Mu birori byo kwakira abatashye ubukwe bwa Hakizimana Amani (Ama G ) na Uwase Liliane, abahanzi banyuranye baririmbye basusurutsa ubukwe, bigera naho na Ama G na we aririmbira umugeni we.
Ku cyumweru tariki 24 Ukuboza 2017 ni bwo Ama G The Black yasabye anakwa umufasha we Uwase Liliane mu birori byabereye mu karere ka Kamonyi ahazwi nko ku Ruyenzi, kuri Chris Guest House.
Nyuma y’umuhango wo gusaba no gukwa, abageni bagiye kwifotoza, nyuma bajya mu birori byo kwakira abaje kubashyigikira ku munsi w’ubukwe bwabo.
Social Mula, Bruce Melodie na Senderi nibo baririmbye muri ibyo birori byabereye mu busitani bwo kuri Telavista i Gikondo. Ubwo Bruce Melodie yageraga ku ndirimbo ’Complete me’, yasabye Ama G kuza akaririmba igitero cya 2, maze Ama G akiririmbira umugeni we, bishimisha abari babatahiye ubukwe.
Tariki 15 Ukuboza 2017 nibwo Hakizimana Amani (Ama G The Black) yasezeranye imbere y’amategeko na Uwase Liliane, barahirira kuzabana nk’uko amategeko y’u Rwanda abiteganya. Basezeraniye mu Murenge wa wa Runda mu karere ka Kamonyi.
Young Grace yari mu bambariye umukobwa
Social Mula na we yari yambariye umusore
Ama G n’umugore we
Bazajya bafatanya muri byose
...uha umugabo aramuhata...Uwase yereka ababatahiye ubukwe uko azajya yita ku mugabo
Abo bakinana muri Seburikoko bamuhaye impano
Senderi yaririmbiye abageni
Byari ibirori biryoheye ijisho
Ku munsi nkuyu w’amateka , abageni baba bagomba kwishima bisesuye
Photo: Evode Mugunga/Umuseke
/B_ART_COM>