Inzitane Emmalito yanyuzemo mbere yo kuba umunyamakuru uhamye

Murenzi Emmanuel uzwi nka Emmalito, ni umunyamakuru uri kugaragaza impano mu mwuga we ariko kugera aho ageze ubu yaciye muri byinshi by’inzitane byari kumubuza gukomeza uyu mwuga, abirenza amaso.

Niba ukunda kureba ibiganiro binyura kuri televiziyo zo mu Rwanda mu gitondo, byanze bikunze uzi icyo bita ‘The Sun up’ gica kuri Royal TV gikorwa na Emmalito afatanyije na Yvonne. Mu kiganiro yagiranye na rwandamagazine.com, Emmalito yanyuzemo muri make uko yabanje gushaka kuba umunyamakuru bikabanza kumugora.

Yakunze itangazamakuru akiri muto, kuba umunyamakuru uhamye biba ihurizo

Emmalito avuga ko itangazamakuru yarikunze kuva akiri muto arikundishijwe n’umunyamakuru Ellen DeGeneres wo muri Amerika, biba akarusho ubwo yari arangije amashuri yisumbuye muri 2009. Icyo gihe nibwo yatangiye gukora ku giti cye, agaha inkuru ibinyamakuru(freelancer). Emmalito ntiyakoraga nk’umukozi uhoraho, ahubwo yafashaga abanyamakuru kubaha inkuru zitandukanye kuri radiyo Flash FM, City Radio na Contact Fm, nyuma muri 2014 nibwo yaje kubona akazi kuri Royal Fm ikivugira kuri 107.9.

Gukora atari umukozi uhoraho, avuga ko byamugoraga rimwe na rimwe akifuza kubivamo.

Ati “ Nkikora nka Freelancer byarangoye cyane pe, kuko akenshi nabaga najya kuri ‘terrain’ nakoresheje amafaranga yanjye naza bakaba bakwanga amashusho nakoze cyangwa amajwi nafashe nkumva nabivamo, rimwe na rimwe nkumva arinko kudaha agaciro ibyo nakoze kandi byangoye kubibona. Ikindi cyandushyaga nuko nta karita y’akazi nagiraga, kubona inkuru bikambera ikibazo.”

Emmalito avuga ko hari aho byageraga yakwaka amakuru bakayamwima kuko ntacyangombwa yabaga afite kigaragaza ko ari umunyamakuru ariko akanga agakomeza kugira umuhate kugira ngo agere ku nzozi ze.

‘Kazi ni kazi’, kuba umushyushyarugamba nibyo byamuhesheje kuba umunyamakuru w’umwuga

Gutanga inkuru mu binyamakuru, Emmalito yabifatanyaga no kuba umushyushyarugamba mu bitaramo binyuranye by’amasosiyeti y’itumanaho n’ibindi.Yatangiye akorera Rwandatel muri 2007 nyuma ihita ifunga. Yanabaye umushyushyarugamba muri MTN, TIGO, na Bralirwa cyane cyane mu bikorwa byo kwamamaza Coca Cola. Emmalito avuga uko yagendaga akora aka kazi byamuhaga amahirwe yo kumenyana n’abantu batandukanye no gutinyuka kuvugira mu ruhame , nyuma biza no kumuhesha akazi k’umunyamakuru uhoraho.

Ati” Rimwe umuyobozi wa Royal TV yansanze muri Concert ya Miss & Mr Mount Kenya University ndi MC, aranshima cyane ngo ndabizi, nyuma ansaba ko tuganira, tubonanye ambaza niba narigeze ngerageza gukora kuri radio,…

“…mubwira ko nahakoze ariko nimenyereza umwuga w’itangazamakuru , ko bitari akazi gahoraho. Icyo gihe nibwo yambwiye ngo yambonyemo icyizere, mba ntangiye gutyo kuba umunyamakuru uhamye, ukora akazi gahoraho.

Emmalito na Yvonne bakorana mu kiganiro ’The Sun up’

Icyo gihe Emmalito avuga ko aribwo inzozi ze yahoze arota kera aribwo zabaye impamo nyuma y’inzitane nyishi yahuye nazo. Yatangiye akora kuri Radio Royal FM mu kiganiro cya mugitondo ‘Ramuka, nyuma aza no gutangira gukora nicya nimugoroba cyitwaga ‘Royal Smack’, Royal TV ifunguye aba aribwo atangira gukora ‘The Sun up’ nubu agikora buri gitondo.

Itangazamakuru ryamwunguye byinshi ariko cyane cyane ‘Abantu’

Emmalito ahamya ko akazi ke kamwunguye byinshi cyane ariko kuba byaratumye amanyena n’abantu b’ingeri zose, ngo ntakibiruta. Ati “ Uretse kuba kantunze, ariko akazi k’itangazamakuru ni akazi keza, kaguhuza n’abantu benshi kandi b’ingeri zose, ,mukaba inshuti…buriya mu buzima ubukire bwa mbere ni ukugira abantu kuruta ibintu.

Abantu kandi ninabo ngo bamufasha kunoza akazi ke kuko bagenda bamubwira uko akora akazi ke, bakamugira n’inama y’ibyo yakosora.
ati“Feedback kuri ubu ni nziza pe, kandi ibi bituma numva nakora ibyiza kurushaho no kuzamura career yanjye mu mwuga witangazamakuru. ikindi niko binezaza kurushaho iyo mbonye harumbwira ati wakongeramo ibi nibi, wahindura aka... biraneza kuko sinkunda nanone uwambwira ibyiza gusa atananyereka na bimwe aho bipfira.

Yakorewe ‘Surprises’ 4 ku munsi we w’amavuko

Tariki 19 Ukwakira 2016 nibwo Emmalito yagize isabukuru y’amavuko. Kuba aziranye n’abantu benshi kandi b’ingeri zose, byatumye abantu batandukanye bamutegurira ‘surprise’ inshuro 4 zitandukanye.
Ati “ Byarantunguye kandi biranshimisha. Byatumye nkunda kurushaho akazi nkora. Umunsi ku munsi ngenda menyana n’abantu benshi kandi bakambera inshuti nziza. Mu buzima nibwo bwa mbere nari nkorewe surprises zingana kuriya.”

Inama agira uryubyiruko rufite impano

Emmalito avuga ko ibyo amaze kugeraho bikiri ku rugero rwo hasi, kubwe ngo akaba agomba gukora cyane akagera ku rundi rwego.
Ati “ The Sky is the Limit, njye numva nzagera kure kuko ,mbona ntarageza no kuri 30% yibyo nshaka. Aha navuga ko Imana ariyo itanga kuko njye ubushake ndabufite.”

Avuga ku nama yagira urubyiruko rugenzi rwe, Emmalito yatangaje ko gushaka ari ugushobora. Ati “ Mubyukuri inama yambere natanga nuko gushaka ariko gushobora, urubyiruko rufite impano zitandukanye ariko ruzira kudatinyuka ngo biyushye akuya. Icya mbere ni ukudasuzugura akazi. Nkanjye nashatse kuba umunyamakuru ariko ntibimbuze no kuba MC nyamara nibyo byaje kungeza ku nzozi zanjye.”

Ikibi ni ukwiyicarira ukumva ko ibyo ushaka bizakwizanira. Kuva mu rugo, ugashakisha kandi ugaharanira no kumenyana n’abantu benshi, ntakabuza bigufasha kugera kucyo warose kuva kera.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo