku mbuga nkoranyambaga , mbona ni umuhanga cyane. Mbona n’uburyo agenda akorana n’abahanzi batandukanye , ndabikunda cyane kuko nanjye nkunda gukora Jam Sessions ku nanga. Abagize uruhare rwo kumutumira(Afrogroov), bampuje na we, mwoherereza indirimbo yanjye, arayikunda , ashima ko twazaririmbana kuko buri gihugu agiyemo, ahura n’umuhanzi bagakorana Jam.”

Ni iki cyashituye Joss Stone ngo yemerere Deo Munyakazi ko ariwe muhanzi mu Rwanda bakorana indirimbo?

Iyo ubajije Deo Munyakazi impamvu abona Joss Stone ariwe yahisemo mu bahanzi bose mu Rwanda ngo bakorane indirimbo, akubwira ko ari uko Joss yakunze umuziki w’inanga.

Ati “ Yakunze cyane umuziki gakondo w’inanga, cyane cyane ko atari asanzwe ayizi, yifuza na we kuyiririmbamo. Kuko inanga ifite injyana ya Blues, yabyiyumvisemo cyane , ni aho gukorana byaturutse.”

Icyo abona gukorana na Joss Stone bizamugezaho

Ati “ Bizangeza kure cyane kuko Joss Stone afite izina rikomeye ku isi. Yegukanye ibihembo bikomeye bitandukanye ku isi harimo na Grammy Award..kandi akurikirwa n’abantu benshi. Inanga rero iri kuba mpuzamahanga.”

Yunzemo ati “ Yishimiye cyane iyi nganzo, ambwira ko nkomereza aho. Ni impano ngomba gusigasira ikazangeza kure cyane.”

Jone Stone yataramiye Abanyakigali

Deo Munyakazi acuranga mu gitaramo Jone Stone yakoreye i Kigali

Deo Munyakazi na Jone Stone ubwo bakoranaga indirimbo

Hari ibindi byamamare bacuranganye

Hashize igihe kigera ku mwaka Deo Munyakazi amenyanye na Cecile Kayirebwa. Kuva ubwo akunda kumufasha mu bitaramo bye akorera i Kigali, bagataramira abantu bigatinda. Iyo uganira na Munyakazi aguhamiriza ko kuba yaragize amahirwe yo kujya afatanya na Kayirebwa mu bitaramo binyuranye ntako bisa kandi ngo amwigiraho byinshi. Si Kayirebwa gusa ahubwo Munyakazi yagiye afatanya mu bitaramo n’ibindi byamamare byaje mu Rwanda.

Ku itariki 25 Nzeli 2016 nibwo Keziah Jones , umuhanzi w’icyamamare muri Nigeria yakoreye igitaramo cya mbere mu Mujyi wa Kigali. Keziah Jones ni umwe mu bahanzi bakomeye muri Afurika . Akora umuziki wihariye aho avanga injyana ya Blues na funk bikabyara uburyohe bwihariye mu njyana azwimo ya ‘Blufunk’. Ubwo yakoreraga iki gitaramo i Kigali, Munyakazi Deo bafatanyije gucuranga ndetse uyu muhanzi yishimira bikomeye ubuhanga yasanganye Munyakazi Deo mu gucuranga inanga.

Deo Munyakazi acuranga inanga anaririmba

Ubwo Umufaransa Guillaume Perret , umuhanga mu guranga Saxophone yazaga mu Rwanda azanywe na Institut Français, yasabye ko bamuhuza n’abahanzi Nyarwanda bakazafatanya mu gucuranga mu gitaramo cye. Bamuhuje na Munyakazi Deo maze bahuza ibicurangisho byabo bibyara amajwi y’akataraboneka, bishimisha abari muri iki gitaramo cyabereye muri Serena Hotel tariki 04 Ukwakira 2016.

Ku itariki 09 Ukuboza 2016 nibwo Jef Neve, Umubiligi w’icyamamare mu muziki wa Jazz no gucuranga Piano yataramiye Abanyarwanda mu gitaramo cyabereye mu nzu mberabyombi ya Rwanda Revenue Authority ku Kimihurura. Ni igitaramo yari afatanyijemo n’umuhanzi Cecile Kayirebwa.

Uretse kuba yaracurangiye abantu bakanyurwa, ubwo Munyakazi Deo yongeragamo inanga ikaza iherekeza Jazz ya Neve, byabaye urusobe rw’amajwi aryoheye amatwi , binishimirwa cyane n’ abari muri iki gitaramo cyarimo n’abayobozi bakuru b’igihugu barimo na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Sam Rugege.

Gukorana n’ibyamamare abikesha iki?

Iyo ubajije Deo Munyakazi iki kibazo, akubwira ko ahanini abikesha umwihariko w’inanga, gukora cyane no guhabwa umugisha n’Imana.

Ati “ Ntakindi mbikesha uretse kuba inanga yihariye kurusha ibindi bicurangisho bya kizungu, nanone nkabikesha gukora cyane , kudacika intege, kwiha intego, Imana nayo ikabikomeza.”

Ababazwa n’uko inanga yitaweho n’abanyamahanga kurusha Abanyarwanda

Mu mbogamizi ahura nazo mu buhanzi bwe, iy’ibanze ngo ni uko abona abanyamahanga aribo baba bitaye ku gicurangisho cy’inanga kurusha Abanyarwanda.

Ati “ Mbona abanyamahanga aribo baba bashishikajwe no kumenya byinshi ku muziki gakondo w’inanga ugereranyije n’Abanyarwanda kandi ari umuco wacu,..icyakora umubare ugenda wiyongera, buriya bizaza gahoro gahoro.”

“ ..Ndasaba abategura ibitaramo, amarushanwa n’ibihembo bitandukanye kujya bashyiramo n’umwihariko w’umuziki gakondo kuko niwo mwimerere wacu.”

Bishobora kumufungurira amarembo mpuzamahanga

Muri Kaminuza Munyakazi Deo yize indimi zigezweho(Modern Languages)mu gashami k’ubuhanzi n’ubugeni(Arts and creative industries) muri Kaminuza y’u Rwanda , ishami rya Huye. Uretse kuba muzika ye imutunze, Munyakazi Deo avuga ko ashimishwa no kubona umuntu aturuka mu Bufaransa, Ubwongereza, Nigeria, Ububiligi cyangwa ahandi bagahuzwa n’umuziki gakondo akora.

Ati “ Biranshimisha kuko iyo mba ntakora muzika gakondo umenya ntari kuzahura na biriya byamamare…ariko iyo baje tugahuzwa na muzika gakondo, biranshimisha cyane…

Munyakazi Deo yongeraho ko kuba yarafatanyije na bariya bahanzi n’abacuranzi bazwi ku rwego rw’isi bishobora kumwagurira amarembo mpuzamahanga.

Ati “ Twagiye tugirana igihe cyo kuganira, turamenyana bihagije, bishimiye ibyo nkora…kuburyo hari igihe bashobora kuzajya bantumira mu bitaramo bibera hanze y’u Rwanda tukaba twafatanya kandi hari amahirwe, bityo nkakomeza kumenyekanisha inanga nyarwanda ku rwego mpuzamahanga.”

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo