Habuze gato ngo Jackie Chan asige ubuzima muri izi Filime

Jackie Chan ni izina rikomeye cyane ku isi muri sinema muri filimi zizwi nk’iz’ibikorwa (action movies). Niba hari umukinnyi wa filime wakinnye izirimo ibikorwa biteye ubwoba cyangwa bishobora guteza abazikina ibyago (ibizwi nka stunt), Jackie Chan aza imbere.

Ibi bikorwa kandi bisaba gukoresha ibice by’umubiri byagiye binatuma akomereka cyangwa akavunika zimwe mu ngingo z’umubiri azwiho, ikibyiyongeraho ni uburyo uyu mushinwa kuri ubu w’imyaka 65 abivangamo amagambo n’ibikorwa bisekeje byamugize kimwe mu byamamare bikomeye kurusha ibindi mu bakinnyi ba sinema mu mateka y’isi.

Mu gihe filime nyinshi z’ibikorwa biteye ubwoba bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, kuri Jackie Chan we si uko; hafi ya byose mu bigaragara muri filimi nyinshi yiyandikiye agakina ndetse akaziyoborera, Jackie Chan yabaga yabikoze ku buryo butari amakabyankuru kabone n’ubwo byamusabaga kuvunika, gukomereka, gushya cyangwa kubisubiramo inshuro nyinshi rimwe na rimwe zashoboraga kurenga inshuro ijana.

Muri iyi nkuru, turabagezaho filimi 10 zirimo ibikorwa (scenes) bikomeye (stunts) Jackie Chan yakinnye bikaba byaramusizemo imvune zikomeye ku mubiri, bikamukomeretsa ndetse bikaba byaranashobokaga ko ahasiga ubuzima nkuko tubikesha ikinyamakuru Looper mu nkuru cyahaye umutwe ugira uti " Movie scenes that nearly killed Jackie Chan"

1. Drunken Master: Habuze gato ngo avemo ijisho

Muri iyi filimi yasohotse mu mwaka wa 1978, Jackie Chan aba arerwa n’umusaza w’umuhanga mu mikino njyarugamba Hwang Jang-Lee uzwi ku izina ry’akabyiniro nka ‘Thunderleg’. Ubwo bakinaga filimi ‘Snake in the Eagle Shadow’, Jang-Lee atera Jackie Chan uba akina ayitwa Chien Fu umugeri akamukura iryinyo.

Nyamara ibi ntibyabujije Jackie Chan gukomeza gukina ahanganye n’uyu mugabo na none uzwi nka King of the leg fighters [Umwami w’abarwanisha amaguru] ndetse muri uku gukina, Jang-Lee avuna Jackie igufwa ryo ku gitsike. Byabaye amahirwe kuko iyo uyu mugeri ufata muri milimetero nkeya hasi y’aho wafashe, ntibyari koroha kuvura Jackie ijisho kuko ryashoboraga kwangirika burundu. Icyakora aka gace kagaragaza igikomere Jackie aterwa n’uyu mugeri wo hejuru y’ijisho ntikigaragazwa muri iyi filimi.

Mu 2014 ubwo yabazwaga abarwanyi batanu ba Kung Fu abona bakomeye kurusha abandi, adatindiganyije, Hwang Jang Lee, yavuze ko Jackie ari uwa mbere.

2. Super Cop: Jackie Chan yagonzwe n’indege

Ubwo yarimo akina filime Police Story 3: Super Cop, Jackie agongwa na kajugujugu mu buryo bw’impanuka. Jackie aba agomba kugenda afashe ku mugozi uri mu kirere uba ufashe kuri kajugujugu iba iri hejuru mu kirere. Mu buryo bw’impanuka, icyuma aba afasheho, kiramutenguha akava kuri gariyamoshi aba ari hejuru maze indege ikamugonga. Muri iyi mpanuka, Jackie avunika urubavu n’igufwa ryo mu rutugu rwe ndetse igufwa ryo ku itama rye rikava mu mwanya waryo.

3. Project A: Jackie abanza umutwe hasi ahanutse ku munara wa metero 18

Project A ni filime Jackie Chan akinamo ari umupolisi uzwi ku izina rya Sergeant Dragon Ma aho igipolisi cyo muri Hong Kong kiba kirwanya ba rushimusi baba barateye mu kinyejana cya 19. Muri iyi filime, ibyo Jackie Chan akora benshi babifata nk’ibita gupfkorwa n’undi muntu wese.

Muri iyi sene, Sergeant Ma [izina Jackie aba yitwa muri iyi film] agaragara anagana ku munara w’isaha ureshya na metero 18 kuva hejuru ujya ku butaka. Agerageza gukomeza kuwufata ariko nyuma bikanga akitura hasi. Ibi bituma avunika urutirigongo.

4. Yavunitse amaguru agonzwe n’imodoka muri Crime Story

Muri iyi filime Crime Story yo mu 1993, Jackie akina yitwa Inspector Eddie Chan akaba aba agomba gutabara umuherwe uba yashimuswe. Muri iyi filime, Jackie aba yirukankana amabandi yitwaje imbunda ari na ko amumishaho urufaya rw’amasasu. Aya mabandi ajya mu modoka maze agashaka kugonga Jackie. Mu gihe biba biteganyijwe ko azasimbuka agakandagira hejuru y’izi modoka, ntibimukundira ahubwo agongwa n’imwe muri izi modoka akavunika nubwo mu bigaragara muri filime asimbuka imodoka zikaba ari zo zigongana.

5. Igufwa ry’urutugu riva mu mwanya waryo muri Armour of God: Operation Condor II

Muri iy Filime Armour of God: Operation Condor igice cya kabiri, Jackie Chan aba ashakisha ubutunzi buhishwe ajya gushakira mu misozi ibamo indiri z’Abanazi. Mu gihe aba yirukanka agendera ku rutare, aranyerera akagwa maze igufwa ryo mu gituza rizwi nka ‘breastbone’ cyangwa ‘sternum’ rikava mu mwanya waryo.

6. Who Am I ? : Anyerera ku nyubako y’ibirahure y’amagorofa 21

Muri Who Am I, yakinnye mu mwaka wa 1998, Chan aba akina akorana n’umutasi wa CIA bagerageza gushakisha abahanga (scientists) baba baburiwe irengero kandi hari abagizi ba nabi babibasiye. Jackie aba arwaye indwara yo kwibagirwa izwi nka Amnesia ku buryo aba atazi uwo ari we.

Muri iyi filime, Jackie Chan yiyandikiye akanayiyobora, Jackie agera hejuru y’iyi nyubako y’i Rotterdam mu Buholandi nuko akabura aho ahungira ababa bashaka kumwicana na wa mukozi wa CIA, maze akamanuka kuri uyu muturirwa (etage)w’amagorofa 24 wubakishije ibirahure ari ko akubitaho umutwe, umugongo, inda, amaguru n’amaboko mu gihe cy’amasegonda 45.

Iki gikorwa cyo muri iyi filime gifatwa nk’icyashoboraga gushyira ubuzima bw’umukinnyi mu kaga kurusha ibindi byabayeho muri filime. Byafashe Jackie Chan ibyumweru bibiri kugira ngo yiyumvemo imbaraga zo gukina iyi ‘stunt’.

7. Yavunitse igufwa ry’agahanga muri Operation Condor ya mbere anabagwa ubwonko

Ubwo yakinaga Filime Operation Condor igice cya mbere mu 1986 muri Yugoslavia, Jackie hari aho yagombaga gusimbuka ava ku rukuta rw’ingoro y’umwami agasimbukira ku ishami ry’igiti cyari aho hafi aho. Muri iki gikorwa, Jackie abara nabi maze agasimbuka mbere gato y’igihe kiba kigenwe, yafata ku ishami rikajyana na we maze rikamucika. Aragwa, agakubita umutwe ku mabuye aba ari hasi ndetse agace k’ibuye kakamwinjira mu bwonko bituma anavira amaraso imbere. Ibi byatumye abagwa ubwonko nyuma y’aho.

Ubwo yagiraga icyo avuga kuri iyi stunt,Jackie Chan yagize ati “Mu by’ukuri, gusimbuka mva hejuru ku gikuta byari ibintu byoroshye cyane ariko narakomeretse bikomeye byanatumye mbagwa ku bwonko. Ndacyafite akuma bashyize mu mutwe nyuma yo kumbaga karimo kugeza ubu, ndacyiyumvamo agahinda gaturuka ku ngaruka zabyo.”

8. Agenda hejuru y’amakara yaka muri The Legend of the Drunken Master

Muri iyi Filime yo mu 1994, Jackie Chan aba akina ashobora kurwana ari uko yasinze gusa. Mu gihe aba arwana na Ken Lo, uyu Ken Lo akubita Jackie umugeri akagwa mu muriro ugurumana maze akawugendamo nk’ukambakamba asubira inyuma kugeza awuvuyemo. Igitangaje kurushaho muri iyi filime ni uko Jackie Chan ngo bwa mbere atashimye uko byagenze maze asaba ko bongera kubikina aca hejuru y’umuriro kuko ngo yabonaga bitagendaga ku muvuduko yifuzaga.

9. Yatwitswe bikomeye n’ikirugu cya noheli muri Police Story

Police Story, Filime y’uruhererekane yatangiye gukinwa mu 1985 yari yuzuye ibyago kuri Jackie Chan. Mu gice cyayo cya kabiri Jackie yakinnye mu 1986, umupolisi Chan Ka-Kui nkuko aba yitwa muri iyi filime, yirukankana abagizi ba nabi maze akagwa ku bintu aba atazi ko bihari. Aha, Jackie agwa ku cyuma kiba gitakishijwe amatara menshi ya noheli.

Mu gihe anyerera kuri iki cyuma kiba gishyushye, Jackie ashya ibiganza, agakurura itara maze akagwa mu birahuri. Ku bw’amahirwe, ikirahuri agwamo ntikiba ari icya nyacyo gusa akavunika igufwa ry’ikibuno ndetse n’andi magufwa abiri yo ku rutirigongo. Ni imvune yashoboraga kumutera ubumuga bwari gutuma adashobora kugira icyo akora nyuma y’aho (paralysis).

10. Gukwepana n’ibyapa, n’ibimene by’ibirahure by’imodoka muri Police Story iheruka

Mu gice giheruka cya Filime y’uruhererekane ya Police Story, Jackie ayikinamo yitwa izina rye Chan n’ubundi, aho aba yirukanka kuri umwe mu bagize agatsiko k’amabandi gusa bikomerera cyane Jackie nyuma y’aho iki gisambo kirasiye umushoferi wa bisi yicarwamo mu bice bibiri (hejuru no hasi). Chan asimbukira hejuru ya bisi iba imaze guta icyarekezo igenda igonga ibintu mu buryo bukomeye kandi biba bishobora kwangiza Chan uba ari hejuru ya bisi.

Ibyapa byo ku muhanda, ibimene by’ibirahure by’imodoka mu kirere n’izindi modoka nyinshi ziri mu muhanda zitera akavuyo gakomeye bituma Jackie ashaka uko asubira mu modoka aciye birumvikana mu idirishya riba ryamenetse. Nyuma yo kugera muri bisi na none, Chan arayitwara akabanza kugonga imodoka iba itwaye rya bandi maze akayiparika ahantu heza hatekanye.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo