Ibyo wakwigira kuri Ryumugabe ukora filime ngufi zigakundwa ku isi hose

Rémy RYUMUGABE, umunyarwanda ukora filime; aho filime ze ngufi zinyuranye zimaze kwerekanwa mu maserukiramuco akomeye ku isi, yaganiriye na Rwandamagazine ku rugendo rwe rw’uko akora filime kuva ku gitekerezo kugeza filime ayirebye.

Kuri ubu filime ye "From here to there" ingana n’iminota 3 n’amasegonda 45 ikomeje kuzenguruka isi mu maserukiramuco ya sinema anyuranye kandi akomeye nka Oberhausen mu Budage ari naho yerekanwe bwa mbere, Uppsala muri Suwede n’ahandi henshi.

Mu kiganiro yagiranye na Rwanda Magazine aho twagarukaga ku buhanga akoresha mu kwandika filime ye yagize ati, "Nta banga navuga ko nkoresha, iyo igitekerezo cyije nkagikunda, gikomeza kumbuza amahoro, nkamfata umwanzuro wo kucyubaka cyakomeza kuba cyiza nkafata umwanzuro wo kugikoramo film… urumva ko ntabanga ririmo mugukora film kuko mbanzi ibyo nshaka n’ibyo ndigukora, kandi nkakunda iyo process yo kurema iyo film."

Ryumugabe akomeza agaruka uko yiyumva iyo filime ye yakunzwe. "Iyo ukoze filime gutyo ikagenda itoranywa mu maserukiramuco menshi biragushimisha kuko biba bigaragaza ko igikorwa wakoze wishimye, kirikubona abandi bantu bagiha agaciro kuburyo bahitamo kucyereka audience ngari yabo, cyane ko abatoranya baba nka 3 cg 5 bayitora ikerekwa abagera cg barenga 1000… noneho kuko akenshi ziba ari festival zo mu mahanga bivuze ko filime yawe ibigize audience mpuzamahanga, So birashimisha gukora ikintu hano mu Rwanda, mu bushobozi bucye kigagera aho hantu hose ."

Kugeza ubu filime "from here to there" imaze kwandikwa mu ndimi zirenga eshanu (subtitles) ndetse imaze no gutoranywa mu maserukiramuco agera kuri atanu, mu rwego rwo kugira ngo irusheho gusobanukirwa nabandi batamva ikinyarwanda yakinywemo.

Irene IRADUKUNDA

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo