Indirimbo ‘ikinya’ Bruce Melody yayihinduyemo iy’intsinzi

Nyuma yo gushyira hanze indirimbo ‘Ikinya’ igakundwa n’abatari bake, kuri ubu Bruce Melody yamaze kuyihindurira amagambo ahimbamo indirimbo ijyanye n’intsinzi y’amatora .

Kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Kanama 2017 nibwo Itahiwacu Bruce uzwi nka Bruce Melody yashyize hanze indirimbo ‘Ntidukina. Yatangarije Rwandamagazine.com ko yayikoze mu rwego rwo kwifatanya n’abanyarwanda bakoze igikorwa cyo guhitamo umukuru w’igihugu ubabereye.

Melody ati " Ni indirimbo nakoze nkurikije ibihe turimo …iyo turi mu bihe nkibi by’amatora ni uko tuba twizeye ko umusaza nk’umukandida wacu atsinda kandi tukaza kubyina intsinzi ari nayo mpamvu nahimbye iyi ndirimbo… Twatoye, twatsinze, ubu ninkaho twatangiye kubyina intsinzi...”

Asobanura impamvu yahisemo kuyikora ahinduye amagambo y’indirimbo ‘ikinya’, Bruce Melody yavuze ko yagendeye ku buryo iyi ndirimbo yakunzwe cyane.

Ati " Ikinya narayiririmbye ifite ubutumwa bufite indi nzira burimo ariko yanashimishije abantu benshi….Nkuko yishimiwe na benshi nashatse no gushyiramo ubutumwa abantu bose bisangamo bijyanye n’ibihe byo gutora no kubyina intsinzi…

Bruce Melody yongeyeho ko amashusho y’iyi ndirimbo ateganya kuyashyira hanze mu gihe gito cya vuba gishoboka.

Bruce Melody yinjiye mu buryo bweruye muri muzika muri 2012. Yahereye ku ndirimbo nka ’Tubivemo’, Telefone’, Uzandabure n’izindi zinyuranye zagiye zinyura amatwi y’abakunzi ba muzika mu Rwanda. Yagiye akurikizaho izindi nka ’Ndumiwe’, ’Incwi feat Jamal’, ’Hallo feat Fille’, ’Umutwe’, ’Complete me’, ’Turaberanye’....Buri yose mu ndirimbo Bruce Melody yagiye ashyira hanze yagiye yigarurira umwanya ukomeye mu mitima y’abakunda muzika ibyinitse n’ituje.

Muri Gicurasi uyu mwaka wa 2017 nibwo yashyize hanze indirimbo ’Ikinya’, na we ubwe akaba yemera ko abona ari imwe muzizamugeza kuyindi ntera ari nayo yasubiyemo ayihimbamo ’Ntidukina’.

Mu mezi atageze kuri 3 ’Ikinya’ imaze kuri Youtube , amashusho yayo amaze kurebwa n’abajya kugera ku bihumbi 500.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo