MU MAFOTO 300:The Ben yagaragarijwe urugwiro mu gitaramo cy’amateka

Igitaramo Rwanda Rebirth Celebration, The Ben yari ategerejwemo na benshi yabagaragarije ko ashoboye kandi kuririmba atari ibyo yinginga mu ndirimbo zitandukanye yaririmbye imwe ku yindi afatanije n’abari bateraniye muri BK Arena.

Ni igitaramo gikomeye cyabereye muri BK Arena ku mugoroba w’uyu wa Gatandatu tariki 06 Kanama 2022. Umuhanzi w’imena yari The Ben, gusa yasangiye urubyiniro n’abandi bahanzi nyarwanda batandukanye nka Bushali, Bwiza, Marina n’abandi.

Ku isaha ya saa tanu ni bwo Symphony Band yatangiye gushyushya ibyuma hitegurwa umuhanzi nyirizina The Ben, nabo babanza kukanyuzaho banumva ko bivuga neza hari ku isaha ya saa 23:14.

Ku isaha ya saa 23:20, Luckman Nzeyimana yavuze ibigwi The Ben yunganiwe na Mc wahamagaye Tiger B ku rubyiniro. Yinjiriye mu ndirimbo ye yakunzwe cyane agaragiwe n’abasore n’inkumi bambaye umukara n’abaririmbyi bambaye ibyera.

Saa 23:25 ni bwo The Ben yatangiye kuririmba indirimbo ye "Habibi" ajyanirana n’ibihumbi byari biteraniye muri Arena.

Yakurikijeho izindi ndirimbo ze zakunzwe zirimo "Ntacyadutanya" yakoranye na Princess Priscillah, "Roho Yanjye" na "Lose Control" yakoranye na Meddy.

Yaririmbye kandi izindi ndirimbo zirimo n’izo yahereyeho, ageze ku ndirimbo "Ko Nahindutse" biba ibindi kuko yayiririmbye mu buryo bunyuranye n’uburyo isanzwemo ariko bunogeye amatwi.

Ku isaha ya saa 23:55 yasabye abanyabirori gushimira Perezida Paul Kagame n’impundu nyinshi baramukundira barabikora. Yahise akurikizaho indirimbo ye "Wigenda".

Saa 00:08 The Ben yafashe umwanya asaba abantu gucana urumuri rwa telefone zabo agiye kuririmba indirimbo "Ndaje" ababwira ko ari isengesho.

Indirimbo "Thank You" na "Why" nizo zahize izindi mu kwishimirwa cyane nubwo bigoye kuvuga indirimbo itanyuze abari bitabiriye igitaramo cya The Ben.

Pamella byari byitezwe ko aza kugaragara ku rubyiniro ntiyahageze ariko iri zina ryavuzwe kenshi riratumbagizwa.

MC Lucky na Tessy nibo bafunguye igitaramo

DJ Shooter niwe watangiye avanga imiziki

Lucky na Stacy binjije abantu mu gitaramo

Hatanzwe ibihembo ku mikino itandukanye y’abarushanyijwe muri Football, Basketball, Volleyball n’amagare

Tino na Anita basusurukije abantu biratinda

Abafana bari bizihiwe n’iki gitaramo cy’imbonekarimwe

Bwiza yahacanye umucyo

I bumoso hari Adolphe Hakizimana, nyezamu wa Rayon Sports,....i buryo hari myugariro Axel na we wahoze akinira Rayon Sports

Marina na Phil Peter nabo batanze ibirori

Aha ntiwamenya uko byari bigenze !!!

Cangirangi, umufana ukomeye wa Musanze FC na we yari ari muri iki gitaramo

Chris Easy mu kazi

Bategereje The Ben

Sam Karenzi wa Fine FM yari muri iki gitaramo

The Ben aka Tiger B yahacanye umucyo

Uyu mukobwa yanyuze mu rihumye aba bouncers, ndetse bashaka kumusubiza hasi byihuse, The Ben abibonye ati mureke abanze aze duhoberane ni umukunzi wa muzika yanjye

Abasore nabo bagaragaje ko bakunda inganzo ya The Ben

Yakoresheje imbaraga zose ngo akunde ashimishe abakunzi be

PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo