Umuhanzi Eric Senderi International Hit akomeje gukora ibitaramo mu turere 13 tw’u Rwanda, mu rwego rwo kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki nyarwanda, ibitaramo birimo guhindura ubuzima bwa bamwe harimo abari kwishyurirwa ishuri umwaka wose.
Ni ibitaramo byatangiye tariki 5 Nyakanga 2025, Senderi abitangirira i Kirehe ku ivuko.
Kwitabira igitaramo ukagiriramo amahirwe yo kwishyurirwa ishuri umwaka wose
Uyu muhanzi avuga ko yateguye uru rugendo rw’ibitaramo mu rwego rwo gushimira Imana n’abakunzi be bamuteye ingabo mu bitugu muri uru rugendo avuga ko rutari rworoshye.
Senderi Hit avuga ko yishimira cyane ubufasha bw’abafana n’ubw’Imana bwamugejeje aho ageze uyu munsi.
Muri ibi bitaramo, Senderi yatewe inkunga na kompanyi zinyuranye zirimo Airtel, Action College, uruganda rw’Ingufu Gin, HDI, Ayateke n’abandi batandukanye.
Iyo igitaramo kigeze hagati, Senderi asaba abafana be kugaragaza imbaraga mu kwishimana na we maze agahitamo abanyamahirwe. Uhagarariye Action College abaza abo banyamahirwe ibibazo, ubitsinze akemererwa kwishyurirwa ku buntu umwaka wose muri iryo shuri.
Mu rwego rwo kwifatanya na Senderi, Action College ihitamo abanyamahirwe 3 muri buri gitaramo bazishyurira umwaka wose mu masomo yihitiyemo.
Action College yigisha gutunganya inzara (pedicure na manicure), kogosha, , gusiga ibirungo by’ubwiza no guteka n’ibindi.
Iyo umunyeshuri asoje amaso y’imyuga ahabwa impamyabumenyi itangwa n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro (RTB)
Iri shuri kandi impamyabushobozi zo ku rwego mpuzamahanga zirimo TOEFL, SAT, DELF, IELTS, TEF, Duolingo na HSK, bakanigisha amategeko y’umuhanda no gutwara ibinyabiziga.
Action College inigisha amasomo y’ikoranabuhanga, arimo ICT, Computer Networking, na Computer Maintenance.
Ifasha kandi abakandida bigenga mu masomo y’ubukerarugendo no kwakira abantu, ibaruramari, abize ibjyanye y’Imibare, Mudasobwa n’Ubukungu (MCE), Ubuvanganzo, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi (LEG) na Networking.
Kwegerezwa gahunda z’ubuzima
Muri ibi bitaramo kandi Senderi aherekwezwa na Health Development Initiative (HDI). Mu gihe ibi bitaramo biri kuba, ababishaka begerezwa serivisi z’ubuzima zirimo kuboneza urubyaro, kwipimisha ubwandu bw’agakoko gatera Sida ndetse no guhabwa udukingirizo ku buntu. Hari n’aho Senderi agera agaha abanyamahirwe amafaranga nayo aba yahawe na HDI.
Ibitaramo bya Senderi byatangiriye i Kirehe mu Burasirazuba ku wa 5 Nyakanga, bikomereze i Burera ku wa 11 Nyakanga, ajya i Muhanga ku wa 12 Nyakanga, yerekeze i Huye tariki 18 Nyakanga.
Mu Bugesera yakoze igitaramo ku wa 19 Nyakanga na Kayonza ku wa 23 Nyakanga 2025.
Igitaramo Rwandamagazine yabakurikiraniye ni icyo yakoreye mu Murenge wa Sake mu Karere ka Ngoma ku wa 25 Nyakanga.
Senderi yakurikijeho Musanze ku wa 26 Nyakanga, i Rubavu ku wa 27 Nyakanga, Rusizi ku wa 29 Nyakanga. Azasoreza mu Mujyi wa Kigali ku wa 01 Kanama 2025.
Ibyo wamenya kuri Senderi
Senderi Hit yavukiye mu Ntara y’Iburasirazuba, Akarere ka Kirehe, mu Murenge wa Nyarubuye. Afite amateka akomeye mu muziki w’u Rwanda, aho yagiye yitabira ibikorwa bitandukanye bikomeye.
Afite album eshatu zirimo ’Twaribohoye’ iriho indirimbo 10, ’Icyomoro’ iriho indirimbo 15 na ’Intimba y’Intore’ iriho indirimbo 18 zigaruka ku kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu myaka 20 ishize, Senderi Hit yagiye agaragara mu bitaramo bikomeye birimo Igikombe cy’Isi cy’umupira w’amaguru cy’abatarengeje imyaka 17 cyabereye muri Mexico mu 2010.
Yataramiye mu ntara zose z’u Rwanda no mu Mujyi wa Kigali mu bitaramo byabereye ahantu hatandukanye.
Uyu muhanzi wigaruriye imitima y’Abanyarwanda yitabiriye amarushanwa atatu akurikiranye ya Primus Guma Guma Super Star ndetse anatwara Salax Awards eshatu zikurikiranye mu cyiciro cya Best Afrobeat Artist.
Yahawe n’ibihembo bitatu bya Karisimbi Awards nk’umuhanzi ukunzwe n’abaturage ndetse n’igihembo cy’Umujyi wa Kigali cy’isuku n’umutekano.
Senderi Hit azwi kandi nk’umuhanzi wagaragaje ubuhanga mu kuririmbira amakipe menshi y’umupira w’amaguru, bigaragaza urukundo afitiye siporo n’igihugu muri rusange.
Ibitaramo bijya gutangira abantu bakubise buzuye
HDI nayo yiyemeje guherekeza Senderi muri ibi bitaramo, iba itanga serivisi z’ubuzima harimo izo kuboneza urubyaro, gupima ubwandu bw’agakoko gatera Sida n’izindi zinyuranye
Abandi bungukira muri ibi bitaramo bya Senderi byo kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki ni abahanzi bakizamuka bahabwa umwanya wo kugaragaza impano zabo imbere y’imbaga iba yabyitabiriye
Umwe mu miryango ikunda guherekeza Senderi mu bitaramo byose akora kubera urukundo bamukunze
Mayor wa Ngoma , Niyonagira Nathalie yashimiye cyane Senderi kubw’iki gitaramo yazanye mu karere kabo byanatumye hari ababigiriramo amahirwe akomeye mu buzima
Mayor ati "Senderi turagushimiye cyane"
I buryo hari Ndaruhutse Jean De Dieu, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Sake
Airtel nayo iherekeza Senderi muri ibi bitaramo
Senderi arizihiza imyaka 20 amaze akora umuziki
Uhagarariye Action College niwe utanga ibibazo ku banyamahirwe baba bahiswemo na Senderi bigendeye ku mbaduko bagaragaje mu gitaramo
Uwahawe amahirwe abazwa ibibazo bitandukanye, yabitsinda agahabwa amahirwe yo kwiga umwaka wose ku buntu muri Action College mu byo we yihitayemo haba ubukanishi no kwiga amategeko y’umuhanda, kwiga indimi hafi ya zose mpuzamahanga ndetse n’indi myuga inyuranye
Uyu musore ni umwe mu bazarihirwa umwaka wose mu kwiga amategeko y’umuhanda n’ubukanishi....aragaragaza amarangamutima amaze gutsinda ibibazo
Uyu mwana w’umukobwa na we azarihirwa umwaka wose ku buntu muri Action College
Mayor w’Akarere ka Ngoma na we yashimye aya mahirwe abantu bitabira ibi bitaramo bahabwa
Uretse abo baha amahirwe yo kwiga ku buntu umwaka wose binyuze muri ibi bitaramo, abo muri bo muri Action College baba bandika abashaka kubagana ngo babigishe indimi ndetse n’ imyuga inyuranye
Muri ibi bitaramo, Senderi atanga udukingirizo ndetse n’amafaranga ku banyamahirwe aba yahawe na HDI
Ayateke Star Cmpany Ltd, sosiyete ishinzwe gutunganya no gukwirakwiza amazi meza mu baturage bo mu Ntara y’Iburasirazuba n’Uburengerazuba nayo iherekeza Senderi muri ibi bitaramo byo kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki
Intore Tuyisenge ni umwe mu baherekeza Senderi muri ibi bitaramo
Muri ibi bitaramo, Polisi y’igihugu inyuzamo ubutumwa butandukanye. Uyu ni CIP Elie Rudakemwa atanga ubutumwa ku baturage b’Umurenge wa Sake bari bitabiriye igitaramo cya Senderi
Umuraperi Karigombe na we aherekeza Senderi
Uruganda rw’Ingufu Gin ni rumwe mu ziherekeza Senderi muri uru rugendo ari gukora azenguruka igihugu cyose
Uyu mwana ukunda cyane Senderi, uvuga indimi 5: Espagnol, icyongereza, igifaransa, ikidage n’ikinyarwanda agenda ashishikariza abana bangana kwitabira ishuri
/B_ART_COM>