Lady Gaga mu gahinda!!! Imbwa ze zibwe

Umuririmbyikazi w’icyamamare Lady Gaga ari mu gahinda gakmeye nyuma y’aho imbwa ze ebyiri zibiwe mu ijoro ryo ku wa gatatu nyuma y’aho uwari ushinzwe kuzitaho arasiwe i Hollywood i Los Angeles muri Amerika.

Umugizi wa nabi bikekwa ko ari umugabo yakoresheje imbunda yikoresha mu buryo bwa ‘semi-automatic’ arasa uyu mushumba w’imbwa za Lady Gaga ibitangazamakuru byo muri Amerika byatangaje ko yitwa Ryan Fischer maze yandurukana izo mbwa.

Ryan Fischer yahise ajyanwa kwa muganga byihutirwa ariko bitazwi uko amerewe nk’uko Polisi ya Los Angeles yabibwiye BBC dukesha iyi nkuru.

Lady Gaga yashyizeho akayabo ku muntu uzamufasha kugarurirwa imbwa ze zizwi ku mazina ya Koji na Gustav.

Imbwa ya gatatu yo mu bwoko bwa ’bulldog’ yitwa Miss Asia yo yabashije guhunga iki gitero hanyuma iza kubonwa n’abapolisi.

Gaga, ubusanzwe witwa Stefani Germanotta, ubu aherereye i Roma aho ari gukora ku mushinga wa filimi nshya ya Ridley Scott yitwa Gucci.

Biravugwa ko Lady Gaga yashyizeho igihembo kingana n’ibihumbi 500 by’amadolari ya Amerika ku muntu wese ushobora kumugarurira imbwa. Aya arakabakaba Miliyoni 500 z’amafaranga y’ino aha mu Rwanda.

Umuhagarariye mu itangazamakuru yavuze ko uwo ari we wese waba afite amakuru ku ho izi mbwa zaba ziherereye yabandikira kuri ‘email’ [email protected] nta “bibazo bibajijwe”.

Bulldogs nk’iza Lady Gaga zimaze iminsi zihigwa

Nk’uko umunyamakuru wa BBC uri i Los Angeles abitangaza, ntibizwi neza niba imbwa za Lady Gaga zagabweho igitero kubera ko nyirabuja ari icyamamare cyangwa se niba ari ibintu byaje bityo gusa, ari igitero cyagambiriwe kubera ubwoko bw’izi mbwa zibwe.

Si ubwa mbere izi mbwa zo mu bwoko bwa ‘bulldogs’ zikomoka mu Bufaransa zigabwaho bene iki gitero. Habaye mbere y’aha ibitero nk’ibi muri Leta Zunze za Amerika, rimwe na rimwe ba nyirazo bagahohoterwa bikomeye maze izi nyamaswa zo zikibwa.

Muri Mutarama uyu mwaka, umugore w’i San Francisco yagabweho igitero n’abagabo batatu bamutunga imbunda bamutera ubwoba maze bacikana akabwana ke k’amezi atanu.

‘Bulldogs’ zikomoka mu Bufaransa zirakundwa bihanitse, kandi zifite isoko bikomeye gusa ibiri amambu si imbwa byoroshye korora. Zikenera gusenzwa hifashishijwe ikoranabuhanga ngo zibe zabwegeka maze zibwagure, kandi uko zigaragara inyuma- igitwe kinini n’ibitugu binini- bisobanura ko zibwagura zibanje kubagwa.

Kuzorora ni byo bisobanura igiciro gihanitse cy’ibibwana byazo kuko nibura kimwe gishobora kugura kuva ku 2000 by’amadolari kugeza ku 10.000 by’amadolari (ni hagati ya 2.000.000FRW na 10.000.000FRW). Aka ni akumiro!!!

Igipolisi cya Los Angeles cyavuze ko kiri gushakisha umugabo “warashe aherereye ahantu hatazwi maze akarasa umuntu” kuri Avenue North Sierra Bonita i saa tatu zo mu ijoro ryo ku wa gatatu rishyira uwa kane.

Ukekwa yahise acikira mu modoka y’umweru yamwerekeje mu rusisiro rwa Hollywood nkuko Polisi yakomeje ibivuga.

Ntibiramenyekana neza niba imbwa za Lady Gaga ari zo zari zigambiriwe muri iki gitero.

Miss Asia, imbwa y’icyamamare ya Lady Gaga yo yarusimbutse

Gaga azwiho kuba akunda cyane kandi akanarinda imbwa ze, zagiye zimuherekeza mu birori bya American Music Awards no muri Super Bowl Halftime yo mu 2017.

Miss Asia, imbwa ya Lady Gaga yabashije gucika iki gitero isanzwe ifite na konti kuri Instagram.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo