Ni ubwa mbere umubyeyi wanjye yari abonye aho ndirimba – Queen Cha

Mugemana Yvonne uzwi nka Queen Cha yishimiye cyane gusangwa na se ku rubyiniro bagafatanya kuririmba. Ngo ni ikintu cyamukoze ku mutima kandi yahoze yifuza mu myaka 6 amaze mu muziki.

Kuri uyu wa Kane tariki 25 Ukwakira 2018, Queen Cha yari mu bahanzi basusurukije ibirori byo kwerekana imyenda Rayon Sports izambara muri ‘Saison 2018/2019’. Nyuma y’akanya gato yari amaze ku rubyiniro, ubwo yari ari kuririmba indirimbo ‘Winner’, se umubyara, Mugemana Charles usanzwe ari umuganga wa Rayon Sports yamusanze ku rubyiniro, bafatanya kuririmba ndetse babyinira hamwe, igikorwa cyashimishije Queen Cha ku buryo bugaragara.

Mu ijwi riranguruye, yasabye ko bahagarika umuziki maze abaza abari aho ati “ Uyu muramuzi ?” Nabo bamusubije ko bamuzi ndetse ko ari ‘Papa wa Queen Cha’. We yahise asubiza ati “ Oya. Uyu ni Papa Yvonne. Ubundi iryo niryo zina ryanjye. Ni umuntu nubaha cyane kandi ni umuganga w’ibihe byose wa Rayon Sports.”

Nyuma yaho, aganira na Rwandamagazine.com , Queen Cha yavuze ko aribwo bwa mbere Se yari abonye aho aririmba bityo ko abifata nk’indi ntambwe yateye kuko yahoze abyifuza cyane.

Ati " Buriya ni ubwa mbere umubyeyi wanjye yari abonye aho ndirimba. Kuva 2012 yari ataraza kureba aho ndirimba kuko adakunda kujya mu bitaramo. Ni bimwe mu bintu nifuzaga kandi nabyishimiye , ni nk’intambwe numva nateye. Byanshimishije cyane."

Queen Cha yigiye amashuri abanza muri ESCAF (Ecole de Science Anglais Francais), Icyiciro Rusange cy’ayisumbuye acyigira muri GSNDL (Groupe Scolaire Notre Dame de Lourdes) Byimana, icyiciro gisoza ayisumbuye acyigira mu ishuri ry’Urwunge rw’amashuri yisumbuye rw’i Butare. Yakurikiye ishami ry’Ibinyabuzima muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.

Queen Cha yatangiye gukora umuziki mu mpera za 2011 afashwa na Riderman wari ufite inzu y’umuziki yitwa Ibisumizi ndetse na mubyara we Safi Madiba. Yamenyekanye mu ndirimbo nka “Windekura;” “Umwe Rukumbi” yafatanyije na Riderman; “Icyaha Ndacyemera” , ‘ Njye ndagukunda’, ‘Kizimyamwoto’, Alone n’izindi

Muri Werurwe 2018 nibwo Queen Cha yasinye muri Label ya The Mane ari nayo ikurikirana inyungu ze muri muzika.

Kuri ubu indirimbo ze zikunzwe zirimo Winner’, Gentleman’ ndetse na ‘Winner Remix (Aba Rayons ) yahimbiye abafana ba Rayon Sports.

Mugemana Charles se wa Queen Cha ni umuganga wa Rayon Sports kuva muri 1995. Ni we umaze imyaka myinshi muri iyi kipe ubariyemo abayobozi, abakinnyi n’abatoza bose b’iyi kipe.

I bumoso hari Bad Rama, nyiri The Mane ihagarariye abahanzi Queen Cha na Safi Madiba baririmbye muri ibi birori...

Mugemana Charles umaze imyaka irenga 20 avura abakinnyi ba Rayon Sports

Queen Cha yishimiye cyane gufatanya na se kuririmba kandi ari ubwa mbere abonye aho aririmba

Inkuru bijyanye :

Ibirori bisesuye mu imurikwa ry’imyenda mishya ya Rayon Sports - AMAFOTO

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo