Amateka ya Wentworth Miller uzwi nka Michael Scofield

Wentworth Miller ni umukinnyi wa filime wamenyekanye cyane ubwo yakinaga filime y’uruhererekane ya Prison Break imwe mu zakunzwe cyane aho akinamo yitwa Michael Scofield. Haari byinshi yibazwaho na benshi ari nayo mpamvu twagerageje kwegeranya amwe mu mateka ye.

Wentworh Miller benshi bazi ku izina rya Michael Scofield yavutse ku itariki ya 02 Kamena 1972. Ni umwanditsi wa filime, arazikina ndetse akanaziyobora. Gukina yitwa Michael Scofield muri filime y’uruhererekane imwe mu zakunzwe na benshi yitwa Prison Break byatumye byatumye aba ikirangirire ku isi .

Yavukiye mu bwongereza mu gace ka Chipping Norton, Oxfordshire abyarwa n’ababyeyi b’abanyamerika . Nyina Joy Marie akaba umwarimu naho se Wentworth Earl Miller II, aburanira abandi(avocat) ndetse n’umwarimu . Ibisekuru bya Miller biri hafi kusi hose kandi biratangaje. Ise umubyara afite inkomoko muri mu bihugu binyuranye aribyo :Africa na America( African-American), Jamaica, Ubwongereza, Ubudage, na Isiraheri . Nyina wa Miller afite inkomoko muri Burusiya , Ubufaransa, Syria, Libani, ndetse no muri Swede .

Muri 1990 Wentworth Miller nibwo yarangije amashuri ya Kaminuza y’icyiciro cya kabiri muri Princeton University , mu buvanganzo bw’icyongereza(English literature). Mu gihe yigaga yakundaga kujya mu matsinda anyuranye yo kuririmba.
Muri 1995 nibwo Wentworth Miller yagiye I Los Angeles ho muri Leta zunze ubumwe za Amerika kwiga ibigendanye no gukina filime(Acting career). Miller yatangaje ko byari ibintu bikomeye kuri we.

Ati “ Cyari gihe kinini uva ujya hariye, harimo gutsindwa kenshi ndetse n’ibizazane byinshi kuburyo byari bingoye. Gusa numvaga nshaka kubimenya nkuko nkenera umwuka wo guhumeka, byari ibintu nagombaga gukora.” Muri 1998 nibwo Miller yagaragaye muri Filime ya mbere ica kuri televiziyo yitwa ‘Buffy the Vampire Slayer’ Aho yakinaga ari umunyeshuri uhinduka ikinyamaswa cyo mu Nyanja.

Muri 2002 nibwo yatangiye gukina nk’umwe mu bakinnyi b’ibanze. Muri 2003 yabaye umukinnyi wungirije muri filime yitwa The Human Stain akinana na Nicole Kidman. Muri 2005 nibwo yatowe nka Michael Sciofield wagombaga gukina muri filime y’uruhererekane ya Prison Break ya Televiziyo ya Fox. Muri iyi filime ari nayo yatumye yamamara ku isi hose aba ashaka gukiza umuvandimwe we Lincoln Burrows (Dominic Purcell), gucika urupfu nyuma y’uko ahamijwe icyaha cy’ubwicanyi atigeze akora. Muri iyi filime kandi arangwa n’amabara aba amushushanyije ku mubiri(Tatoo)ari nazo yifashisha mu buryo bwo gushaka gucikisha umuvandimwe we wari warakatiwe urwo gupfa. Prison Break yarangijwe gukinwa muri 2009, ikaba ifite uduce 81(episodes).

Michael Scofield yagaragaye mu mashusho y’indirimbo 2 z’umuhanzikazi w’umunyamerika, Mariah Carey. Izo ndirimbo ni ‘It’s Like That’ na ‘We Belong Together’. Michael Scofield yagiye akina muri filime zinyuranye ari nako yandika izindi. Wentworth Miller yatangiye kwandika filime mu mwaka wa 2013, atangirira kuri filime ikanganye yitwa ‘Stroker’.

Mu kwezi kwa Nyakanga 2014 byatangajwe ko azagaragara muri Filime y’uruhererekane yitwa The Flash kuri ubu yamaze gusohoka ndetse akaba agaragara bwa mbere muri iyi filime mu gace ya kane(episode 4) y’igice cya mbere(season 1). Muri The Flash akina nka Leonard Snart / Captain Cold.

Ibyamuvuzweho ko ari umutinganyi

Hari amakuru yigeze gutangazwa ko Michael Scofield yaba ari umutinganyi(akunda abagabo bagenzi be/Gay). Muri 2007 yahakaniye ikinyamakuru InStyle kubivugwa ko ari umutinganyi. Muri 2013 nibwo yagaragaje ko afitanye isano n’abatinganyi aho yanze kujya mu festival ya filime yaberaga mu Burusiya yitwa Saint Petersburg International Film Festival. Mu ibaruwa yanditse ayishyira ku rubuga rwa GLAAD yavugaga ko atewe agahinda no kuba igihugu cy’Uburusiya gifata nabi abaturage bacyo b’abatinganyi. Yemezaga ko atajya mu birori byateguwe n’igihugu gifata nabi abantu bateye nka we ndetse bakabuzwa uburenganzira bwo kubaho no gukundana uko babishaka kumugaragaro.

Muri 2013 Miler yatangaje ko akiri muto (afite imyaka 15)yagerageje inshuro nyinshi kwiyahura mbere y’uko yerura ko ari umutinganyi muri Nzeri 2013 .


Ubuzima bwe busanzwe

Miller aba mu mujyi wa Los Angeles. Afite bashiki be babiri : Leigh na Gillian. Afite ubwenegihu 2:Umunyamerika n’umwongereza. Nyuma yahoo akinnye muri Prison Breka ikamugira icyamamare, uyu musore abaho mu buzima bwihariye(private), iyo atari mu kazi aba yibereye mu rugo rwe. Akunda koga(swimming), gusoma ibitabo ndetse no gusohokera mu maresitora mu mpera za week end. Akunda kujya muri ishuri ry’ubugeni riherereye I Chicago muri USA ryitwa ‘The Art Institute of Chicago ‘ kuko yemeza ko umuziki, gushushyanya n’amakinamico byose byafasha umukinnyi wa filime mu kazi ke.

Azongera kugaragara muri Prison Break izasohoka muri uyu mwaka

Nyuma y’uko muri 2015 hatangajwe ko filime y’uruhererekane yakunzwe cyane ku isi yose ya Prison Break igiye kongera gukinwa, muri Gicurasi 2016 nibwo hasohotse incamake y’iyi filime nshya.

Mu bice byabanje aho Prison Break yarangiriye, Wentworth Miller ukina ari Michael Scofield byagaragaye ko yapfuye. Muri ibi bice bishya, hari amakuru aba avuga ko Michael Scofield atigeze apfa. Mukuru we Lincoln (Dominic Purcell) atangira gufatanya n’umugore wa Scofield (Sarah Wayne Callies) ndetse na bamwe mu bo bacikanye muri gereza ya Fox River State Penitentiary ngo bamushakishe. Scofield usangwa afungiye muri gereza yo mu mahanga ya kure. Muri iyi gereza nabwo Michael Scofield aba apanga gucika abifashijwemo na mukuru we na bagenzi be. Abandi bakinnyi nka Amaury Nolasco, Robert Knepper, Rockmond Dunbar na Paul Adelstein nabo bazagaragara muri ibi bice bishya nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Deadline mu nkuru yacyo cyahaye umutwe ugira uti ‘‘Prison Break’ Trailer: It’s Time For Lincoln To Return The Favor. Biteganyijwe ko iyi filime izatangira kwirekanwa muri 2017.

Filime ya Prison Break yatangiye gukinwa muri 2005 irangira muri 2009. Ni imwe mu z’uruhererekane zamamaye cyane ndetse zigira abakunzi benshi bitewe n’uburyo ikinnye kandi buri mukinnyi wese akaba agaragaza umwihariko we n’ubuhanga. Yakinwe mu bice bine(4saisons), uduce (episodes)81.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
Tanga Igitekerezo