Joanna amenye ko umugabo we yateye inda Bambi

Joanna, umugore wa John amenye ko umugabo we yateye inda umukozi wabo Bambi. Ibi ni bimwe mu bikubiye mu gace ka 3 ka Filime Bambi.

Bambi ni filime y’uruhererekane ica ku rubuga rwa YouTube ivuga inkuru y’umwana w’umukobwa Bambi uba uba kwa mukuru we akajya asambanywa na muramu we (umugabo wa mukuru we), bikageraho amutera inda.

Muri aka gace gashya, Joanna amenya ko umugabo we yateye inda murumuna we, ikibazo kikavuka.

Bambi ikorwa na Mutiganda wa Nkunda uzwi nk’uwanditse Seburikoko akanayobora City Maid.

Igitekerezo cy’iyi filime y’uruhererekane cyatangiye ari filime ngufi irangira, ariko nyuma yo kubona uburyo irangiye n’akamaro k’iyi nkuru Mutiganda yahisemo kuyigira uruhererekane.

Buri cyumweru hazajya hasohoka agace kamwe buri wa gatatu wa buri cyumweru.

REBA AGACE KA 3 K’IYI FILIME:

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo