K Rollz, indi mpano nyarwanda ishibukiye muri USA - VIDEO

K Rollz ni umuhanzi uririmba mu njyana ya Hip Hop na Pop. Nyuma y’imyaka igera ku 8 amaze atangiye muzika, kuri ubu ngo intego ye ni ukumenyekanisha muzika ku rwego mpuzamahanga.

K Rollz yavukiye mu Rwanda ariko afite umwaka 1 nibwo yagiye kuba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hamwe n’ababyeyi be. Babanje kuba muri Chicago nyuma baza kwimukira muri Detroit. Yagarutse mu Rwanda muri 2010.

Muri 2007 nibwo uyu muhanzi ukiri muto yatangiye gukora muzika abifatanya n’amasomo ye. Kugeza ubu amaze kugira indirimbo z’amajwi 7.’Not now’ niyo ndirimbo ya mbere yakoreye amashusho muri Nzeli 2015.

Mu kiganiro yagiranye na Rwandamagazine.com, K Rollz yatangaje ko impamvu yatinze gukora amashusho ya zimwe mu ndirimbo afite byatewe n’amasomo.

Ati " Amasomo ntiyatumaga mbona umwanya uhagije wo gufata amashusho . Nyuma ya Not now nzakomeza no gushyira hanze andi mashusho anyuranye."

Abajijwe intego afite n’icyerekezo cya muzika ye, K Rollz yagize ati " Ndashaka ko u Rwanda rumenyekana ku rwego mpuzamahanga. Iri navuga ko ari itangiriro." Rollz avuga ko ikizamufasha kubigeraho ari impano ye azakomeza kwagura uko iminsi yicuma ndetse akaba afite n’ubundi buryo bwinshi azakoresha butuma indirimbo ze zimenyakana.

Ati " Mfite uburyo bufatika nashyizeho nzakoresha ntahita mvuga aka kanya ahubwo iyo nshaka ni ugushyira imbere ibikorwa nzagaragariza abakunzi ba muzika yanjye."

K Rollz avuga ko kwandika indirimbo mu cyongereza aribyo bimworohera, bityo ko aricyo azakomeza kuririmbamo no kwandikamo indirimbo ze. Mama we umubyara niwe umufasha mu bigendanye n’ubushobozi ndetse kuri ubu akaba yaramaze gushinga Label ye ku giti cye yise K’City.

Reba hano amashusho ya One Time ya K Rollz

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo