Ibyamamare byahuriye mu imurikwa rya Filime ya Isimbi Alliance(AMAFOTO)

Kuri iki cyumweru tariki 12 Nzeli 2021 nibwo Isimbi Alliance yamuritse Filime ye ’ Alliah’ mu Birori byahuriyemo ibyamamare byinshi byo mu Rwanda.

Ni igikorwa cyabereye ku i Rebero mu nzu izwi ku izina rya Canal Olympia. Hari hateguwe tapi itukura yabanzaga kunyurwaho n’ibyamamare, bakabona kwifotoreza ahabugenewe.

Ni ibirori byitabiriwe kandi n’abanya Nigeria bo muri One Percent baheruka gusinyisha umuhanzi Platini bigizwemo uruhare na Isimbi Alliance.

Abitabiriye ibirori bose bari basabwe kuza bitwaje ubutumwa bugaragaza ko bipimishije icyorezo cya Covid-19. Nibyo Birori byari bihurije hamwe ibyamamare bitandukanye mu myidagaduro kuva Covid19 yakwaduka mu Rwanda muri Werurwe 2020.

Nyuma yaho, abari bateraniye muri Ibi Birori beretswe Filime ya Alliance. Ni Filime igaruka Ku buzima bw’umukobwa watewe inda n’umusore ariko akaza kumwihakana. Se w’uwo mukobwa (Alliance) aza gutegeka uwo musore gutwara umukobwa we cyangwa akazahura n’ibibazo. Baje gukora ubukwe ariko babana mu bibazo bikomeye kuko umugabo we yamucaga inyuma atihishiriye , rimwe na rimwe agacyura indaya mu rugo rwabo.

Isimbi Alliance yatangaje ko ashimishijwe n’uburyo iki gikorwa cyagenze.

Ati " Ndashima Imana cyane yo yanshoboje kuba igikorwa nateguye kibashije kugenda neza, kandi ndabashimira ababashije kuza kuntera ingabo mu bitugu bose ntibagiwe n’Itisinda ry’abayobozi banjye muri One Percent Management bafashe umwanya wabo bakaza mu Rwanda kuntera inkunga."

Yunzemo ati "Nyuma yo kubona uko abanyarwanda bakiriye filime yanjye ndifuza gukora cyane nkagera kure nifuza muri Sinema no gukomeza kuzamura urwego rwa sinema."

Ange niwe wayoboye uyu muhango

Abayobozi muri One Percent Management bavuye muri Nigeria baje gushyigikira Alliance

Bamenya niwe wanditse iyi Filime ’ Alliah’

PHOTO:Sean P

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo