Ingangare baririmbye indirimbo ya Rayon Sports bageze mu Rwanda (PHOTO+VIDEO)

Abahanzi bagize itsinda ry’Ingangare bageze mu Rwanda bavuye mu Bubiligi aho baje gufasha umuhanzi Jules Sentore mu gitaramo ‘Inganzo Yaratabaye’ kizaba ku wa 5 Nyakanga 2019 muri Kigali Conference and Exhibition Village hazwi nka Camp Kigali. Basabye abafana ba Rayon Sports kuzaza gutaramana nabo bakabaririmbira indirimbo ‘Rayon yacu’.

Ahagana ku isaha ya saa moya na cumi n’itanu z’igitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Kamena 2019 nibwo Lionel Sentore na Charles Uwizihiwe bagize iri tsinda bari bageze ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe. Bakirewe na Jules Sentore baje gufasha mu gitaramo cy’imbyino gakondo.

Baririmba injyana gakondo nyarwanda. Bakorera muzika yabo mu Bubiligi. Batangarije abanyamakuru ko bishimiye kongera kuza gutaramira mu Rwanda.

Tariki 1 Gashyantare 2019 nibwo aba basore bashyize hanze indirimbo bise ’Rayon yacu’. Basabye abafana ba Rayon Sports kuzitabira icyo gitaramo bakaririmbana iyo ndirimbo imbonankubone kuva bayishyira hanze.

Ingangare zatangiye mu mpera z’umwaka wa 2016. Bamaze kugira indirimbo nyinshi harimo n’izo bafatanije n’abandi.

Mu gitaramo Inganzo yaratabaye, Jules Sentore azagihuriramo na Masamba Intore, Ibihame Cultural Troup, Gakondo Group ndetse n’iri tsinda ry’Ingangare riimaze kwamamara muri diaspora.

Kwinjira bizaba ari Kwinjira bizaba ari 10 000 Frw mu myanya isanzwe, 30.000 Frw mu y’icyubahiro ndetse na 200. 000 Frw ku mezi y’abantu umunani.

Ingangare ubwo bageraga mu Rwanda...Charles Uwizihiwe ni uwambaye ingofero y’umukara, naho Lionel yambaye itukura

Jules Sentore na Serge uyobora Inganzo Ngari nibo babakiriye

Mukuru wa Charles (hagati) na we yari yaje kubakira ku kibuga cy’indege

PHOTO+VIDEO: RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo