Muramira Gregoire wayoboye Isonga FA yitabye Imana

Uwigeze kuba Umuyobozi wa Isonga Football Academy na Isonga FC, Muramira Gregoire, yitabye Imana azize uburwayi bw’umwijima.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu ni bwo yitabye Imana aho yaguye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal.

Amakuru ajyanye n’uburwayi bwe avuga ko nyuma yo gutakaza ibilo kwa hato na hato, mu Kwakira yagiye kwa muganga Faisal ariko bamusuzumye babura indwara.

Nyuma yaje kuremba asubira mu bitaro ari na bwo baje kumusuzuma basanga afite ibibyimba ku mwijima.

Hahise hakurikiraho kureba uburyo babibagaho kugira ngo barebe ko yaba ari Kanseri aho baje gusanga ari yo.

Muramira Gregoire yayaboye ikipe ya Vital’o FC y’i Burundi kuva mu 1987 kugeza mu 1994. Ubwo yari umuyobozi wa Vital’o FC yayifashije kugera ku mukino wa nyuma wa Coupe d’Afrique mu 1992 aho ku mukino wa nyuma batsinze na Africa Sports ku giteranyo cy’ibitego 5-1.

Mu Rwanda uretse kuba yarayoboye Isonga FC n’irerero rya yo, yari umukunzi wa Siporo muri rusange aho yakundaga kureba imikino yose yaba umupira w’amaguru, Volleyball, Basketball n’indi mikino itandukanye.

Tariki ya 12 Ugushyingo 2021, ubwo ikipe ya Gasogi United yakoraga ibirori byiswe “Ground Breaking Ceremony”, Muramira yahawe igihembo cy’indashyikirwa nk’umuntu wateje imbere umupira.

Isonga FA yarerewemo abakinnyi benshi barimo batandatu bakinaga muri Gasogi United icyo gihe.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo