Byinshi wamenya ku Munyarwandakazi Myriam Birara wegukanye igihembo mu iserukiramuco URUSARO

Kuwa kabiri tariki 11 nibwo iserukiramuco URUSARO international women film festival ritegurwa na cinéfemme ryasoje ibikorwa bijyendanye niyi nshuro ya 7 y’uyu mwaka wa 2022. By’umwihariko hahembwe filime zahize izindi muri buri cyiciro mu byiciro bitatu bigize l serukiramuco.aho hahembwe Birara Myriam umunyarwandakazi wakoze Filime Imuhira,Leslie TÔ wakoze En Route na Lydia MATATA wakoze Utapata Mwingine .

Birara Uwiragiye Myriam wamenyekanye cyane muri sinema nka Myriam Birara kubera Filime ye Imuhira "Home" yavutse mu 1992.
Aho yatangiye kuza mu mwuga wa Sinema mu mwaka 2010 Aho yigaga muri mashuri makuru, icyo gihe yatangiye yitabira amahugurwa atandukanye ajyanye na Sinema (workshops) aho yaje kujyenda akora zimwe muri Filime za mbere arinako impano ye ikomeza kwaguka, ndetse anakorerayo Filime ze zigeze kuri 3.

Mu mwaka wa 2021 nibwo Uwiragiye yanditse filime, arayiyobora, anashoramo amafaranga iba filime ye ya kane, Imuhira "Home".

Imuhira ni filime igaruka ku mukobwa wahukana ahunze ihohoterwa akorerwa mu rugo rwe, ariko n’iwabo kwa nyina aza kwisanga ahanganye n’ imyitwarire y’umuryango we hamwe n’amahame ya rubanda ategeka icyo umugore nyawe agomba kuba ari kuko ngo ariko zubakwa.

Imuhira yabaye filime nziza kuri Birara kuko yabashije kwitabira amaserukiramuco atandukanye Ku isi ari nako atwara ibihembo kubera filime ye, yitabiriye Locarno international film festival 2021 anatwara ibihembo cya Medien Patent Verwaltung AG Award gitangwa niryo serukiramuco, yitabira muri BFI London Film Festival 2021 na Melbourne International Film Festival 2022 n’andi anyuranye. Kuri ubu akaba ari gutunganya filime ya mbere ndende yamaze gufatira amashusho.

Birara uretse gukora Filime ndetse n’ibijyanye nayo, afite n’izindi impano aho asanzwe ari n’umunyabugeni ukoresha amarangi mu gushushanya (painting), aho mu kwezi kwa Kanama uyu mwaka yanateguye imurika ry’ibihangano rye rya mbere yari yise “Woman-ing”, ndetse akaba anakora ibijyanye no gutunganya ahakinirwa filime (production design).

Irene IRADUKUNDA

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo