Akon muri Uganda aho Yashoye Imari, Ntiyitwaye nka ba Kanye West (AMAFOTO)

Rurangiranwa mu njyana ya RAP, Aliaune Thiam wamenyekanye nka Akon ari muri Uganda, kimwe mu bihugu byo muri Afurika yashoyemo imari ye nyinshi. Yahuye na Museveni wavuze ko byamushimishije ariko imyitwarire yamuranze muri uru rugendo itandukanye cyane n’iy’ibindi byamamare byasuye iki gihugu harimo na Kanye West.

Muri uru rugendo muri Uganda, Akon ari kumwe n’umugore we Rozina Negusei, umwe muri batatu yashakanye na bo.

Yandika ku rubuga rwa twitter, Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, yavuze ati: "Aliaune Thiam @Akon n’umugore we baje muri Uganda gushaka aho bashora imari yabo mu ngeri zitandukanye birimo ingufu z’amashanyarazi, ubukerarugendo n’iterambere ry’ibikorwa remezo.

"Nshimishijwe no kuba twagiraniye ibiganiro bizateza imbere abanya Uganda na Afurika muri rusange,"ni ko Museveni yanditse kuri Twitter.

I Rwakitura ku rugo rwa Museveni aho bahuriye

Akon yavukiye muri Amerika ku babyeyi bakomoka muri Senegal ariko yabaye cyane muri icyo gihugu cyo muri Afurika y’uburengerazuba.

Thiam afite imigambi itandukanye y’iterambere muri Senegal nyine no mu bindi bice bya Afurika bikubiye mu mishinga nka “Akon Lighting Africa” agamijemo gusakaza umuriro w’amashanyarazi akomoka ku izuba muri Afurika.

Akon, w’imyaka 47, yatangiye kumenyekana kuri alubumu mbere y’indirimbo mu 2004.

Mu ndirimbo ziwe harimo nka "Smack That" igaragaramwo umuririmbyi wa rap Eminem.

Mu Rwanda yanaje kumenyekana mu zindi ndirimbo nka Lonely, Don’t Matter, Freedom, Hold My Hand yakoranye na Michael Jackson…n’izindi nyinshi.

Mu 2018, Akon yatangaje umugambi we wo kubaka umujyi biteganyijwe ko uzatwara miliyari 6$ ukazaba witwa “Akon City”.

Abifashijwemo na Leta ya Senegal, uyu mujyi uzaba ukoresha amasharanyarazi y’izuba masa uzaba uri ku buso bwa hegitari 800 ukazaba ugizwe n’amahahiro, sitidiyo za muzika, aho gusohokera h’ubukerarugendo n’ibindi bikorwa nkururabarebyi.

Bitandukanye na Akon washimiwe uko yageze muri Uganda agakomeza yimitse umuco w’idini rye rya kilyisilamu ndetse n’ibikorwa akorera n’ibyo ateganya gukorera muri Uganda, Akon yagereranyijwe n’undi muraperi mugenzi we, Kanye West wazanye muri Uganda n’umugore we Kim Kardashian agasiga ahaye Perezida Museveni impano y’urukweto nk’ifoto y’urwo rugendo yamamaye kurusha n’ibikorwa bya muzika byari biteganyijwe no West n’umugore we bagombaga kuhakorera.

Kim na Kanye na Kaguta
Yagaragaye ari kumwe na benshi bo muri rubanda rwa giseseka yicishije bugufi cyane kuruta ibyamamare bagenzi be, Kanye West n’umugore we w’umunyamideri, Kardashian.

Akon kumwe na Eddie Kenzo
Akon we yagaragaye no mu musigiti asenga ndetse biranavugwa ko hari umushinga w’umuziki ashobora gukorana n’abahanzi bo muri Uganda barimo by’umwihariko Eddie Kenzo bagaragaye hamwe mu mafoto.
KURIKIRA INKURU N’IBIGANIRO BYA RWANDAMAGAZINE KURI YOUTUBE

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo