HUYE: Urubyiruko rwiteguye gushyira itafari kuri sinema nyarwanda

Byinshi mu bijyanye n’uruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda bikunze gusangwa byiharirwa n’abanyakigali, cyane ko ariho ibikorwa byinshi bibarizwa. Kuri ubu urubyiruko rwo mu karere ka Huye narwo ruvuga ko rwiteguye kwinjira mu isoko rya sinema y’u rwanda rigenda ryaguka umunsi ku wundi.

Umwaka n’igice urashize i Huye hatanzwe amahugurwa ajyanye no kwiga sinema yatanzwe na Mashariki African film festival. Bamwe mu rubyiruko rwaganiriye n’umunyamakuru wa Rwandamagazine rwamutangarije ko inzozi bari bafite cyera zo kumenya uko sinema ikorwa zagezweho, kuri ubu igisigaye kikaba ari ukuzibyaza umusaruro.

Mwenedata Caleb umwanditsi, umuyobozi wa filime, agira ati, "ubundi umufilmaker arangwa nuko hari film yakoze, ni kimwe no kwitwa umubyeyi kuko uba warabyaye. njye nabashije gukora film ngufi yitwa `the talent` inatwara igihembo muri Mashariki African film festival muri edition ya 7 iba film ngufi nziza ya kabiri mu rwanda. Kandi nabashije kwitabiri amahugurwa ya Rwanda Media Project (RMP) mu bijyanye no kwandika film z’urihererekane, aho naje nubundi kuyobora iyo film yo ikiri muri post production (gutunganywa) iba ibaye film yanjye ya kabiri nkozeho"
Mwenedata avuga ko yifuza gukora film zagera Ku isi yose Kandi zirimo ubutumwa bwiza.

Murekatete Diane nawe usanzwe afata amashusho n’amafoto,ni umwe mu bakobwa batinyutse bagakora uyu mwuga ubusanzwe wiganjemo ab’igitsinagabo, agira ati,"naje kubimenya ukobikora nuko bikorwa, kandi bigufasha kwitinyuka. Mbere nari nziko ari iby’abagabo gusa kuko ni nabo bagaragaraga ari benshi babikora, ariko ubu nanjye njya mu kazi nkakora ukabona nta gikuba cyacitse.”

Hakizimana Emmanuel nawe wandika akanayobora filime avuga ko yahereye kera ashaka kubyiga bikanga, ariko aho nyuma arangije kwiga yaje kumenya uburyo bwose (technique) zikoreshwa muri film, akaba amaze gukora film ye mbarankuru (Documentary) yitwa ‘Kiruri intebe y’abasizi’. Hakiziimana agira ati "iyi ni filmi ivuga ku muco w’abanyarwanda n’uburyo abasizi Bari inkingi zishingiyeho mu mateka y’u Rwanda" avuga ko icyo yifuza ari ukubona ubushobozi no gukora filimi nyarwanda zizingiye Ku muco.

Naho Mukanyandwi syliverie umwanditsi n’umuyobozi wa filime we avuga ko cyera yandikaga inkuru ariko zidafite umurongo, ariko mu kubyiga yanditse film ye ya mbere yitwa "a story to tell" yaje kwegukana ibihembo 2 mu iserukiramuco rya Mashariki umwaka ushize harimo filime ngufi ya 3, ndetse n’igihembo cy’umukinnyi w’igitsinagore witwaye neza.

Sylverie usanzwe akora akazi k’amashanyarazi mu kigo cy’igihugu gishinzwe amashanyarazi REG avuga ko inzozi ze ari ukuba umwanditsi wabigize umuga kuko biryoha kuyobora filmi wanditse.

Asoza agira inama abakiri bato ko bagomba gukurikira impano zabo bakanabiharanira kugira ngo babibyaze umusaruro kuko asanga aka ari akazi katunga umuntu.

Uru rubyiruko rubarizwa mu karere ka Huye icyo bahurizaho ni uko ubu bitakiri ngombwa ko uba uri I kigali kugirango impano yawe uyibyaze umusaruro ko Ahubwo nabo aho bari bari guharanira ko impano zabo zazamuka ndetse bikaba byanabafasha gutanga umusanzu mu kuzamura akarere kabo.

Irene IRADUKUNDA

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo