VIDEO - Menya Benita ukina mu Runana ...hari inama agira abakobwa ku gutwara inda

Benita ukina mu ikinamico urunana avuga ko amaze kugira byinshi yungukiramo haba mu bumenyi ndetse no mu bushobozi bw’amafaranga, agasaba abandi bagenzi be kudatinya kugaragaza impano zabo. Abakobwa bagenzi be abagira inama yo kudakunda isi cyane n’ibyayo mu rwego rwo kwirinda inda zitateganyijwe zikomeje kwiyongera mu bakiri bato. Kuri we ngo bakwiriye kwirinda kuba ba ’cishwa aha’.

Amazina yiswe n’ababyeyi ni Irakoze Isimbi Diane. Ni umukobwa w’imyaka 21 kuko yavutse tariki 22 Mutarama 1998. Ni imfura mu muryango w’abana 4: Abakobwa 2 n’abahungu 2. Asengera mu itorero rya ADEPR.

Muri 2015 nibwo yinjiye mu ikinamico Urunana, aho akina yitwa Benita ari mukuru w’uwitwa Mutesi aho baba babyarwa n’umukinnyi w’ Urunana Mariyana.

Avuga ko kugira ngo amenye ko bashaka umukinnyi mushya yabibwiwe na Fiston ukina mu runana yitwa Petero. Ngo kuko bakuranye ndetse banigana mu mashuri abanza, yari amuziho iyo mpano. Ubwo hashakwaga umukinnyi mushya wakina nka Benita, Fiston yabimenyesheje Isimbi Diane, ajya gukora ikizamini n’abandi benshi bashakaga uwo mwanya, aba ariwe utsinda.

Iyi umubajije uko yasanze itsinda rikina urunana rimeze, akubwira ko nyuma y’ikinamico baba ari umuryango.

Ati " Ni abantu beza, bakuganiriza, bashobora kugukosora babona hari inzira mbi urimo. Nyuma y’Urunana , ni famille (umuryango).

Ku bijyanye n’uburyo agereranya ubuzima bakina mu ikinamico ndetse n’ubwo hanze, avuga ko bihabanye cyane.

Ati " Abantu bumva ko ubuzima bw’ikinamico bujyanye n’ubuzima bwo hanze, icyo cyo bagomba kubanza kucyikuramo kuko ni ikinamico nyine. Ni ibintu ukina kugira ngo ugire icyo ubigisha , ntabwo uba ukina wowe wo mu buzima busanzwe. Urugero niba nkinnye ndi umwicanyi, ntabwo bivuze ko mu buzima busanzwe ndi umwicanyi. Ako kanya mba nkinnye nk’umwicanyi kuko nshaka ko hari igihinduka cyangwa hari icyo nshaka kumvikanisha…."

Avuga ko kuva yatangira gukina urunana hari icyo byamuhinduyeho. Ati " Nk’ubu naratinyutse, kandi mbasha kumenya kujya muri ‘mood’ iyo ariyo yose bitewe n’impinduka zibayeho."

Ku bijyanye no kugira icyo bimwinjiriza, avuga ko bituma atagisaba buri kintu cyose ababyeyi be byaba ngombwa na we akagira icyo abafasha.

Ati " Ababyeyi si nkibasaba buri kantu ngo mvuge ngo ndashaka umwenda, ndashaka urukweto, ndashaka kujya aha….kandi uretse no kwifasha ubwanjye, n’umuryango wanjye hari icyo mbafasha. Niba bakeneye nk’ikintu runaka , njyewe mfite amafaranga , ndabibakorera. Nshobora no kuba ndi kumwe na bagenzi banjye runaka, bakanyifashisha , ndakibakemurira."

Mutesi bakinana mu Runana ari murumu we

Petero bakuranye ndetse n’ubu bakaba bakinana mu ikinamico Urunana

Agaruka kuri Petero bakinana mu Runana, yavuze ko uwo mu ikinamico urunana ahabanye n’uwo mu buzima busanzwe kuko ngo uwo mu ikinamico akina afite ingeso mbi ariko uwo mu buzima busanzwe ngo ni umusore ukijijwe, ucisha make.

Mu bibazo binyuranye yabajijwe na Rwandamagazine.com, Diane yasabwe kugira icyo avuga ku nda zitateganyijwe ziyongera umusubirizo mu bakobwa bakiri bato. Yavuze ko icyo yasaba bagenzi be ari ukwiyubaha no kudakunda cyane isi n’ibyayo.

Ati " Akenshi abakobwa nitwe twishora muri icyo kibazo kuko ntabwo umuhungu yaza kugukura iwanyu ngo agukurure ngo ngwino ku ngufu. Akenshi iyo ukunze isi cyane n’ibyayo, …isi urabona iriruka cyane kandi nta muntu wiruka ngo ayifate , bivuze ngo iyo wirutse ugerageza kuyifata , yo iragusiga, ugahagarara aho ugeze. Iyo uhagaze aho ugeze, iyoberwa aho watangiriye uza…

Niyo mpamvu rero utagomba kwiruka ku kigomba kugusiga. Niyo mpamvu tugomba kwirinda nk’abakobwa cyane cyane tukanasenga Imana kuko niyo ishobora byose , ninayo ibasha kuturinda….abakobwa ubwacu nitwe tugomba kwimenya , tukiyubaha, tukiha agaciro …"

Yakomeje avuga ko mu gihe umusore atarajyana umukobwa ngo basinye mu rusengero ko agiye kuba umugore we ndetse n’ababyeyi babyemeze, ngo nk’abakobwa bakwiriye kumenya uko bitwara ntibabe ba ‘cishwa aha’.
Mu bahanzi, Diane akunda umuhanzi Israel Mbonyi, Bruce Melodie ndetse na Gisa cy’Inganzo.

Reba hano ikiganiro kirambuye Rwandamagazine.com yagiranye na Isimbi Diane (Benita)

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(2)
  • Theoneste IBYUMBA

    NDABAKUNDA PE WABATSE BESHI KABISA KOMEREZA AHO

    - 28/10/2019 - 21:57
  • Theoneste IBYUMBA

    NDABAKUNDA PE WABATSE BESHI KABISA KOMEREZA AHO

    - 28/10/2019 - 22:12
Tanga Igitekerezo