Hushpuppi: Uwakoze uburiganya wo muri Nigeria yakatiwe gufungwa imyaka 11 muri US

Umunya-Nigeria wakurikirwaga n’abantu benshi kuri Instagram yakatiwe gufungwa imyaka irenga 11 muri Amerika kubera uruhare rwe mu gico mpuzamahanga gikora uburiganya.

Hushpuppi, ubundi izina rye nyakuri ni Ramon Abbas, yarataga imibereho y’ubukire bwe akayitangaza kuri konti ye yo kuri Instagram, yakurikirwaga n’abantu barenga miliyoni 2.8 kugeza ubwo ikuwe kuri urwo rubuga.

Umucamanza wo mu mujyi wa Los Angeles muri leta ya California yanamutegetse kuriha amadolari y’Amerika 1,732,841 nk’indishyi ku bantu babiri yakoreye uburiganya.

Ayo angana na miliyari 1 na miliyoni 845 uyavunje mu mafaranga y’u Rwanda.

Abbas azakorera igifungo cye cy’amezi 135 muri gereza yo ku rwego rwa leta.

Mu mwaka ushize, yemeye ko yakoze iyezandonke (yakoresheje amafaranga afite inkomoko irenga ku mategeko).

Abbas yemeye ko yagerageje kwiba arenga miliyoni 1.1 y’amadolari y’Amerika umuntu washakaga gutera inkunga ishuri rishya ry’abana ryo muri Qatar, nkuko bikubiye mu nyandiko zo mu rukiko rwo muri California.

Uyu wakoze uburiganya yashutse uwo muntu ngo atange amafaranga agenewe iryo shuri "yigira nkaho ari abakozi ba banki anashinga urubuga [rwa internet] rwa baringa", nkuko bikubiye mu nyandiko ya Tracy Wilkinson, icyo gihe wari umushinjacyaha mukuru w’agateganyo w’Amerika, iri ku rubuga rwa minisiteri y’ubutabera y’Amerika.

Minisiteri y’ubutabera y’Amerika ivuga ko abandi bacyekwa bivugwa ko na bo babigizemo uruhare, Abbas akaba ari we wagize uruhare rukomeye.

Abbas yanemeye "indi migambi myinshi y’ibyaha byo kuri internet n’ubushukanyi bwo kuri za email z’akazi yose hamwe yateje igihombo cy’arenga miliyoni 24 z’amadolari y’Amerika", nkuko minisiteri y’ubutabera y’Amerika yabivuze.

Mu nyandiko yo mu rukiko ku wa mbere, Don Alway, umuyobozi wungirije w’ibiro by’i Los Angeles by’ikigo cy’Amerika cy’iperereza ry’imbere mu gihugu (FBI), yagize ati:

"Ramon Abbas... yibasiye Abanyamerika n’abanyamahanga, aba umwe mu bakora iyezandonke bo ku rwego rwo hejuru ku isi.

"Abbas yakoresheje imbuga nkoranyambaga ze... mu kwamamara no kurata ubukire bwinshi cyane yabonye mu gukora ubushukanyi kuri za email z’akazi, ubujura bwa banki bwo kuri internet n’ubundi buriganya bukoresheje ikoranabuhanga bwatwaye amafaranga y’abantu benshi bukanaha ubufasha ubutegetsi bwa Koreya ya Ruguru.

"Iki gihano kinini akatiwe kigezweho kubera ubufatanye bwamaze imyaka hagati y’inzego z’umutekano zo mu bihugu byinshi kandi gikwiye gutanga gasopo isobanutse ku bakora uburiganya bo mu mahanga ko FBI izashakira ubutabera ababukorewe, hatitawe ku kuba abanyabyaha bakorera muri Leta Zunze Ubumwe [z’Amerika] cyangwa hanze y’imipaka yayo".

Mu butumwa bwanditse mu mukono w’intoki, Abbas yasabye imbabazi umucamanza Otis D Wright kubera ibyaha bye, avuga ko azakoresha amafaranga ye bwite mu kwishyura abo yakoreye uburiganya.

Yanavuze ko ayo yavanye mu cyaha yari arimo kuburanishwaho ari amadolari y’Amerika 300,000 yonyine.

Imibereho y’iraha ya Abbas yageze ku musozo mu buryo butunguranye mu mwaka wa 2020, ubwo yatabwaga muri yombi arimo kuba i Dubai.

Konti ye yo kuri Instagram, yabaga iriho imodoka zihenze n’imyambaro ihenze, yari itandukanye cyane n’ukuntu yatangiye ari umuntu w’amikoro macyeya.

Abari bazi Abbas akiri umwana, babwiye BBC ko se yari umushoferi utwara imodoka ya taxi naho nyina akaba yari umucuruzi wo mu isoko.

Ariko bavuze ko ubwo yagendaga akura yagiye agira ingeso yo gusesagura amafaranga.

Seye, umushoferi wo mu gace k’iwabo, yagize ati: "Yari umuntu ugira ubuntu. Yajyaga agurira inzoga umuntu wese wabaga ahari".

Seye avuga ko Abbas bivugwa ko yatangiye imibereho y’uburiganya nk’umu "Yahoo boy", imvugo muri Nigeria isobanuye abagabo bakora uburiganya bwo mu rukundo biba imyirondoro y’abandi bantu yo ku mbuga za internet, bakiba amafaranga bakoresheje ubushukanyi ku baba bibwira ko bababonyemo abakunzi.

Mu mwaka wa 2019, umwe mu migambi y’uburiganya ya Abbas - icyo gihe yari imaze kugera ku rwego rw’isi, watumye igihugu cya Malta kigizwe n’ibirwa (amazinga mu Kirundi) cy’i Burayi kiba mu kavuyo.

Icyo gihe, uburyo bwo kuriha amafaranga bwarahagaze, nyuma yuko Abbas agerageje gukora iyezandonke rya miliyoni 13 z’ama-Euro (angana na miliyari 13 mu mafaranga y’u Rwanda) yibwe n’igico cy’abinjirira mudasobwa (hackers) bo muri Koreya ya Ruguru bayibye muri banki yo muri Malta yitwa Valletta mu mwaka wa 2019.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo