Volleyball: UTB VC yasinyishije abakinnyi batatu bashya

Mu ikipe ya UTB VC mu kiciro cy’abagabo baratangaza ko bamaze gusinyisha abakinnyi batatu bashya, mu rwego rwo kwitegura umwaka utaha w’imikino wa Volleyball wa 2019-2020.

Aganira na Rwanda Magazine Nyirimana Fidele, umutoza mukuru wa UTB VC y’abagabo atangaza ko aba bakinnyi batatu bashya basinyishije barimo; Karemera Emile Dada wakiniraga Gisagara VC, Musoni Fred wakinaga muri Finland na Ntagengwa Olivier wakinira ikipe ya REG VC.

Nyirimana Fidele utangaza ko bamaze gutangira imyitozo mu cyumweru gishize, avuga ko Musoni Fred yahawe amasezerano y’umwaka umwe naho Karemera Emile Dada na Ntagengwa Olivier bahabwa amasezerano y’imyaka ibiri.

Uyu mutoza avuga ko gusiyisha aba bakinnyi, bizafasha kwitwara neza dore ko ari abakinnyi bafite ubunararibonye. Ati “Ni abakinnyi bakomeye cyane kandi bafite ubunararibonye dukeneye cyane.”

Atangaza ko uretse kuba basinyishije aba bakinnyi, barimo no kugerageza kwinjiza abakinnyi bakiri bato barangije amashuri yisumbuye barimo; Rukundo Bienvenue na Nzirimo Mandera bombi bavuye muri Gatenga na Irakoze Alain wahoze muri IPRC Ngoma.

Nyirimana uzaba utoza UTB VC mu mwaka wa kabiri, yemeza ko bateganya kuba basinyisha undi mukinnyi umwe. Ati “Umwe birashoboka turi mu biganiro nawe azaza mu cyumweru gitaha,avuye muri Kenya.”

Nyirimana Fidele agaragaza ko bafite intego yo gutwara igikombe cya shampiyona y’umwaka utaha wa 2019-2020. Ati “Intego yacu dufite ni yo kwegukana igikombe cya shampiyona.”

Ku rundi ruhande, UTB VC yasoreje ku mwanya wa 3 muri shampiyona ishize, yamaze gutandukana n’abannyi barimo; Niyigena Jules werekeje muri Gisagara VC, Gakire Jean Claude, Ruzindana Patrick na Muyuku Fleury, Iradukunda Pacifique, Mutabazi Gideon, Nshimiyimana Claude na Niyibizi Claude.

Umwaka ushize w’imikino wa 2018-2019, ikipe ya UTB VC yegukanye ibikombe bitatu birimo; ik’irushanwa ryo kwibuka Nyakwigendera Padiri Kayumba Emmanuel wayoboraga GSO Butare.

Yegukanye igikombe k’irushanwa ryitiriwe intwari z’u Rwanda “Heroes Cup Tournament 2019”, itsinze Gisagara VC amaseti 3-1, yongera kwegukana igikombe k’irushanwa ryo kwibuka “Genocide Memorial Tournament 2019” itsinze REG VC amaseti 3-2 .

Musoni Fred wasinye muri UTB VC yari asanzwe akina muri Finland

Musoni Fred asanzwe akinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda nkuru ya Volleyball

Karemera Emile Dada (nomero 14) wasinye muri UTB VC yakiniraga Gisagara VC


Ntagengwa Olivier wari usanzwe ukinira REG VC yasinye muri UTB VC

Nyirimana Fidele umutoza w’ikipe ya UTB VC utangaza ko bafite intego yo gutwara igikombe cya shampiyona ya 2019-2020

Mu mwaka ushize w’imikino wa 2018-2019, UTB VC yegukanye ibikombe 3 birimo ik’irushanwa ry’Intwari 2019

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo