Amateka ya Sebanani André ukiri mu mitima ya benshi

SEBANANI André ni umwe mu bahanzi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ariko akaba ari umwe mu bahanzi bakiri mu mitima ya benshi kubera ubuhanga yari afite haba mu kuririmba ndetse no gukina ikinamico.

SEBANANI André yavutse mu 1952, avukira mu cyahoze ari Komini Kigoma Perefegitura Gitarama, ubu akaba ari Akarere ka Nyanza, Intara y’Amajyepfo. Amashuri yisumbuye yayize i Shyogwe nyuma aza gukomereza muri Collège Officiel de Kigali : COK nyamara yaje kwirukanwa hagati ajya gukora nk’umucungamari muri TRAFIPRO i Kabgayi.

Nk’uko tubikesha Inama y’Igihugu y’Itangazamakuru, SEBANANI yaje gukora kuri Radiyo Rwanda muri gahunda zikurikira : Discothèque-Phonotèque ya Radiyo Rwanda, Urwenya, Ubuvanganzo bw’umwimerere Nyarwanda, Umukinnyi w’ikinamico mu itorero Indamutsa.

Azwi cyane mu makinamico akinanye ubuhanga n’ubu agikundwa n’Abanyarwanda. Azwi cyane ni Nzashirira ingurugunzu nkiri Ngangi ; Icyanzu cy’Imana (Uwera), n’izindi.

Yashakanye na Mukamulisa Anne Marie tariki 01 Nzeri 1979 babyarana abana bane aribo, Sheja Eliane, wavutse mu 1981, Damarara Diane, wavutse mu 1984 ; Shyengo Frida, wavutse mu 1985 ; na Songa Aristide ariwe bucura , wavutse mu 1988.

Nyina w’aba bana bose we yagize amahirwe yo kurokoka, akaba avuga ko Songa atazi se neza kuko agize imyaka ibiri mu 1990, Sebanani yahise afungwa mu bo Leta yariho yitaga ibyitso by’inkotanyi. Afunguwe ubuyozi bwa ORINFOR bwanze kumusubiza mu kazi ngo ntibakorana n’ibyitso.

Yari Umunyamakuru n’Umuhanzi, ukundwa ndetse ugikundwa na benshi. Indirimbo Urabaruta, Karimi ka shyari, Zuba ryanjye, Urwo ngukunda ni cyimeza, Mama Munyana, Susuruka yaririmbanye n’umufasha Anne Marie, Nkumbuye umwana twareranywe n’izindi zinyuranye ; ni urwibutso rukomeye yasigiye Abanyarwanda.

Kubera urukundo rwamurangagaho byatumye umufasha we amutura indirimbo y’urwibutso yise Uracyariho. Mukakalisa avuga ko iyi ndirimbo yayikoze mu rwego rwo kugaragaza ko n’ubwo Sebanani yavuye mu bamukunda, ariko ko bakimuzirikana kandi ko umuhanzi adapfa kuko ibihangano bye bituma aguma mu mitima y’abari bamuzi aho usanga abantu benshi bamwibukira mu ndirimbo ze ndetse n’amakina mico atandukanye.

Yakomeje avuga ko kuba Sebanani atakiriho bitavuze ko yazimye kuko yasize abana baseruka mu izina rye, kandi ngo yapfuye mu buryo bw’umubiri ariko ko roho ye iracyari kumwe n’umuryango we ari na yo mpamvu yamutuye iyo ndirimbo.

Sebanani kandi yari afite impano yo kwicurangira akoresheje ibyuma bya kizungu nka piano, gitari kuvuza ingoma n’ibindi.

Mu mwaka wa 1973 ni bwo yinjiye mu itsinda (orchestre) ryitwaga Vox Populi nyuma yaho Sebanani na bagenzi be batangije orchestre Impala yakunzwe ndetse kugeza n’ubu igikungwa na benshi, kuva icyo gihe ngo banahise bamuha akazina k’akabyiniriro ka Pépé la Rose .

Nyakwigendera Sebanani ni we wabaye umuhanzi mu muryango w’iwabo ari na yo mpamvu Mukamulisa yemeza ko inganzo ye nta handi yayikomoye uretse kuba yarabyiyumvagamo gusa.

Yari afite ibihangano by’umwimerere we, kandi yibandaga cyane ku buzima busanzwe, kwerekana ibitagenda iyo yabonaga ibintu bizamba mu muryango Nyarwanda ndetse no ku rukundo. Mu ndirimbo ze ku giti cye zamenyekanye harimo ’Kalimi ka shyari, Mama Munyana, Urabaruta, Agasusuruko yafatanyije n’umugore we n’izindi zinyuranye yagiye afatanya n’Impala.

Abamuzi bavuga ko Sebanani iyo yajyaga guhanga yabanzaga akitegereza uko umuryango Nyarwanda uhagaze ku gihe cye ahereye ku baturanyi be ba hafi, yaririmbaga urukundo rwa kivandimwe agamije kurubyutsa kuko urwa benshi rwari rwarakonje ndetse n’urw’abasore n’inkumi. Nyakwigendera Sebanani Andereya yari umuntu urangwa n’urugwiro ndetse ugasanga arangwa no gususurutsa abo bari kumwe akoresheje ibiganiro bisetsa.

Sebanani yakundaga kwegera abana be akabigisha kwanga umugayo n’umushiha nk’uko mu buhanzi bwe habaga higanjemo amagambo yamagana urwango, amatiku, kwivanga, munyangire, n’ibindi.

Sebanani yagiraga abantu inama nk’uko byumvikana cyane mu butumwa bukubiye mu ndirimbo ye yise Karimi ka shyari, aho yakanguriraga abantu kurangwa n’umutima ukunda batababazwa n’ibyiza abandi bagezeho.

Nyakwigendera Sebanani yararirimbaga akaba n’umuyamakuru wa Radiyo Rwanda, akaba yarishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994.

Mukamulisa Anne Marie umugore wa nyakwigendera Sebanani André na we aheruka kwitaba Imana tariki 21 Nzeli 2015 azize indwara y’umwijima. Yasize abana 4 yabyaranye na Sebanani:Sheja Eliane, wavutse mu 1981, Damarara Diane wavutse mu 1984 ; Shyengo Frida wavutse mu 1985 ; na Songa Aristide ari we bucura , wavutse mu 1988.

Mukamulisa Anne Marie umugore wa nyakwigendera Sebanani André na we watabarutse muri 2015

Abana ba Sebanani Andre

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo