Kitoko yakiranywe urugwiro ubwo yagarukaga mu Rwanda -AMAFOTO

Nyuma y’imyaka 4 yari amaze mu Bwongereza ku mpamvu z’amasomo, umuhanzi Kitoko Bibarwa yaraye agarutse mu Rwanda aho aje mu bikorwa byo kwamamaza Perezida.

Ahagana ku isaha ya saa yine n’igice z’ijoro, mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Nyakanga 2017 nibwo uyu muhanzi yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe. Yakiranywe urugwiro n’inshuti, abavandimwe ndetse bamwe mu bahanzi.

Kitoko yatunguwe no kwakirwa n’abantu benshi biganjemo abo mu murwango we. Itangazamakuru ryari ryamaze kumenya iby’urugendo rwe agaruka mu Rwanda naryo ryari rihari ku bwinshi. Umuhanzi Masamba, Ingineer Kibuza ni bamwe mu bahanzi bagenzi be baje kumwakira. DJ Bissosso na Dj Theo nabo ni bamwe mu bandi bazwi muri uyu muziki wari ku kibuga cy’indege yaje kwakira Kitoko.

Nyuma yo gutungurwa n’abo bantu bose bari baje kumuha ikaze, Kitoko yahise agira ati " Nta metero 100 ndatera, mbonye ko u Rwanda rwahindutse ku buryo butangaje. Ibi biranyereka uko ahandi mu ntara hameze. Ndumva nishimye cyane, ntabwo nzi icyo navuga, gusa ndanezerewe ku mutima. Nabonye ibintu byinshi byarahindutse, ndanezerewe cyane rwose."

Abajijwe igihe azamara mu Rwanda ndetse n’uwo aje kwamamaza, Kitoko yagize ati " Nje muri gahunda y’igihe gito, mu Rwanda nzahamara igihe kitari kinini. Umukandida wanjye ni umwe rukumbi, ntawundi, ni Perezida wacu Paul Kagame."

Kitoko yavuze ko kwamamaza Perezida Kagame ari umugisha yagize kuko hari benshi ngo batabashije kubona aya mahirwe.

Kitoko yaherukaga mu Rwanda muri Werurwe 2013. Muri 2010 ari mu bahanzi bafashije Perezida Kagame kwiyamamaza mu matora yabaye muri uwo mwaka. Indirimbo ze za vuba aheruka gukora harimo Am in Love yakora nye na Sheeba wo muri Uganda, Pole Pole, Amadaimon. Yamenyekanye cyane ubwo yaririmbaga indirimbo nka ’Manyobwa’, ’Urukundo’, ’Mama’,’Isi n’abantu’,’Urankunda’,’ Akabuto’,’ Reka ubwoba’,...

Kitoko ubwo yageraga i Kanombe

Urukumbuzi rwari rwinshi....bahoberanye biratinda

Umuryango we wari umukumbuye cyane nyuma yo kumara imyaka 4 i bwotamasimbi

Asuhuzanya n’umuhanzi Masamba Intore

Itangazamakuru ryari ryabukereye

Kitoko Bibarwa aganira n’itangazamakuru

Yanze kuva ku kibuga cy’indege adafashe urwibutso rw’uburyo Kitoko yakiriwe agarutse mu Rwanda

Yifata ’Selfie’ na Masamba Intore, umwe mu bahanzi baje kumwakira

Urugwiro rwari rwose!

DJ Theo (uri i buryo) ni umwe mu bari bishimiye kugaruka kwa Kitoko mu Rwanda

Umuhanzi Ingineer Kibuza (wambaye amadarubindi) ni umwe mu bahanzi bakiriye Kitoko

Uyu ati " Musaza, wari umaze igihe kinini, reka twifate aka gaselfie!’

Umunyamakuru Nzeyimana Lucky ukorera Royal TV yanze gucikanwa n’iyi nkuru ishyushye

Bamuherekeje no ku modoka

Yarinze agera mu modoka, abanyamakuru bagifite byinshi byo kumubaza

Photo:Plaisir Muzogeye/ Kigalitoday

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • Alliance Rara

    Iyooooh turakwishimiye cyn....Bibarwa knd Turakulova dushimye Imana ko yakurinze ukaba wongeye kugera mugihugu cyawe amahoro Imana ikomeze kukurinda

    - 13/07/2017 - 13:57
Tanga Igitekerezo