MU MAFOTO:Uko ubukwe bw’umunyamakuru Taifa wa City Radio bwagenze

Umunyamakuru w’imikino wa City Radio, Kalisa Bruno bakunda kwita Taifa yamaze gusezerana na Ingabire Yvette bamaze imyaka 6 bakundana.

Ni ibirori byabaye ku wa Gatandatu tariki 27 Nyakanga 2019. Gusezerana imbere y’Imana byabereye muri EAR Kanombe, nyuma abatumiwe bakirirwa muri Olypmic Hotel ku Kimironko.

Taifa na Yvette bateye iyi ntambwe nyuma y’imyaka 6 bamaze bakundana. Umuhango wo gusaba no gukwa ndetse no gusezerana imbere y’amategeko byari byabaye tariki 20 Nyakanga 2019.

Taifa yatangarije Rwandamagazine.com ko yishimira ko Yvette ari umwe mu bamutera imbaraga mu mwuga we w’itangazamakuru kuko ngo bamenyanye ariwo mwuga akora. Yemeza ko urugo rwabo ruzashingira ku rukundo kurusha uko rwashingira ku kindi icyo aricyo cyose kandi ngo bazajya baruragiza Imana.

Zone 1 yahaye impano Taifa na Yvette banamugabira inka

Gitinyiro Fan Club nayo yamugeneye impano

Online Fan Club

City Radio Taifa akorea yageneye urugo rwe impano

Ishyirahamwe ry’abanyamakuru b’imikino naryo ryahaye impano uru rugo rushya

PHOTO: RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(5)
  • Uwimana dancille

    Taiffa Imana izamwubakire kuko numunyamakuru dukunda twese nkabakunzi b’APR.FC dukunda cyane kuko agaragaza ubudasa muri society yabakunzi ba football

    - 29/07/2019 - 11:02
  • Uwimana dancille

    Taiffa n’umuntu w’umugabo nubundi ahubwo yongereye amapeti yarafite Imana izabere ingenzi kdi bazabyare hungu nakobwa

    - 29/07/2019 - 11:20
  • Uwimana dancille

    Taiffa n’umuntu w’umugabo nubundi ahubwo yongereye amapeti yarafite Imana izabere ingenzi kdi bazabyare hungu nakobwa

    - 29/07/2019 - 11:20
  • ######

    Ewana papa byari neza kbs

    - 31/07/2019 - 16:27
  • Jules

    Icyo navuga kuri taifa numunyakuri afana Apr arko iyo biragenda avuga u kuri azagire urugo rwiza

    - 5/08/2019 - 23:49
Tanga Igitekerezo