Imyidagaduro

Abamamaye muri ’Bigomba guhinduka’ bateguye igitaramo cy’urwenya

Abamamaye muri ’Bigomba guhinduka’ bateguye igitaramo cy’urwenya

Etienne na Japhet bamenyerewe mu rwenya bise ’Bigomba guhinduka’ bateguye igitaramo cy’urwenya bahamya ko kizaba gifite umwihariko ugereranyije n’ibindi bitaramo bisanzwe bikorwa by’urwenya.

Iki gitaramo cyateguwe na Daymakers Entertainment isanzwe ibarizwamo abo banyarwenya, giteganyijwe tariki 27 Mata 2019 muri Camp Kigali. Kwinjira ni 2000 FRW ku banyeshuri, 5000 FRW na 10.000 FRW muri VIP. Abazishyura 5000 FRW na 10.000 FRW bazinjira bahawe n’icyo kunywa. Amatike ari kuboneka muri Gift Supermarket iherereye kwa Rubangura mu muryango wa 2 hasi no muri Camp Kigali.

Abandi banyarwenya bazacyitabira ni Clapton bakunda kwita Kibonke ukuriye Daymakers Entertainment , Babou, Mile, Toutsaint n’abandi banyuranye. Itorero gakondo Inkindi itatse’ niryo rizasusurutsa abazaba bacyitabiriye.

Clapton ukuriye Daymakers yateguye iki gitaramo yatangarije Rwandamagazine.com ko ntamuntu ukunda urwenya ukwiriye kuzabura muri iki gitaramo.

Ati " Umwihariko wa mbere uzaba uri muri icyo gitaramo ni uko Etienne na Japhet bazafatanya bwa mbere gususurutsa abantu muri ’Bigomba guhinduka’ babareba imbonankubone (live). Bazaba basetsa abantu ariko mu rwenya rugamije kwigisha no guhindura umuryango nyarwanda muri rusange kugira ngo ibintu bibi birekere hakurikireho ibyiza. Nibwo bwa mbere abanyarwenya 2 (duo) bakorana urwenya bazaba bakoranye igitaramo bwa mbere mu Rwanda. Bazakora bigomba guhinduka nyinshi cyane."

Etienne na Japhet bamenyekanye cyane binyuze ku dushusho dusekeje banyuzaga ku mbuga nkoranyambaga, cyane cyane Instagram, bakatwita ‘Bigomba Guhinduka’.

Nicyo gitaramo cyabo cya mbere bateguye ku giti cyabo. Ibindi bajyaga bitabira ni ibyo babaga batumiwemo n’abandi banyarwenya kandi nabwo babaga bishimiwe cyane.

Etienne na Japhet bagiye gukora igitaramo cyabo bwite cya mbere

Bazakora Bigomba guhinduka nyinshi zinyuranye

TANGA IGITEKEREZO

Ibitekerezo(0)