Basket Mouth yasekeje abantu , bamwe amarira aratemba (AMAFOTO)

Umunyarwenya Bright Okpocha wamamaye nka Basket Mouth ufite inkomoko muri Nigeria umaze imyaka 21 mu mwuga wo gusetsa, yaraye asekeje abanyarwanda , bamwe bagera aho bazenga amarira mu maso abandi bataha bikanda imbavu.

Kuri iki cyumweru tariki ya 31 werurwe nibwo hasojwe Iserukiramuco ry’urwenya rizwi ku izina rya Seka festival 2019.Ni iserukiramuco ritegurwa na Nkusi Arthur uzwi ku izina rya Rutura, umunyarwenya ndetse akaba asanzwe utegura ibitaramo by’urwenya hano mu Rwanda.

Iri serukiramuco ryabaga ku nshuro ya kabiri ryari rifite umwihariko wo kwitabirwa n’abanyarwenya b’abanyabigwi muri Afurika barangajwe imbere n’umunya-Nigeria, Basket Mouth. Abandi baryiyabiriye bakomeye muri Afurika barimo Eric Omondi wo muri Kenya, Salvador, Alex Muhangi, Teacher Mpamire bo muri Uganda ndetse n’abandi bo mu Rwanda.

Ryari yatangiye ku itariki 24 Werurwe 2019 risozwa kuri iki Cyumweru tariki 31 Werurwe 2019 mu gitaramo cyabereye i Gikondo ahasanzwe habera Expo.

Ni ibitaramo byatangiye ku Cyumweru gishize aho Micheal Sengazi yashimishaga abatari bake. Ku wa Gatanu habaye igikorwa cyo kugenda batwara abantu muri bus ku buntu, mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, ari nako abasore n’inkumi bo muri Arthur Nation bazwi nka Seka Rising Stars(aba bakaba ari abanyarwenya barimo kugenda bazamurwa na Arthur Nation), bagenda basetsa abantu muri iyo modoka imenyerewe ku izina rya Tembera u Rwanda.

Basket mouth wasoje iki gitaramo yasekeje abantu kuburyo bw’akataraboneka kuko yasezeye abantu bagishaka kumureba no kumutega amatwi.

Basket mouth yakinnye umukino witwa the son of Peter ukaba ari umukino wishimiwe n’abantu cyane . Ni umukino uvuga ku buzima bwe n’ubunararibonye yagiye abona nyuma y’imyaka amaze ku Isi. Kamwe mu byasekeje abantu ni uburyo yavuze ko we yavukiye mu muryango ukennye utamwemerera gusesagura ahubwo ngo akomeza akoresha amafaranga make bitewe n’aho umuryango akomokamo. Yatanze urugero ko atagura inzoga y’amadorali ijana ahubwo ko akomeza kwinywera byeri z’amadorali 2.

Ikindi yagarutseho ni ubwiza bw’abagore b’abanyarwandakazi. Ni ibintu yari yanagarutseho mu kiganiro aheruka kugirana n’abanyamakuru.

Icyo gihe yagize ati " Akenshi najyaga nyura hano, ku Kibuga cy’Indege ariko singere mu gihugu bikantera ishyari nkumva ko ngomba kuzaza gutaramira inaha. U Rwanda rufite ibintu byinshi byo kwishimirwa , mufite igihugu gifite isuku yihariye, cyuzuye umutekano kandi gifite abagore beza."

Yabaye nk’utera urwenya avuga ko afite umugore ariko amategeko bagenderaho ari ayo muri Nigeria ubwo akaba atamugenga mu gihe ari i Kigali. Uyu munyarwenya yavuze ko abagore bo mu Rwanda bashobora gutuma umuntu aza, akajya agenda agaruka kubera ukuntu bateye amabengeza.

Mu bandi banyarwenya basekeje abantu muri iri serukiramo harimo Bucci uturuka muri Nigeria, Patrick Salvado wo muri Uganda na Chipukeezy ndetse Eric omondi bo muri Kenya.

Nkusi Arthur utegura Seka Festival niwe wayoboye iki gitaramo

Chipukeezy ukomoka muri Kenya na we yateye urwenya muri Seka Fest 2019

Salvador wo muri Uganda na we yishimiwe cyane

Abari muri iki gitaramo, akanyamuneza kari kose

Basket Mouth wari ukoreye igitaramo bwa mbere mu Rwanda yasekeje abantu baratembagara, abandi amarira azenga mu maso

Inkweto Basket Mouth yari yambaye

Ab’ingeri zose basetse baratembagara

Yagaragaje ko umwuga wo gufotora ugoye

Ishimwe Clement na Mighty Popo nabo bari batembagaye

Israel Mbonyi yabanje kwitabira Seka Live 2019 mbere yo kwerekeza muri Salax Awards yanegukanyemo igihembo

Nina wo mu itsinda rya Charly na Nina na we kwihangana byamunaniye

Remy Rubega utegura Kigali Jazz Junction

Sandrine Isheja n’umugabo we nabo baryohewe n’urwenya rwari muri Seka Fest 2019

Bruce Melodie na we ntiyatanzwe

Bamwe basetse, amarira azenga mu maso

Eric Omondi wo muri Kenya na we yashimishije benshi

PHOTO: Hardi Uwihanganye

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo